Ubuyobozi bw’ibitaro bya Gisenyi bwatangiye imyitozo y’uko umurwayi wa Ebola wagera mu Rwanda yakwakirwa, busaba abaturage gutanga amakuru ku bantu baheruka muri Uganda mu minsi 21 ishize.
Abakozi b’Akarere ka Rutsiro bakoresha imirongo ya MTN bishyurirwa n’Akarere bavuga ko batishimira telefone bahabwa kuko zidatanga umusaruro. Bamwe mu bakozi bakorera mu mirenge y’Akarere ka Rutsiro bavuga ko telefone bahabwa bahisemo kuzanga kuko zidatanga umusaruro, bagasaba ubuyobozi bw’Akarere kujya bubafasha kubona (…)
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bwasabye abageze mu zabukuru kwita ku buzima bwabo bakora siporo, birinda guheranwa n’indwara zibibasira.
Ubuyobozi bwa Koperative Umwalimu Sacco bwatangaje ko bwakuyeho amananiza ku nguzanyo zihabwa abakora umwuga w’uburezi batarabwize, aho bemerewe guhabwa inguzanyo ku mushahara nk’abandi barimu bize uburezi, ibintu binyuranye n’amabwiriza yari asanzwe.
Itsinda rihuriweho n’ubuyobozi bw’Intara y’Iburengerazuba na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, batangiye gukemura ibibazo by’abaturage batuye mu Mudugudu wa Rugabano mu Karere ka Karongi bagendeye ku bibazo bafite. Guverineri Habitegeko yabwiye Kigali Today ko basuye abaturage bagasanga bafite ibibazo by’imibereho, (…)
Imiryango 651 igizwe n’abaturage 2,919 ituriye uruganda na Kariyeri bya CIMERWA batangiye kubarurwa kugira ngo bimurwe, nyuma yo kugaragaza ibibazo baterwa n’uru ruganda na Kariyeri yarwo.
Ubuyobozi bwa Koperative Umwalimu Sacco, butangaza ko budateganya kugabanya inyungu busaba abafata inguzanyo ihabwa Abarimu, kubera ibiciro birimo kuzamuka ku masoko hamwe n’inyungu banki icibwa mu gufata amafaranga mu zindi Banki.
Abayobozi b’imishinga 150 ikorera mu Rwanda, bahawe ubumenyi buzabafasha gukumira amakosa akorwa mu kazi agatera igihombo.
Mu Karere ka Rubavu aharimo gukorwa umuhanda uzahuza Umurenge wa Rugerero, Rubavu n’uwa Gisenyi, habonetse ibisasu 15 byari bitabye mu butaka. Ni ibisasu bishaje byabonetse mu nkengero z’umuhanda, bikaba bishoboka ko haboneka ibindi kuko atari ubwa mbere bihataburuwe.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda (RDF) yazamuye mu ntera bamwe mu basirikare bari ku ipeti rya Lieutenant Colonel bashyirwa ku ipeti rya Colonel bahabwa n’inshingano.
Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) yatanze ibisubizo ku bibazo abantu bibaza ku mafaranga y’ishuri ntarengwa yashyizweho, ibi bikaba bigamije gukumira abagenda bashaka inyito yo kongera umusanzu w’ababyeyi mu mashuri ya Leta n’akorana na Leta ku bw’amasezerano.
Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda Brig Gen Ronald Rwivanga, yabwiye Kigali Today ko umusirikare w’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), yafatiwe mu Rwanda yasinze.
Ibiganiro bya Perezida Kagame na Tshisekedi wa RDC hamwe na Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron, byabaye tariki 21 Nzeri mu mujyi wa New York muri Amerika aho aba bayobozi bitabiriye inama ya 77 y’Umuryango w’Abibumbye.
Abayobozi b’ibigo by’amashuri ya Leta bigaburira abana ku ishuri, barasaba Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) kubifasha kubona amafaranga akoreshwa mu kubona ifunguro ry’abanyeshuri, kuko kugeza ubu ataraboneka.
Abakobwa bitabiriye amarushanwa y’ubwiza mu kurengera ibidukikije ‘Nyampinga b’ibidukikije’ 2021, bitabiriye icyumweru cyahariwe imihindagurikire y’ikirere (Climate week), basura ingoro ndangamurage y’ibidukikije mu Karere ka Karongi, ndetse bifatanya n’abaturage gutera ibiti ku birwa byimuweho abantu.
Abahinzi b’imboga mu Karere ka Rubavu bahangayikishijwe no kubona isoko ry’ibitungu bejeje nk’uko ryabuze mu 2020 bagahomba, none bamwe bakavuga ko bafite ubwoba ko bashobora kubihingiraho.
Ubuyobzi bw’Intara y’Iburengerazuba bwongeye gusaba abaturage baturiye umupaka uhuza u Rwanda na Congo, kwirinda kunyura inzira zitemewe bambukirana umupaka, kuko bashobora kuzihuriramo n’ibibazo harimo no kubura ubuzima.
Ubuyobozi bw’Urugaga rw’abikorera (PSF) mu Karere ka Rubavu, bwemeje ko bagiye guhindura isura y’umujyi wa Gisenyi ukajyana no kuba umujyi wunganira uwa Kigali.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Ibihugu, Jean Marie Vianney Gatabazi, yabwiye abayobozi b’Uturere tw’Intara y’Iburasirazuba, ko bagomba gukurikirana urubyiruko rwabo rujyanwa mu bigo ngororamuco (NRS), ndetse bakagira n’amafaranga bateganyiriza kubafasha.
Abarimu 3,500 bakorera mu Karere ka Rubavu bahuriye muri Stade Umuganda mu mujyi wa Gisenyi kugira ngo bashimire Perezida Kagame wabongereye umushahara, akabasubiza agaciro bari barambuwe kubera imibereho bari babayeho.
Umuyobozi w’ibitaro bya Mibirizi mu Karere ka Rusizi, Dr Nzaramba Théoneste hamwe n’abakozi batatu b’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubwiteganyirize (RSSB) batawe muri yombi, bakaba bakurikiranyweho ibyaha birimo gukoresha inyandiko mpimbano no kunyereza umutungo.
Ubuyobozi bwa MTN Rwanda ishami rishinzwe Mobile Money (MoMo), buvuga ko burimo gukora ibishoboka mu guhashya abakora ubutekamutwe kuri telefone basaba abantu amafaranga, bugasaba Abanyarwanda kwigengesera ku babasaba amafaranga binyuze mu guhamagara n’ubutumwa bugufi.
Abaturage bo mu Murenge wa Rugerero bavuga ko barambiwe kwangirizwa n’abashumba, bahengera amasaha y’ijoro bairara mu myaka yabo bakayiha inka.
Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Igororamuco (NRS), cyatangije uburyo bushya buzakumira abagororerwa mu bigo byacyo kongera kubisubiramo, kubera gufatwa basubiye mu bikorwa bibi birimo gukoresha ibiyobyabwenge, ubuzererezi n’ibindi, umuti ukaba ushingiye ku bayobozi mu Ntara no mu turere biyemeje kuzajya babasura kenshi mu gihe (…)
Buri mwaka u Rwanda rufata amezi abiri yo guhagarika uburobyi mu kiyaga cya Kivu, kugira ngo amafi n’isambaza bishobore kororoka bitekanye. Kimwe mu bivugwa ko bitera umusaruro w’isambaza kugabanyuka, harimo imyanda itabwa mu kiyaga cya Kivu ituma hari izipfa.
Icyamamare mu mupira w’amaguru, Didier Drogba, hamwe na mugenzi we Juan Pablo, basuye amarerero y’umupira w’amaguru mu Karere ka Rubavu, basaba abana bafite intego yo gukina umupira w’amaguru kurangwa n’ikinyabupfura.
Urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), rwasabye abakozi barwo bakorera muri Kivu y’Amajyaruguru batuye mu Rwanda, gusubira mu gihugu cyabo.
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Kambogo Ildephonse, avuga ko urubyiruko mu Rwanda rufite umukoro wo kubaka amahoro no kwigisha ibihugu bituranye, kubaka amahoro kuko ruzi neza ikiguzi cyayo.
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Kambogo Ildephonse, yashimiye ubuyobozi bw’umujyi wa Goma, bwafashije Abanyarwanda bari bashimuswe n’ingabo za Congo (FARDC) gutaha mu Rwanda, nyuma yo gufatirwa mu kibaya gihuza ibihugu byombi barimo gutashya, bose bakaba bameze neza.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, yatangaje ko imiryango ibarirwa muri 800 isanzwe ituriye uruganda rwa CIMERWA mu Murenge wa Muganza mu Karere ka Rusizi, igiye kwimurwa mu kurinda ubuzima bwabo no kureka uruganda rukisanzura.