Imvura yaguye mu ijoro tariki 23 Kamena 2023, yasenyeye imiryango itanu mu mujyi wa Gisenyi, ubuyobozi bw’Umurenge wa Gisenyi buvuga ko byatewe n’abakoze umuhanda bagafunga inzira z’amazi, bigatuma ayobera mu nzu z’abaturage.
Ubuyobozi bwa sosiyete RICO (Rubavu Investment Company) yeguriwe kubaka isoko rya Gisenyi bwatangaje ko buzishimira umwanzuro watanzwe na Minisitiri w’ibikorwaremezo Dr Nsabimana Ernest nibwakira icyangombwa cyo kubaka kuko bahagaritswe biteguye kuzuza isoko.
Ni umwanzuro wafashwe kuri uyu wa Kabiri tariki 20 Kamena 2023 nyuma y’uko Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, Dr Nsabimana Ernest, hamwe n’Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Imiturire (Rwanda Housing Authority) n’abandi bayobozi batandukanye, basuye isoko rya Gisenyi, hemezwa ko rihabwa icyangombwa cyo kubaka ariko habanje (…)
Urubyiruko 48 rwarangije amasomo yo kugororwa ku kirwa cya Iwawa muri 2022, bahakomereza imirimo, bavuga ko bishimira ko bashoboye gukosorwa bagahabwa imirimo bakazasanga imiryango hari icyo bayishyiriye.
Ubuyobozi bw’Umurenge wa Rubavu bwemeje ko hari umusore warashwe na Polisi y’u Rwanda mu ijoro rya tariki 14 Kamena 2023, aho yari amaze gutega abantu babiri abambura telefoni n’amafaranga.
Umuyobozi wungirije w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imiturire (Rwanda Housing Authority) Nsanzineza Noel yavuze ko ibibazo isoko rya Gisenyi rifite uyu munsi, byatewe no kuba ryaratangiye kubakwa ridafite icyangombwa ndetse no kudakorerwa ubugenzuzi buhagije, bigatuma imyubakire yaryo itangira idakurikije ibisabwa ku nyubako (…)
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bwateguje abasabiriza ko bashobora kugezwa imbere y’amategeko, kuko iyi ngeso ikomeza kwaguka mu mujyi wa Gisenyi.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu burashimira abafatanyabikorwa, uruhare bagize mu gufasha abaturage kuva mu bukene no kugira imibereho myiza bityo bakiteza imbere.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu butangaza ko abaturage bari bakuwe mu byabo n’ibiza bagashyirwa mu nkambi bamaze gusubira mu miryango yabo, aho bamwe basubiye mu nzu zabo, abandi bagakodesherezwa aho kuba mu gihe cy’amezi atatu.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bwasabye ababyeyi bo mu Murenge wa Bugeshi, kongera isuku y’abana, kubagaburira indyo yuzuye mu kubarinda igwingira ndetse bakerekwa urukundo.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, CIP Mucyo Rukundo, yabwiye Kigali Today ko tariki 7 Kamena 2023, umuturage yatoraguye imbunda ebyiri mu murima ahinga, zishyikirizwa inzego z’umutekano.
Abayobozi bakuru mu nzego za gisirikare bashyizwe mu myanya n’Umukuru w’Igihugu, bamaze kugera mu nshingano, aho Lt Gen Mubarakh Muganga, wagizwe umugaba mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, yahererekanyije ububasha n’uwo asimbuye, Gen Kazura Jean Bosco.
Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Habitegeko François, yasabye abaturiye umupaka uhuza u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), kuba maso no gukumira abinjiza mu Rwanda magendu, kuko ngo aho inyura ariho hanyuzwa n’ibihungabanya umutekano.
Koperative y’abashoferi batwara amakamyo yambukiranya imipaka mu Rwanda (United Heavy Truck Drivers of Rwanda). kutiariki ya 3 Kamena 2023 bagejeje inkunga ku baturage basenyewe n’ibiza mu Karere ka Rubavu.
Bamwe mu baturage bangirijwe n’ibiza tariki ya 3 Gicurasi 2023 batangaza ko bahangayikishijwe n’uko bazishyura inguzanyo bari barafashe muri banki nyuma y’uko ingwate bari baratanze zangijwe n’ibiza.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kanzenze, Nkurunziza Faustin, yatangaje ko imibiri y’abantu 12 bafite mu nyubako y’Akagari yabonetse muri 2019, muri Santere ya Mizingo, itinda gushyingurwa kuko babanje gushakisha amakuru kuri iyo mibiri kubera ko hari abavugaga ko ari iy’abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, (…)
Nzabonimpa Innocent wari utuye mu Mudugudu wa Buruha, Akagari ka Mukondo mu Murenge wa Nyundo mu Karere ka Rubavu, yapfushije abana bane bahitanywe n’inkangu yagwiriye inzu, mu biza byabaye tariki 3 Gicurasi 2023 saa munani z’ijoro.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bwatangaje ko imwe mu miryango yari mu nkambi, nyuma yo kwangirizwa ibyo batunze, yatangiye gusubira mu ngo zabo nk’uko bari babisezeranyijwe n’Umukuru w’Igihugu, ubwo aheruka kubasura.
Mu gutangiza gahunda y’icyiciro cya gatatu cy’ibiganiro n’amarushanwa ya ‘Ndi Umunyarwanda’, yateguwe na Unity Club hagamijwe kwimakaza umurage w’Ubunyarwanda mu rubyiruko, Umujyanama wa Perezida Kagame mu by’umutekano, Gen James Kabarebe, yaganirije urubyiruko mu Karere ka Rubavu, arwereka uburyo abakoloni bubatse gereza (…)
Mu rukerera rwo kuri uyu wa Kabiri tariki 23 Gicurasi 2023, ubwato butwaye imizigo buva mu Rwanda bujya muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), bwakoreye impanuka mu Kiyaga cya Kivu ku ruhande rw’u Rwanda, umwe aburirwa irengero.
Ibikorwa byo kwibuka Abatutsi bishwe muri Jenoside yabakorewe mu 1994 batawe mu mazi, byateguwe n’umuryango Dukundane, bikorerwa mu Karere ka Rubavu ku mugezi wa Sebeya, ujyana amazi mu Kiyaga cya Kivu, aho hari Abatutsi bagiye bicwa bagatabwa mu mugezi wa Sebeya.
Abakozi ba Leta barenga 10 mu Ntara y’Iburengerazuba barirukanwe burundu mu kazi, kubera amakosa bakoze mu kwita ku bagizweho ingaruka n’ibiza biheruka kwibasira iyo ntara.
Ikirunga cya Nyamulagira giherereye mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu Majyaruguru y’Umujyi wa Goma cyagaragayeho umuriro nk’usanzwe waka mu gihe kirimo kiruka.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rutsiro bwirukanye burundu abakozi batanu baherutse guhagarikwa bakekwaho kunyereza imfashanyo yari yagenewe abagizweho ingaruka n’ibiza byibasiye Intara y’Iburengerazuba.
Minisitiri w’Urubyiruko Dr. Utumatwishima Abdallah, aherutse kwifatanya n’urubyiruko rwo mu Karere ka Rubavu mu gusukura ahangijwe n’ibiza, abashimira ubwitabire n’ubwitange bagaragaza mu kugoboka abibasiwe n’ibyo bibazo.
Senateri Nyirasafari Espérance yabwiye abatuye mu Bigogwe ko n’ubwo babuze ababo mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi batatakaje Igihugu cyabo n’umuryango w’abacitse ku icumu.
Abahinzi b’icyayi mu Karere ka Rubavu bavuga ko bakomeje guhura n’igihombo cyatewe n’ibiza byatumye uruganda rwa Pfunda ruhagarara, bakaba bajyana umusaruro ku ruganda rwa Nyabihu.
Urugaga rw’abikorera mu Rwanda (PSF), rwakusanyije inkunga y’asaga miliyoni 50Frw, agenewe gufasha abashegeshwe n’ibiza, byagiririye Intara y’Iburengerazuba, Amajyaruguru n’iy’Amajyepfo.
Ubuyobozi bw’ishuri rya Seminari nto ya Nyundo, butangaza ko buhangayikishijwe no kongera kwiyubaka nyuma yo kwangizwa n’ibiza byabaye tariki 2 na 3 Gicurasi 2023, bigatuma itakaza ibikoresho hafi byose yari itunze harimo ibyo mu biro, ibya Laboratwari, ibyo muri Kiliziya, mu mashuri hamwe n’ibindi kugera ku modoka.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu ku bufatanye na Minisiteri y’Uburezi, bafashije abana 539 bakuwe mu byabo n’ibiza, kubona aho bigira nyuma yo gushyirwa mu nkambi.