Iburengerazuba: Bakomeje gufata ingamba zo guhashya igwingira

Abashinzwe kwita ku bana bafite imirire mibi n’igwingira mu Ntara y’Iburengerazuba bavuga ko bakomeje akazi ko gukurikirana abana bafite imirire mibi. Icyakora iyo bamwe bamaze gukira usanga abandi barwaye biyongera, ibi bigatuma iyi Ntara ikomeza kuza imbere mu kugira abana bafite igwingira ku gipimo cya 44%.

Abana bapimwa ibiro, indeshyo n'umubyimba mu rwego rwo kureba uko imikurire yabo ihagaze
Abana bapimwa ibiro, indeshyo n’umubyimba mu rwego rwo kureba uko imikurire yabo ihagaze

Abajyanama bo mu Murenge wa Gishyita mu Karere ka Karongi babwiye Kigali Today ko n’ubwo imiryango ibonekamo amakimbirane n’ubusinzi ikunze kubonekamo abana bafite igwingira n’imirire mibi, ngo abana barimo gukurikirana bafite igwingira ni abana b’abimukira.

Ntuwuyirusha Samson ukorera muri Gishyita agira ati “mu Mudugudu wacu dufite abana batatu bafite imirire mibi, harimo babiri b’abimukira n’umwe w’umugore wibana. Impamvu bafite imirire mibi ni uko abimukira kuva baza ntibareza ngo babone ibibatunga.”

Ikibazo cy’abimukira kigaragara no mu Karere ka Rusizi mu Murenge wa Kamembe aho abafite imirire mibi bagana ikigo nderabuzima cya Gihundwe ari abimukira.

Umukozi ushinzwe imirire ku kigo nderabuzima witwa Nyirabizimana Jeanne agaragaza ko Leta ikora ibishoboka mu gufasha abaturage kurwanya igwingira ariko ikibazo ngo gisigaye ku bimukira.

Agira ati “Mbona Leta igerageza pe! ibishoboka byose irabikora, gusa abana benshi nakira baturuka mu tundi turere, bikwiye ko ubuyobozi bwajya bubamenya kuko baza bafite imirire mibi. Hari igihe baza barageze mu mutuku kandi iyo bitabwaho bari gukira vuba.”

Mu Rwanda uretse kwigisha gutegura indyo yuzuye, abahanga mu mirire bavuga ko umuntu ateguye neza indyo afite atarwaza imirire mibi.

Mathilda Nyirangendahimana, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gashonga ubarizwamo abana 42 bafite ibyo bibazo, avuga ko abana bafite imirire mibi bashobora kuvurwa hakoreshejwe ibiryo.

Ifunguro ryujuje intungamubiri ririnda abana imirire mibi
Ifunguro ryujuje intungamubiri ririnda abana imirire mibi

Agira ati “Abana bamwe bavuka mu miryango irimo amakimbirane, abandi mu miryango itishoboye. Byatumye hatangizwa gahunda yo gushyiraho inshuri ry’igikoni mu gukumira imirire mibi n’igwingira, twafashe ibyo Leta itanga birimo amata, ifu y’igikoma n’amagi twongeraho imbuto n’imboga n’andi mafunguro yujuje intungamubiri mu kuvura abana bacu.”

Nyirangendahimana avuga ko Umurenge ayobora wari ufite abana 42 bagaragayeho imirire mibi ariko ubu barimo gukira kandi n’ababyeyi babo bigishwa gutegura ifunguro ryujuje intungamubiri umwana akenera.

Ikibazo cy’imirire mu Rwanda cyatumye hajyaho uburyo bwinshi bwo kugikumira binyuze mu ishuri mbonezamikurire aho abana bajyanwa ku ishuri kwiga bagahabwa amafunguro.

Hashyizweho igikoni cy’umudugudu ahakorerwa ubukangurambaga, abana bagapimwa hakarebwa uko bahagaze ndetse ababyeyi bagateka ibyo bazanye ndetse bagahabwa ubutumwa uko bagomba kwita ku bana, iyi gahunda ikaba iba rimwe mu kwezi.

Abagore bafite abana bari mu mirire mibi bahurira hamwe bakigishwa guteka
Abagore bafite abana bari mu mirire mibi bahurira hamwe bakigishwa guteka

Abana bapimiwe ku gikoni cy’umudugudu basanzwe bafite imirire mibi bajyanwa mu ishuri mbonezamirire mu mudugudu rigakemura icyo kibazo kandi hashyirwaho ibikoni biteka byita kuri abo bana bagaragayeho imirire mibi.

Ishuri mbonezamirire rikumira ko umwana yakomeza kugira imirire mibi akaba yajyanwa mu bitaro, kereka umwana ufite ikibazo cyihariye gituma ajyanwa mu bitaro.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka