Uganda: Uduce turimo Ebola twashyizwe muri Guma mu Rugo

Perezida wa Uganda, Yoweri Museveni, yashyizeho ibyumweru bitatu bya Guma mu Rugo mu turere twa Mubende na Kassanda twugarijwe n’icyorezo cya Ebola.

Uwo mwanzuro ufashwe nyuma y’iminsi mike icyo cyorezo cyadutse kandi gikomeje kwiyongera no guhitana abantu.

Perezida Museveni wari wavuze ko atari ngombwa gushyiraho Guma mu Rugo, ni we wemeje ko ijyaho ndetse hashyirwaho n’amasaha y’imodoka zitwara ibiribwa.

Tariki 15 Ukwakira 2022, Perezida Museveni yagize ati "Uturere twashyizwe muri Guma mu rugo iminsi 21, ni ingamba zikumira ikwirakwira ry’iki cyorezo, kandi ndasaba abantu bose gukorana n’ubuyobozi kugira ngo dushobore kurangiza Ebola mu gihe gito gishoboka."

Perezida Museveni kandi yahaye amabwiriza abapolisi, yo guhagarika buri wese ucyekwaho kwandura Ebola ntiyemere kwiheza.

Mu Turere twa Mubende na Kassanda, utubari, utubyiniro n’ahahurira abantu benshi hafunzwe, ndetse ibinyabiziga bitwara ibiribwa bishyirwaho amasaha yo gukora.

Mubende iri ku bilometero 80 uvuye mu mujyi wa Kampala, ingendo zose zikaba zahagaritswe muri utu turere hirindwa ko Ebola yagera no mu tundi duce.

Abantu 58 ni bob amaze kwandura Ebola muri Uganda ndetse gihitana abantu 19, hakaba hari n’umurwayi uheruka kujya mu mujyi wa Kampala, ariko ashobora gukurikiranwa ataragira abo yanduza.

Ubuyobozi bw’ishami ry’umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS), ryemeza ko Ebola yabonetse muri Uganda ifitanye isano n’iyabonetse muri Sudan, kandi inkingo zakorewe Ebola iheruka kuboneka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ntacyo zayikoraho.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka