Abantu 11,000 bamaze guhunga intambara ya M23 na FARDC

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi (HCR), ritangaza ko abaturage ibihumbi 11 biganjemo abagore n’abana bamaze kuva mu byabo bahungira muri Uganda, nyuma y’iminsi itatu intambara yubuye hagati y’umutwe wa M23 n’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC).

HCR itangaza ko kuva ku wa Gatanu yariki 21 Ukwakira 2022, abaturage ba Congo mu bice bya Rutshuru bavuye mu byabo bahungira muri Uganda kubera imirwano.

Ubuyobozi bwa HCR buvuga ko abantu 8,000 banyuze ku mupaka wa Bunagana, naho abandi banyura ahitwa mu kibaya gihuza Uganda na RDC.

Umuyobozi w’Akarere ka Kisoro muri Uganda, Thomas Kasolo, yemeza ko bakiriye umubare munini w’abaturage ba RDC bahunga imirwano.

Agira ati "Akarere kakiriye impunzi nyinshi kandi bakeneye guhabwa ubufasha bw’ibanze nk’ibiryo n’amazi meza."

Irene Nakasita, Umuvugizi w’umuryango utabara imbabare, Croix rouge, avuga ko bamaze kwakira impunzi nyinshi.
Ati "Kuva imirwano yakongera kubura, tumaze kwakira impunzi nyinshi ziva muri DRC baza muri Uganda, kandi benshi baza harimo abari barahunze mbere barataha ariko bongeye kugaruka."

Ingabo za FARDC zihanganye na M23, zitangaza ko zikomeje kuyikumira gufata utundi duce n’ubwo bitabujije M23 gufata agace ka Ntamugenga kayiha amahirwe yo gufunga inzira ihuza umujyi wa Goma na Rutshuru.

Imirwano irakomeje yerekeza mu mujyi wa Rutshuru, Rubare n’ikigo cya Rumangabo, icyakora ingabo za FARDC zihanze amaso iz’Akarere zigomba kuzifasha guhashya M23.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

BAKARE IBISHOKA BYOSE BABAHE IBYOKURYA N’AMAZI MEZA BIZABAFASHA MUBUZIMA BWA BURI MUNSI

NDAYISENGA GASPARD yanditse ku itariki ya: 28-11-2022  →  Musubize

Izompunzi imana izifashe
Zibone ibyokurya namazi meza
Thanks

Turatsinze eric yanditse ku itariki ya: 27-10-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka