Umuryango wa UN Foundation washimye uko u Rwanda rukumira Ebola

Umuyobozi wungirije wa UN Foundation, Peter Yeo, yashimiye u Rwanda imbaraga rwakoresheje mu gukumira icyorezo cya Ebola.

Bashimiye u Rwanda kubera ibikorwa by'isuku byashyizwe ku mupaka
Bashimiye u Rwanda kubera ibikorwa by’isuku byashyizwe ku mupaka

Uyu muyobozi n’itsinda ayoboye, bari kumwe n’itsinda rishinzwe gukora ubuvugizi mu Nteko Ishinga Amategeko, ku nkunga igihugu cya Amerika kigenera imishinga y’Umuryango w’Abibumbye, kuwa 18 Gashyantare 2020 basuye ibikorwa byashyizweho na Leta y’u Rwanda mu gukumira icyorezo cya Ebola mu Karere ka Rubavu.

Ni ibikorwa birimo ivuriro rifite ubushobozi bwo kwakira abarwayi ba Ebola no kubitaho riri mu Karere ka Rubavu, ibikorwa byo gupima ibimenyetso bya Ebola ku mupaka uhuza u Rwanda na Congo, hamwe n’ibikorwa by’isuku bikumira iki cyorezo mu minsi ishize cyari gifite ubukana mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Iri tsinda rikorana n’Inteko Ishinga Amategeko ya Amerika rigizwe n’abantu 13 mu gukora ubuvugizi ku nkunga y’imishinga ya UN, barimo Thomas Rice, umuyobozi mu biro bya Michael McCaul w’umu Republicain, Samantha Schifrin, umujyanama mu birebana n’umutekano mu biro bya Rep. David Price, Emily Weber, ukora mu biro bya Depite Colin Allred, Stacy Thompson, ukora mu biro bya Depite Rep. Chrissy Houlahan, Andrew Kalaris, ukora mu biro bya senateri Tim Kaine.

Katie Abrames, impuguke mu kanama gashinzwe ububanyi n’amahanga muri Sena ya Amerika, Jordie Hannum, umuyobozi ushinzwe umubano hagati y’Umuryango w’Abibumbye na Leta ya Amerika, Micah Spangler, umuyobozi ushinzwe ibikorwa by’ubutabazi muri UN Foundation, Elise Edwards, umuyobozi ushinzwe gushyira mu bikorwa gahunda za UN Foundation na William Moore, umuyobozi muri Executive Eleanor Crook Foundation.

Peter Yeo, umuyobozi wungirije wa UN Foundation yatangaje ko ibikorwa byo kurwanya Ebola bigaragaza icyizere u Rwanda rufitiwe n’imiryango itandukanye y’Umuryango w’Abibumbye;

Yagize ati; “Ibi bigaragaza icyizere u Rwanda rugirirwa n’imishinga y’Umuryango w’Abibumbye irimo UNICEF mu bikorwa byo gufatanya n’abaturage mu kurwanya ikwirakwira ry’icyorezo cya Ebola mu Rwanda, buri wese akwiye kubishimirwa kuba Ebola itarashoboye kugera mu Rwanda kandi hari urujya n’uruza rw’abantu benshi n’ahari Ebola.”

Akomeza avuga ko ibikorwa yasanze ku mupaka mu gukumira Ebola bigaragaza imbaraga u Rwanda rwakoresheje.

Yagize ati “Natunguwe n’ubwinshi bw’abambukiranya umupaka uburyo ari benshi kandi bihuta, nagenze mu bihugu byinshi ariko ibyo nabonye hano nta handi nabibonye, ikirenze ibyo ni uburyo u Rwanda rufatanyije n’imiryango mpuzamahanga bashoboye guhagarika Ebola ku mupaka nk’uyu unyurwaho n’abantu benshi.”

Mu ruzinduko barimo rw’iminshi itanu kuva tariki ya 15 Gashyantare kugeza tariki ya 21 abagize itsinda rya UN Foundation bari mu Rwanda bahuye n’abayobozi b’imishinga y’Umuryango w’Abibumbye ikorera mu Rwanda irimo UNDP, UNICEF, UNHCR, kuganira n’ubuyoozi bwa Ambasade y’Abanyamerika mu Rwanda.

Bazanaganira na Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, basure ibikorwa ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bana (UNICEF) ryakoreye mu Karere ka Nyabihu byita ku burezi no gutanga amazi meza mu kwita ku mikurire n’imirire y’abana.

Bazasura Akarere ka Ngoma mu Ntara y’Uburengerazuba basure ibikorwa biteza imbere abagore biterwa inkunga n’imiryango nka WFP, UN Women, FAO na UNDP.

Mu Karere ka Bugesera bazasura umudugudu utuwe n’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi n’abayigizemo uruhare biyemeje gufatanya mu guteza imbere ubumwe n’ubwiyunge, basure n’urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Nyamata.

Mbere yo gusubira mu gihugu cyabo, bazaganira na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr. Vincent Biruta, na Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr. Uzziel Ndagijimana. Ibiganiro bizibanda ku bubanyi n’amahanga bw’u Rwanda n’iterambere ry’igihugu.

Bazahura n’urubyiruko rwahembwe muri batanu ba mbere muri World Economic Forum Africa 2015, basure n’ikigo cya Isange One Stop Center Kacyiru giterwa inkunga na UNFPA na UN Women mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka