RDC yiseguye ku kuvogera ikirere cy’u Rwanda

Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC) yavuze ku gikorwa cy’ubushotaranyi bwakozwe n’indege yayo y’intambara yazengurutse ikirere cy’u Rwanda mu Karere ka Rubavu ndetse ikagera ku kibuga cy’indege cya Rubavu.

Itangazo ryasohowe na Leta ya Congo rigaragaza ko ibyakozwe n’indege yabo bitari bigamije kuvogera ikirere cy’u Rwanda.

Rigira riti: "Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yamenye ko indege yayo y’intambara yo mu bwoko bwa Sukhoi-25 itari ifite intwaro mu bikorwa byo kuzenguruka ikirere cya DRC, yagurutse mu kirere cy’u Rwanda tariki 7 Ugushyingo 2022."

Rikomeza rivuga ko bitakozwe mu bushotaranyi, kuko DRC itigeze ishyira imbere guhungabanya umutekano w’abaturage.

Indege y’intambara ya FARDC yogoze ikirere cy’u Rwanda ku wa Mbere tariki 07 Ugushyingo mu masaha ya saa tanu z’amanywa. Abantu bayibonye bavuze ko batewe ubwoba n’urusaku rwayo ariko by’akarusho baterwa ubwoba n’uburyo yaguye ku kibuga cy’indege cya Rubavu.

Hamisi wari ahitwa Majengo yagize ati: "Twakomeje kumva urusaku mu kirere nk’uko byari bimeze ejo, mu gihe gito twumva urusaku ruriyongereye, abantu basohotse kureba ikibaye, turebye ku kibuga cy’indege cya Rubavu tubona indege y’intambara twagize ngo igiye kurasa umujyi wa Gisenyi, gusa yashatse kugwa ku kibuga ariko ihakoza amapine ihita iguruka. Byabaye mu kanya gatoya ariko urusaku rwateye abantu ubwoba."

Umwe mu barimu bigisha mu ishuri rya Muhato yanyuze hejuru yavuze ko abana bagize ubwoba kuko urusaku bumvise rutari rusanzwe.

N’ubwo Leta ya DRC itangaza ko ibyabaye bitari bigamije kuvogera ikirere cy’u Rwanda, ababibonye bibaza ko byabaye ku bushake kuko iyo biba kuyoba yari kuguma ku kibuga ntihite iguruka ako kanya.

Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukuralinda, aganira na RBA yatangaje ko u Rwanda rwamenyesheje Congo ibyabaye irabyemera kandi u Rwanda rubifata nk’ubushotoranyi kuko bikurikira ibisasu byarashwe mu Rwanda mu mezi yashize, hamwe n’abavuga Ikinyarwanda bahohoterwa kandi binyuranya n’ibyo Perezida wa DRC atangaza.

Mukuralinda avuga ko ibikorwa byabaye atari ibyo kwihanganirwa n’ubwo ntacyo Leta y’u Rwanda yakoze uretse kubimenyesha Leta ya DRC ikabyemera.

Iri ni itangazo ryatanzwe na RDC ryerekeranye n’iyo ndege:

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Nta cyemeza ingirwatangazo ryatanzwe na leta ya RDC kuko nta warisinye ugaragara n’y rwego ahagarariye ku gikorwa nka kiriya. Ni ibinti byakozwe bigenderewe kandi bitekerejweho. Biriya ni ubushotoranyi (agasomborotso - provocation préméditée). None se bibeshye ku kirere no ku kibuga!!

Mparambo yanditse ku itariki ya: 8-11-2022  →  Musubize

Ko twiteguye gukorera igihugu cyacu mwagiye mureka tugasubiza congo habura ibikoresho nge ndahari

Ndihokubwimana Froduoard yanditse ku itariki ya: 8-11-2022  →  Musubize

ndabona kongo ibyo iri gukora ntabwo.ibizi yahubutse. ibikorana ubwoba nibanze ite cyereze murakoze.

Ngirimana eric yanditse ku itariki ya: 8-11-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka