Karongi: Niringiyimana wakoze umuhanda aravuga ko yangirijwe n’abaturanyi be
Niringiyimana Emmanuel wo mu Karere ka Karongi mu Murenge wa Murambi, wamenyekanye cyane ubwo byavugwaga ko yakoze umuhanda ureshya n’ibirometero birindwi wenyine, aravuga ko akomeje guhohoterwa n’abaturanyi be bangiza ibikorwa by’amajyambere ahafite.

Mu ijoro ryo kuwa 15 Werurwe 2020 abantu bataramenyekana bagiye aho yororera inzuki biba imizinga ye indi barayitwara.
Niringiyimana wamenyekanye kubera umuhanda yubakiye abaturage, yari amaze gutunga imizinga 24, harimo 10 ya kijyambere n’indi 14 isanzwe.
Avuga ko abagizi ba nabi biraye mu mizinga ye bibamo ibiri, naho 6 iraseswa. Yagize ati; “Bagiyemo barahakura, iyindi barayitwara iyindi barasesa, harimo n’iyo nahawe na Sina Gerard, ejo abayobozi babyiriwemo, ariko n’ubu ngiye kubisubiramo bampe inyandiko njyane kuri RIB.”
Akomeza avuga ko hari abo akeka kuko hari ababyutse bamuhamagara ko imizinga ye yatwawe, ati; “Ni gute umuntu amenya ko imizinga iri mu gihuru yaraye itwawe, kandi utaramushinze kuyicunga?”

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Murambi ubarizwamo imizinga ya Niringiyimana Emmanuel buvuga ko iki kibazo bukizi. Niyibizi Emmanuel ushinzwe irangamimerere yatangarije Kigali Today ko bakoranye inama n’abaturage, abari muri iyo nama bashyira bamwe mu majwi, bakaba bagomba gushyikirizwa Urwego rw’Ubugenzacyaha.
Ni byo Niyibizi yasobanuye ati “Ejo icyo kibazo twakiriwemo hamwe n’abaturage, bagira n’abo bashyira mu majwi, urutonde turarushyikiriza Polisi ni byo twashoboye gukora.”

Niringiyimana Emmanuel wamenyekanye kubera ibikorwa by’indashyikirwa mu guhanga umuhanda w’ibirometero 7, avuga ko uyu muhanda yakomeje kuwitaho na nyuma y’uko ahawe akazi mu kwamamaza mu kigo cy’itumanaho cya Airtel kandi amafaranga yakuyemo ngo yayakoresheje muri uwo muhanda.
Niringiyimana ati “Nta muturage n’umwe dufitanye ikibazo uretse gushaka kumpombya, n’ubu amafaranga nakoreye muri Airtel agera kuri miliyoni eshatu nazishyize mu gukora umuhanda ndawagura, umera neza”

Niringiyimana kuva yatangira kumenyekana cyane, abaturage bo mu gace atuyemo batangiye kumwanga, bavuga ko yamamaye cyane, ndetse abarega ku bayobozi.
Babitangiye ubwo yavaga kwita izina ingagi, yacyuwe n’umunyamabanga nshingwbaikorwa w’umurenge bagera aho atuye bagasanga abaturage barimo bakora urugomo ubuyobozi burabatwara batangira kumwishyiramo ko ari we wabazaniye ubuyobozi.

Ohereza igitekerezo
|
aba bantu ni inyangabirama kabisa koko ngo abo umwami yahaye amata nibo bamukanurira amaso bashaka kumugirira nabi,ibi nibyo bihembo by ab isi koko?RIB ibyinjiremo abafatwa bahanwe.
Mwana abisi ntibanyurwa gsa kora icyo Imana yaguhamagariye kd ntugire ubwoba iyarinze mose nawe izakurinda
Wicibwa intege nizo nyangabirama...komezutsinde nshuti ntawuzakwanga nuguma gutsinda!!!gusa inzego zibishinzwe zikore akazi kazo ababikoze icyaha nikibahama babihanirwe!
bantu ntibanyurwa baramushakaho iki, akora uriya muhanda ntibamureberaga ko bamurwanya se nashyiramo Kaburimbo bazajyahe ko yabasize bakwemeye akajya abagira inama uwo Imana yahaye umugisha arawuvukana akawusazana kumuhombya ntacyo bizamutwara ahubwo bazagerwaho ningaruka yibyo bamukorera bibi.
Ariko ishyari ko atari irinyarwanda twakwize kwishiimiira ibyiza mugenzi wacu yagezeho, tukabishyigikira aho kubisenya??? Mvuze mpereye kuri iyi case ariko siho gusa ako gashyari benshi mu Banyarwanda barakagira, njye nyoberwa n’abanyamadini icyo bigisha dore ko benshi tujya mu materaniro ku cyumweru!