U Rwanda rugiye guhagarika ingendo z’indege mu rwego rwo gukumira #COVID19

Minisitiri w’Ubuzima mu Rwanda, Dr Ngamije Daniel, yatangaje ko ingendo zo mu kirere zigiye guhagarikwa mu gihe cy’iminsi 30 mu rwego rwo kugabanya ikwirakwizwa ry’icyorezo cya COVID-19. Uyu mwanzuro uzatangira gushyirwa mu bikorwa mu ijoro ryo ku itariki ya 20 werurwe 2020.

Minisitiri w'Ubuzima, Dr Ngamije Daniel
Minisitiri w’Ubuzima, Dr Ngamije Daniel

Mu rwego rwo kurushaho kwirinda ikwirakwizwa rya Coronavirus, guhera ku wa gatanu tariki ya 20 Werurwe, hazahagarikwa ingendo z’indege ziva cyangwa ziza mu Rwanda, harimo na RwandAir, zinyuze ku Kibuga Mpuzamahanga cya Kigali. Ibi bizamara iminsi 30 ishobora kongerwa. Indege zitwara imizigo n’izikora ibikorwa by’ubutabazi zizakomeza gukora.

Minisitiri w’Ubuzima Dr Dr Ngamije yabitangaje nyuma y’uko abarwayi ba COVID-19 mu Rwanda bamaze kumenyekana bageze kuri 11 kuri uyu wa Gatatu tariki 18 Werurwe 2020. Mbere yaho ku itariki ya 17 Werurwe 2020 hari hagaragaye undi umwe, yiyongera ku bandi barindwi bagaragaye mbere yaho mu minsi itandukanye.

Abandi bantu batatu bashya bagaragaye barimo Umuhindekazi w’imyaka 37 wageze mu Rwanda tariki ya 8 Werurwe 2020 aturutse mu mujyi wa Mumbai mu Buhinde, akaba yarashakanye n’umwe mu baherutse kugaragaraho iyi ndwara mu Rwanda.
Hari n’umugabo w’Umunyarwanda w’imyaka 26 y’amavuko udaherutse kugirira ingendo mu mahanga.

Uwa gatatu ni umugabo w’Umunyarwanda w’imyaka 45 y’amavuko wageze mu Rwanda ku itariki ya 16 Werurwe 2020 aturuka mu Bubiligi anyuze mu mujyi wa Addis Ababa muri Etiyopiya.

Minisitiri w’ubuzima avuga ko ingendo z’indege ari imwe mu nzira iri kwihutisha ikwirakwira rya COVID-19 kuko benshi u Rwanda rwakiriye bagaragayeho iki cyorezo baje mu Rwanda bavuye hanze.

Minisitiri w’Ubuzima yatangaje ko hari ihumure mu gukumira iki cyorezo mu gihe abantu bubahirije amabwiriza yatanzwe mu kwirinda, asaba abantu kudatinya gutanga amakuru igihe baba barahuye n’umuntu wagaragayeho ibimenyetso bya COVID-19.

Ubwo yatangaga ikiganiro kuri Televisiyo y’Igihugu yagize ati “Ubutumwa bw’ihumure burahari iyo tumenye umuntu wanduye n’abo yahuye na bo, abafite ibimenyetso tukabasuzuma, tuba turi guhagarika ikwirakwizwa rya COVID-19. Kuba duhagaritse ingendo zo mu kirere biri mu guhagarika abarwayi bashya baza mu Rwanda kuko indege yihutisha abarwayi mu bindi bihugu.”

Indwara ya COVID-19 iririndwa kandi igakira mu gihe uyirwaye yitaweho, Abanyarwanda bakaba bakomeje guhamagarirwa gukaraba intoki, kwirinda kujya mu ruhame ahateraniye abantu benshi, no kwirinda gukora ingendo zitari ngombwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka