Imyaka itatu irashira Sebeya itagiteza ibiza

Umuyobozi w’Ikigo gishinzwe umutungo kamere w’ amazi mu Rwanda ( RWB), Ngabonziza Prime, avuga ko mu myaka itatu iri imbere ibiza biterwa n’umugezi wa Sebeya bizaba bitangiye kuba amateka.

Uyu muyobozi abishingira ku bikorwa bikumira isuri biri gukorwa mu cyogogo cya Sebeya bizatuma umugezi wa Sebeya utongera kugira amazi menshi ngo atere abaturage mu ngo cyangwa yangize imyaka yabo.

Ibikorwa byo kubungabunga icyogogo cya Sebeya ubu birakorwa mu turere twa Rubavu, Nyabihu, Rutsiro na Ngororero, bikaba birimo gukora amaterasi arwanya ko ubutaka bwongera kugenda ahahingwa, gukora imirwanyasuri ku misozi ifata amazi, gutera ibiti ku misozi hamwe no kubaka ingomero zifata amazi.

Bizajyana no kubaka inkuta zibuza amazi kurenga umugezi akajya kwangiriza abaturage, ibi bikorwa umuyobozi w’Ikigo gishinzwe kubungabunga amazi n’amashyamba mu Rwanda akavuga ko bizatuma ibiza biterwa na Sebeya biba amateka.

Yagize ati “Sebeya yumvikana nk’umugezi ariko hari indi migezi igenda ihura ikabyara Sebeya, aho iyo migezi ituruka ni ho tugomba gufata neza ubutaka, kurwanya isuri kugira ngo bigabanye ubukana bw’amazi yangiriza abaturage.”

Ati “Ibikorwa byo guhangana n’ibyangiza ubutaka n’isuri birakorwa mu turere twa Ngororero, Nyabihu, Rubavu na Rutsiro kandi tuhakora ibikorwa bitandukanye birimo gukora amaterasi bijyanye n’uko ubutaka bumeze, aho gutera amashyamba, aho gushyira imirwanyasuri, hose harateguwe mu rwego rwo kurwanya imihindagurikire y’ikirere.”

Ibikorwa byo kubungabunga icyogogo cya Sebeya byatangijwe muri Werurwe 2019 mu Karere ka Rubavu. Ni ibikorwa bizatwara amafaranga abarirwa muri miliyari 22 z’amafaranga y’u Rwanda ku nkunga yatanzwe n’igihugu cy’u Buholandi.

Umuyobozi ushinzwe iterambere ry’ubukungu mu Karere ka Rubavu, Nzabonimpa Deogratias, avuga ko bafite icyizere ko ibikorwa biri gukorwa mu misozi ikomokamo Sebeya bizatanga umusaruro.

Agira ati; “Dufite icyizere ko ibi bikorwa bizakemura ikibazo cya Sebeya kuko birimo gukumira isuri imanuka ikangiriza abaturage, ikindi turizera ko nihubakwa inkuta zibuza amazi kujya mu baturage bizatuma abaturage batekana.”

Nzabonimpa avuga ko abaturage baturiye umugezi wa Sebeya kugera kuri metero 10 na bo bazimurwa kugira ngo hakurweho ingaruka zo kwangirizwa n’uyu mugezi.

Abaturage baturiye umugezi wa Sebeya mu mirenge ya Kanama na Nyundo, bavuga ko bishimiye ko ibikorwa byo kubungabunga Sebeya bishyirwa mu bikorwa bakaruhuka kwikanga gutwara no kwangirizwa na yo.

Ati “Buri mwaka uyu mugezi usenyera abantu, ukangiza n’imyaka y’abaturage, niba hari ibikorwa birinda isuri aho Sebeya ituruka ni umugisha kuri twe duturiye uyu mugezi.”

Umushinga wo kubungabunga icyogogo cya Sebeya mu Murenge wa Kanama mu Karere ka Rubavu, umaze gukora hegitari zisaga 65 z’amaterasi y’indinganire. Ni mu gihe mu karere kose ka Rubavu hakozwe amaterasi afite hegitari zisaga 150.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka