I Rubavu bagiye kugira ikigo gipima COVID-19

Ubuyobozi bw’ibitaro bya Gisenyi buratangaza ko ikigo cya Rugerero cyashyiriweho gupima no gukurikirana abarwayi ba Ebola kigiye gukoreshwa mu gupima icyorezo cya COVID-19.

Ikigo cyashyiriweho gupima Ebola kigiye no kwifashishwa mu gupima COVID-19
Ikigo cyashyiriweho gupima Ebola kigiye no kwifashishwa mu gupima COVID-19

Umuyobozi w’Ibitaro bya Gisenyi, Lt Col. Dr. Kanyankore William, yabwiye RBA ko iyi Laboratwari yamaze kugezwamo ibikoresho byo gupima COVID-19 kugira ngo hagabanywe umwanya n’ingendo byakorwaga mu kujya i Kigali gupimisha ibizami bifatwa mu karere ka Rubavu aho byamaraga iminsi ibiri cyangwa itatu, akavuga ko nihakoreshwa ikigo cya Rugerero ibisubizo bizajya biboneka mu gihe kitarenze isaha.

Yagize ati “Uwo tubonye tumushyire mu cyumba ategereze duhite dupima mu gihe cy’iminota 30, iminota 40 cyangwa mu isaha abone igisubizo bigabanye impungenge umurwayi agira ategereje kumenya ko arwaye cyangwa ari muzima.”

Ikigo gipima COVID-19 mu Karere ka Rubavu ni intambwe nziza ku batuye aka karere kugira ngo bamenye uko bahagaze cyane nk’abaturiye umujyi wa Goma ubu ubarizwamo abarwayi ba COVID-19 babarirwa muri 40.

Lt Col. Dr. Kanyankore William avuga ko ibikorwa byo gupima no gukurikirana abarwayi bitangira vuba kandi n’abarwayi baboneka bakitabwaho mu Karere ka Rubavu.

Ati “Turashaka byose kubikorera i Rubavu, imiterere yacu n’aho dutuye ntibishobora guhinduka n’ikindi cyorezo cyaboneka tukaba twafasha abarwayi.”

Abaganga 25 ni bo biteguye kwita ku barwayi kandi bahuguwe mu kwita kubagaragaraho icyorezo cya COVID-19, kumenya uko ubuzima buhagaze mu Karere ka Rubavu no kumenya niba hari abarwayi b’icyorezo cya COVID-19.

Mu Karere ka Rubavu hatangiye ibikorwa byo gupima amatsinda y’abantu ahura n’abantu benshi hamwe n’abaturage mu mirenge.

Hagendewe ku rutonde rwateguwe, tariki 8 Kamena 2020, hatangiye gupimwa abatwara amakamyo, nyuma hakurikireho gupima abatuye mu mirenge babarirwa mu bihumbi 240.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka