Leta n’abikorera bagiye kujya batanga amafaranga yo gufasha ubwisungane mu kwivuza

Leta y’u Rwanda iherutse gushyiraho iteka ryerekeye inkunga y’ubwisungane mu kwivuza itangwa na Leta hamwe n’itangwa n’ibigo by’abikorera.

Iteka rigena inkunga y’ubwisungane mu kwivuza itangwa na Leta, itangwa n’ibigo bitanga ubwishingizi mu kwivuza mu Rwanda, itangwa n’ibigo bikoresha itumanaho ituruka ku guhamagara kuri telefone no ku icuruzwa ry’ibikomoka kuri peteroli n’uburyo iyo nkunga ishyikirizwa ubwisungane mu kwivuza.

Inkunga y’ubwisungane mu kwivuza itangwa na Leta harimo atangwa na Minisiteri y’Imari buri mwaka angana na miliyari esheshatu z’amafaranga y’u Rwanda “6.000.000.000 Frw” aturuka mu ngengo y’imari, hamwe n’ibihumbi bitatu by’amafaranga y’u Rwanda “3.000 Frw” buri mwaka kuri buri muntu utishoboye uri mu cyiciro cya mbere cy’Ubudehe.

Minisiteri y’Ubuzima izajya itanga 50% by’amafaranga yishyurwa ku iyandikwa ry’imiti n’ibikoresho byo mu buvuzi, inatange 100% by’amafaranga yishyurwa n’abakora ubushakashatsi mu rwego rw’ubuzima.

Minisiteri ifite ubucuruzi mu nshingano izajya itanga 10% by’amafaranga acibwa kuri serivisi zihabwa amasosiyete y’ubucuruzi akora ibikorwa by’imikino y’amahirwe.

Polisi y’u Rwanda izajya itanga 50% by’amafaranga yishyurwa mu kugenzura imiterere y’ibinyabiziga. Izajya inatanga 10% by’amafaranga acibwa abatwara ibinyabiziga bakoze amakosa mu muhanda.

Ikigo cya Leta gishinzwe ubuziranenge (RBS) kizajya gitanga 100% by’amafaranga acibwa abacuruza ibintu bitujuje ubuziranenge.

Umujyi wa Kigali uzajya utanga amafaranga 100 Frw ava ku mahoro yakwa kuri parikingi z’ibinyabiziga kuri buri saha imwe bihagaze.

Buri mukoresha azajya yishyura 0.5% y’umushahara umukozi atahana.

Urwego rushinzwe Iterambere mu Rwanda (RDB) ruzajya rutanga 10% by’amafaranga ava mu bukerarugendo agenewe uturere bireba.

Ikigo cy’imisoro n’amahoro kizajya gitanga amafaranga 20.000 Frw ava ku ihererekanya ry’imodoka na 10.000 Frw ava ku ihererekanya rya moto.

Buri Karere kazajya gatanga 4.000 Frw kuri hegitari imwe y’ubutaka bw’igishanga, 5.000 Frw kuri hegitari imwe y’ubutaka bw’imusozi na 2.000 Frw kuri hegitari imwe y’amaterasi y’indinganire.

Iri teka rivuga ko uretse inkunga ya Leta igenewe abatishoboye itangwa bitarenze tariki ya 30 Nzeri buri mwaka, inkunga ya Leta ivugwa mu iteka ryerekeye inkunga z’ubwisungane mu kwivuza izajya itangwa buri gihembwe.

Inkunga ituruka muri buri kigo gitanga ubwishingizi bw’indwara gikorera mu Rwanda ni 5% y’imisanzu yose yinjijwe mu mwaka mu ishami ryacyo ry’ubwishingizi bw’indwara. Icyakora, inkunga itangwa n’Ikigo cya Leta gifite ishami ry’ubwishingizi bw’indwara mu nshingano zacyo ni 10% by’imisanzu yose yinjiye mu mwaka.

Inkunga itangwa na buri kigo gitanga ubwishingizi bw’indwara mu Rwanda igezwa mu kigo cya Leta gifite ubwisungane mu kwivuza mu nshingano zacyo mu minsi mirongo itatu “30” nyuma y’itariki umwaka w’ibaruramari ry’ikigo gitanga ubwishingizi bw’indwara warangiriyeho.

Buri sosiyete y’ubucuruzi bw’itumanaho yishyura inkunga y’ubwisungane mu kwivuza, aho mu mwaka wa mbere n’uwa kabiri uhereye igihe iri teka ritangarijweho mu Igazeti ya Leta ya Repubulika y’u Rwanda: amafaranga 2.5% y’agaciro k’ibyacurujwe byose ku mwaka n’isosiyete y’ubucuruzi; ku mwaka wa gatatu amafaranga aba 3% y’agaciro k’ibyacurujwe byose ku mwaka n’isosiyete y’ubucuruzi.

Buri sosiyete y’ubucuruzi bw’ibikomoka kuri peteroli yishyura inkunga mu bwisungane mu kwivuza ingana na 20 Frw kuri buri litiro y’ibikomoka kuri peteroli igurishije.

Buri sosiyete y’ubucuruzi bw’itumanaho cyangwa bw’ibikomoka kuri peteroli ishyikiriza Urwego rw’Igihugu rushinzwe kugenzura imikorere y’inzego zimwe z’imirimo ifitiye Igihugu akamaro inkunga yishyuye hakurikijwe uburyo bwagenwe n’urwo Rwego. Urwego rushyikiriza ubwisungane mu kwivuza inkunga yishyuwe bitarenze tariki ya 15 y’ukwezi gukurikira uko inkunga yishyuwemo.

Iri teka rigena ihazabu ku bigo bizajya bitubya inkunga iyo igenzura rigaragaje ko inkunga yishyuwe ari nke ku nkunga yagombaga kwishyurwa. Ikigo bireba cyishyura inkunga itarishyuwe kikanacibwa ihazabu yo mu rwego rw’ubutegetsi ya 200% by’iyo nkunga itarishyuwe.

Ihazabu yo mu rwego rw’ubutegetsi ivugwa mu gika cya mbere cy’iyi ngingo ishyirwa kuri konti y’ubwisungane mu kwivuza igacungwa hamwe n’amafaranga y’inkunga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Baba badufashije bashyizeho ibiciro bitandukanye kuri mutuelle bikagendana na service. Tuvuge nk’uwatanga 5000 ku muntu aho guhera centre de Sante akajya kuri hopital de district. Utanze 7.000Frws akajya CHUK na Kanombe atagombye transfert

Mahoro yanditse ku itariki ya: 1-03-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka