RBC igiye kongera ahasuzumirwa COVID-19

Umuyobozi w’ikigo cy’igihugu RBC gishinzwe ubuzima Dr. Sabin Sanzimana yatangarije Kigali Today ko hari ibigo bigiye kongererwa ubushobozi bwo gusuzuma COVID-19 bitabaye ngombwa ko ibipimo byafashwe bijya gusuzumirwa i Kigali nk’uko byari bisanzwe.

Dr. Sabin Sanzimana
Dr. Sabin Sanzimana

Mu Rwanda hari ibigo bipimirwamo COVID-19 ubu bimaze kumenyerwa harimo Kanyinya na Rusumo, ariko hari ibindi bigo birimo kongererwa ubushobozi bwo gupima kugira ngo abasuzumwe babone ibisubizo mu gihe gito.

Ibitaro nka Gisenyi, Rwamagana, na byo birimo guhabwa ibikoresho kugira ngo bitangire gusuzuma COVID-19.

Dr. Sabin Sanzimana yemereye Kigali Today ko ibitaro nka Nyagatare, Kirehe na Gihundwe bizahabwa ibikoresho byo gupima COVID-19 ndetse abarwayi bitabweho batagombye gukora ingendo ndende.

Kuva mu kwezi kwa Werurwe 2020 ubwo mu Rwanda habonekaga abarwayi ba mbere ba COVID-19, hakoreshwaga ikigo cya Kanyinya mu mujyi wa Kigali, ariko bitewe n’uburyo abarwayi baboneka mu bice bitandukanye by’igihugu ibigo birimo kugenda byongerwa mu rwego rwo kwita ku barwayi bahaboneka.

Mu Rwanda kugeza kuri uyu wa mbere tariki 08 Kamena 2020 habarurwaga abantu 451 bamaze kugaragaraho icyorezo cya COVID-19, abamaze gukira bose hamwe ni 297, naho abakirwaye COVID-19 mu Rwanda ni 152. Abantu babiri ni bo bamaze kwicwa n’icyo cyorezo mu Rwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka