Abataratanze amakuru ku mwana watewe inda batawe muri yombi

Umuyobozi w’Umudugudu wa Kiruhura n’abamwungirije mu Kagari ka Cyanzarwe mu Murenge wa Cyanzarwe mu Karere ka Rubavu batawe muri yombi n’urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) kubera kurebera umwana w’umukobwa watewe inda ataragira imyaka y’ubukure ntibatange amakuru.

Abayobozi batawe muri yombi ni Niyigaba François wayoboraga umudugudu, umujyanama w’ubuhinzi Niyonzima Pierre Celestin, Ntizihabose Gilbert ushinzwe iterambere na Hakizimana David ushinzwe umutekano, hakiyongeraho ababyeyi b’umukobwa bamaze icyumweru bafunzwe naho umuhungu wateye inda, Ntamugabumwe Damascene uzwi ku izina rya Gapiri ufite imyaka 27 hamwe n’abo mu muryango we (ari bo ababyeyi be na mushiki we) baratorotse bakaba barimo gushakishwa.

Kigali Today yahawe amakuru n’abaturanyi b’umuryango w’umukobwa bavuga ko abayobozi bazize kuba bataratanze amakuru kandi baramenye ko uyu mwana w’umukobwa yatewe inda ataragira imyaka y’ubukure.

Umwe mu baturanyi b’uwo muryango yagize ati “Aba bayobozi bazize kuba baramenye ko uyu mwana w’umukobwa yatewe inda n’umusore ufite imyaka 27 cyangwa 28 kandi we ataruzuza imyaka y’ubukure ntibatange amakuru. Ibi byongeraho ko umuryango w’umukobwa wari uturanye n’aba bayobozi ariko ntacyo babikozeho.”

Abaturanyi b’umukobwa bavuga ko nyuma y’uko bimenyekanye umuryango w’umukobwa n’umuhungu bihutiye kwiyunga biza kumenyekana umuryango w’umuhungu n’umuhungu barahunga.

Abo baturanyi bagize bati “Ubu umuhungu n’umuryango we barahunze, ariko Ndimukaga Jean Baptiste Se w’umukobwa n’umugore we bamaze icyumweru batawe muri yombi, umukobwa ni we wasigaranye barumuna be. Bafashwe bikimenyekana ko imiryango irimo kwiyunga.”

Mu kwezi kwa Mutarama 2020 Minisitiri w’Ubutabera Busingye ari mu Karere ka Rubavu yavuze ko hagiye gufatwa ingamba zikomeye ku bagabo batera inda abakobwa bataragira imyaka y’ubukure kimwe n’imiryango ibunga.

Icyo gihe Minisitiri Busingye yagize ati “Mu bushobozi dufite, mu kwiyemeza dufite, iyo miryango iraza gukurikiranwa, imiryango ishyingira umwana muto irakurikiranwa, abagiye kunywa inzoga baraza kuba abatangabuhamya ko batashye ubukwe bw’umwana utaruzuza imyaka 18, ubugenzacyaha buzajya bugukurikirana mu gihe wamenye amakuru ntugire icyo ukora.”

Urwego rw’ubugenzacyaha (RIB) mu minsi yashize rwatangaje ko abangavu batarageza ku myaka y’ubukure ni ukuvuga (18) babarirwa mu 78,646 mu Rwanda batewe inda zitateguwe hagati y’imyaka ya 2016 kugeza muri 2019.

Uru rwego rugaragaza ko 15% ari bo bagejeje ikirego kuri uru rwego abandi babihishiriye. Ubuyobozi bw’urwego rw’Igihugu rushinzwe guteza imbere ihame ry’uburinganire bugaragaza ko ikibazo giterwa no kudatanga amakuru.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

RIB NIKOMERE AHO ARIKO BAREBE NEZA KO UTWO DUKOBWA NATWO KO ATARI TWATUNDI TWIGURISHA KUKO UGURISHIJE IGITSINA CYE UGIKENEYE ARAKIGURA KANDI UTWO DUKOBWA DUKORA IBYO NTIWAMENYA KO TUTUJUJE IMYAKA YUBUKURE KUKO ABOBAGUZI NABO NTIBAGIRA UMUTIMA WOKUTWAKA IBYANGOMBWA BYATWO NGOBAREBE NEZA KO TUTUJUJE IMYAKA KUKO NATWO TUBATWARIKUJIJE.

AIMABLE yanditse ku itariki ya: 14-03-2020  →  Musubize

Ni byiza rwose ko abana b’abakobwa bakiri bato babarengera kdi nabandi badatanga amakuru bibabere isomo.
None ko nzi ubuyobozi bw’umurenge baregeye umwana yatewe inda ku myaka 16 bikarangira ntacyo babikozeho ubu umwana akaba yarabyaye na nubu uwamuteye inda ntanicyo amufasha kdi ari n’umwarimu ubwo byo byagenda bite?

Alias yanditse ku itariki ya: 11-03-2020  →  Musubize

iBIKORWA NIBYO BIVUGAM ni bave muri politike bajye babafata gutyo murebe ko nubwo utwo dukobwa tuziyambika ubusa gute ntituzabona abagura(gusa barebe n´abazungu cg abanyamahanga bazannywa mu Rwanda na sex kuko sex travel ireze. RIB Oyeee

jean yanditse ku itariki ya: 9-03-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka