Ibihugu birashakira hamwe uko byoroshya ubucuruzi bwambukiranya imipaka – Perezida Kagame

Perezida Paul Kagame yatangaje ko icyorezo cya COVID-19 cyagize ingaruka ku bucuruzi bwambukiranya imipaka mu karere u Rwanda ruherereyemo agaragaza ko kudashyira hamwe kw’ibihugu bigira ingaruka ku bindi bihugu.

Bimwe mu bicuruzwa byagiye bidindirira ku mipaka bitewe n'ubwumvikane buke bw'ibihugu
Bimwe mu bicuruzwa byagiye bidindirira ku mipaka bitewe n’ubwumvikane buke bw’ibihugu

Perezida Kagame yabigarutseho ubwo yaganiraga n’urubyiruko rukoresha imbuga nkoranyambaga, ikiganiro kikaba cyagarutse ku myaka 26 ishize u Rwanda rwibohoye, kivuga no ku zindi ngingo zitandukanye.

Umukuru w’Igihugu yatangaje ko icyorezo cya COVID-19 cyagize ingaruka ku bice bitandukanye by’isi ku buryo butandukanye. Ahereye ku karere u Rwanda ruhereremo, yavuze ko kagizweho n’ingaruka mu bucuruzi, mu buhahirane n’ingendo z’abantu, zaba iz’abakoresha ikirere, amazi n’ubutaka.

Yagize ati “Ubucuruzi bwagizweho ingaruka, ndetse n’u Rwanda rurimo nk’igihugu kidakora ku nyanja, bidusaba kunyura muri Tanzania tugana ku cyambu cya Dar-es-Salaam, Uganda na Kenya tugana ku cyambu cya Mombasa.”

Ati “Ntibyoroshye kohereza ibicuruzwa hanze no kubyinjiza mu gihugu, igikenewe rero ni ugufatanya kw’ibihugu, ariko na none ntawe ufite inshingano zo kubwira abandi icyo bagomba gukora. Iyaba twashoboraga kumva ibintu kimwe, twaganira nkagaragaza uko mbyumva n’abandi na bo bakagaragaza uko babyumva hakaba haboneka uburyo bwiza ikibazo gikemukamo.”

Perezida Kagame avuga ko u Rwanda rwagerageje gukora ibishoboka mu koroshya ingendo no guhangana n’icyorezo cya COVID-19 nubwo bimwe mu bihugu bidashyiramo imbaraga nk’ibindi, ibi bigatuma hari ibihugu bibihomberamo.

Yagize ati “Dufite ibibazo birebana n’ingendo zambukiranya imipaka kandi biteza igihombo kinini cyane, twakoze ibishoboka byose mu byo twagomba gukora ariko turacyahura n’ibibazo kandi turacyashaka gukomeza ku ruhande rwacu gushaka igisubizo cy’ibibazo bihari.”

Avuga ko mu gukora ibishoboka habaye kuganira n’ibindi bihugu uburyo abantu batwara ibicuruzwa byambukiranya imipaka bagomba gusuzumwa no kwitabwaho, naho abatarwaye bakemererwa gukomeza inzira nubwo basabwa kwitonda, ariko agaragaza ko ikibazo cy’uko ingamba zidashyirwamo imbaraga mu buryo bumwe bigatuma ubwandu bushya bwa virusi bukomeza kugaragara.

Hamwe mu hagaragaye ikibazo ni aho bamwe mu batwara imodoka zitwara imizigo ku mupaka wa Tanzania bagiye banga gupimwa no kubahiriza amabwiriza ndetse bigasaba ko ibihugu byombi bibiganiraho.

Mu mibare mishya u Rwanda rubona y’abarwaye icyorezo cya COVID-19 harimo ikomoka ku batwara imodoka zambukiranya imipaka, nyamara mu gihe ibihugu baturukamo byaramuka bishyize imbaraga mu gupima no kuvura abo barwayi, ntibajya mu bindi bihugu ngo babyanduze.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka