Abanyekongo batangiye guhungira mu Rwanda

Imiryango 33 igizwe n’abantu 89 baturutse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yahungiye mu Rwanda nyuma y’uko imirwano ihuje abarwayi ba M23 n’ingabo za Congo (FARDC) ikomeje gufata indi ntera.

Abahunze bavuye mu duce twa Ruhunda na Buhumba, ahari kubera imirwano.

Mu baturage bahunze harimo umusore wakomerekejwe n’amasasu y’intambara akaba yajyanywe kuvurirwa mu bitaro bya Gisenyi.

Abaturage bahungiye mu Rwanda babwiye Kigali Today ko bumvise amasasu acicikana muri Buhumba hafi y’umupaka y’u Rwanda bahita bahungira mu Rwanda.

Bagira bati: “mu masaha ya saa saba twumvise amasasu menshi duhita duhungira mu Rwanda. Twasize abo mu miryango yacu barimo kutubwira ko bituje, gusa turaba tugumye mu Rwanda turebe aho bigana."

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Busasamana na Bugeshi bwakiriye Abanyekongo bahungiye mu Rwanda.

Mvano Étienne wakiriye impunzi ku mupaka wa Kabuhanga yasabye abaturage bafite bene wabo kubakira bakabacumbikira.

Agira ati: "Imiryango ibakiriye ibafate neza mu gihe dutegereje ko ubuyobozi bubajyana ahateguwe nibakomeza kwiyongera."

Imiryango 33 ihungiye mu Rwanda mu gihe urugamba rwageze hafi y’umupaka w’u Rwanda.

Abaturage bahungiye mu Rwanda bavuga ko imirwano irimo kubera mu gice cya Ruhunda ku gasozi ka Nyundo.

Imirwano yabereye mu gace kegereye u Rwanda
Imirwano yabereye mu gace kegereye u Rwanda
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Murakoze kumbwa makuru mutugezaho
Abaturage bakongo
Tuzabafata neza

Aime yanditse ku itariki ya: 14-11-2022  →  Musubize

Umuco wacu nuwo gufata neza abatugana.

Emmy yanditse ku itariki ya: 13-11-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka