Abanyarwanda bahinze muri RDC babuze uko bajya gusarura imyaka

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi butangaza ko ikibazo cy’abahinzi bo mu Rwanda bahingaga mu gihugu cya Repubulika ya Demukarasi ya Kongo (RDC) bukizi, ariko burimo kubahiriza amabwiriza yo gukumira icyorezo cya COVID-19 yashyizwe na Minisitiri w’Intebe arimo no gufunga imipaka.

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Kayumba Euphrem yabwiye Kigali Today ko hari abahinzi bari basanzwe bahinga mu gihugu cy’abaturanyi cya RDC ariko ubu batagishobora kujyayo kubera ko imipaka ifunze.

Kuva mu kwezi kwa Werurwe 2020 ingendo hagati y’u Rwanda na RDC zarahagaze ndetse imipaka irafungwa uretse ku binyabiziga bitwaye ibicuruzwa.

Ibi ntibyakundiye abaturage bari basanzwe bafite ibikorwa mu gihugu cya RDC ko basubira kubisura, uretse abaturage ba RDC bashatse gusubira mu gihugu cyabo bemerewe gutaha.

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi avuga ko batatereranye abaturage ahubwo hari gukorwa ibiganiro ngo harebwe icyakorwa.

Ati “Turabizi ko bari bafite imyaka kandi yeze bakabura uko bayisarura, ubu turakora ibiganiro kuko igihugu kimwe nticyafungura umupaka ngo abandi bafunge hanyuma abantu begende. Ibyiza ni uko haba ibiganiro bituma imipaka ifungurwa nyuma y’uko tubanje kurwanya icyorezo cya COVID-19.”

Mu Karere ka Rubavu mu Murenge wa Bugeshi, baturage na bo bafite ubutaka muri RDC ntibashoboye kujya gusarura, icyakora ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu buvuga ko icyo kibazo butakizi.

Bamwe mu bayobozi b’inzego zibanze bavuganye na Kigali Today mu murenge wa Bugeshi bavuga ko hari abaturage bari basanzwe bafite imirima ahitwa Ruhunda na Kibumba muri RDC, ariko badashobora kubona uko bajya kuyisarura bakaba barasabye abaturage baho kuyibacungira.

Ibikorwa byo gufunga imipaka ntibyahombeje abahinzi bari bafite imyaka muri RDC gusa kuko hari n’Abanyarwanda bari bafiteyo ubucuruzi ubu bafungiweho imipaka mu Rwanda, icyakora bamwe bakoresha inzira zitemewe bagasubira mu bikorwa byabo nkuko bamwe bamaze kugurisha bakagaruka mu Rwanda kubera gutinya umutekano muke i Goma.

Uturere twa Rusizi na Rubavu ntidutangaza imibare y’abaturage bakorera ubucuruzi mu Mijyi ya Goma na Bukavu bashobora kuba barahagaritse ibikorwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka