Rubavu: Biyemeje kugarura mu ishuri abana 1,000 baritaye

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu buhanganye n’ikibazo cy’abana 1,000 bataye ishuri, bukaba bwihaye intego yo kuribagaruramo ku bufatanye n’ababyeyi babo.

Ubuyobozi buhamagarira abana bataye ishuri kurigarukamo
Ubuyobozi buhamagarira abana bataye ishuri kurigarukamo

Ni umubare utari muto kuko iyo batarigarutsemo baba ikibazo ku gihugu, nyamara hakoreshwa amafaranga abarirwa muri miliyoni mu kubagarura mu ishuri.

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Kambogo Ildephonse, yabwiye Kigali Today ko abana 1,000 bataye ishuri batangiye urugendo rwo kuribagaruramo, hamwe no kumenya impamvu abana bava mu ishuri kandi Leta ikomeje gukora ibishoboka ngo bagire ubuzima bwiza ku ishuri.

Agira ati "Uburezi mu Karere bumeze neza, ariko twashyizeho icyumweru cy’uburezi kugira ngo ngo ibibazo biri mu burezi bikemuke. Mu Karere ka Rubavu duherutse kubarura abagera ku 1,000 bataye ishuri, n’ubwo imibare itwereka ko bagenda bagaruka."

Meya Kambogo avuga ko bimwe mu bibazo basangana abana birebana no kubura ibikoresho by’ishuri, bamwe ababyeyi barabataye, abandi bakabangamirwa n’ibibazo by’imiryango umwana akabura uko ajya ku ishuri.

Akomeza avuga ko uretse n’ibibazo biterwa n’imiryango, hari ibiterwa n’ibigo by’amashuri aho hamwe inyubako zitaruzura, abana bagacibwa intege no kwigira mu mashuri arangaye.

Agira ati "Ubu icyo turimo gukora ni ukugenzura tukamenya abana bitabiriye ishuri, abataraje n’aho bagiye, byatumye dukurikirana ku buryo abana benshi barimo baragaruka, Ingamba dufite zituma bagaruka bose ni ugukorana nk’abayobozi b’inzego zibanze, abarezi kureba abana batagarutse, ariko nanone ababyeyi bagatanga amakuru."

Mu Karere ka Rubavu haragenzurwa ibibazo bibangamiye abana bibabuza kugaruka ku ishuri, ariko n’ababyeyi bashishikarizwa kuzuza inshingano zirimo gutangira ku gihe umusanzu basabwa wo kubagaburira ku ishuri, mu gihe abandi bagomba kugurira abana ibikoresho bihagije.

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu asaba ababyeyi gukurikirana imyigire y’umwana.

Ati "Icyo dusaba ababyeyi ni ukuzuza inshingano, kumenya ko umwana afite ibikoresho bihagije, agerera ku ishuri igihe, kumenya niba umukoro yahawe wakozwe, ubuzima bukaba hagati y’umubyeyi n’umurezi, kandi bafatanyije hatabaye guharira inshingano umurezi."

Bamwe mu bana baboneka mu mujyi wa Gisenyi bavuga ko bavuye mu miryango kubera amakimbirane n’ubushobozi buke bahitamo kwigira mu muhanda, gusa hari n’abana bagejeje igihe cyo kujya ku ishuri batajyayo, bakaguma mu bikorwa byo gusabiriza boherezwamo n’ababyeyi babo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka