Ibipimo ni yo nzira ikoreshwa mu gufata imyanzuro kuri COVID-19 - RBC

Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC), Dr. Sabin Nsanzimana, kuwa kane tariki 28 Gicurasi 2020 yatangaje ko gufata imyanzuro kuri COVID-19 bishingira ku cyizere gitangwa n’ibipimo bifatwa kuri icyo cyorezo cya COVID-19.

Dr. Sabin Nsanzimana, Umuyobozi Mukuru wa RBC
Dr. Sabin Nsanzimana, Umuyobozi Mukuru wa RBC

Uyu muyobozi avuga ko ibyo bipimo ari byo byagize uruhare mu gutuma hafatwa umwanzuro wo kurekura ingendo mu ntara n’abatwara abagenzi kuri moto, ndetse yemeza ko ibipimo byafashwe mu Mujyi wa Kigali basanze nta COVID-19 iri muri Kigali.

Imigenderanire y’intara n’ibihugu hari ibihugu byatangiye gufungura ingendo gake gake basa nabikandagira, urebye mu bihugu bya Aziya hari n’aho bongeye gufunga.

Ati “Biba byiza iyo ufite imibare wizeye, nko muri Aziya bapimira ku mupaka, natwe gahunda turimo mbere y’uko icyemezo gifatwa tubanza gushingira ku mibare”.

Umuyobozi wa RBC avuga ko hari ubushakashatsi butanu bwagendeweho kugira ngo hemererwe ingendo mu ntara.

Ati “Tumaze gukora ubushakashatsi butanu bwihuse bwadufashije kugenderaho, tariki 1 Kamena hari ibizafungura, dufite ikipe zirimo gufata ibipimo bitandukanye kugira ngo abafata ibyemezo bafate icyemezo bafite ibyo bashingiraho nubwo haba ibyahinduka nkuko ibyemezo byahinduka”.

Tariki ya 28 Gicurasi 2020, intumwa z’u Rwanda na Repubulika ya Demukarasi ya Kongo (RDC) zahuriye mu Karere ka Rubavu kuganira uburyo ibihugu byombi byafashanya gukumira icyorezo cya COVID-19, ndetse hakaba gufatanya no guhana amakuru haba ku barwayi, amakuru y’abahuye na bo n’uburyo bwo guhanahana ubumenyi mu gupima.

Haganiriwe ku bucuruzi bwambukiranya umupaka bushobora gukomeza ariko butabangamiye ingamba zashyizweho mu gukumira icyorezo cya COVID-19, nubwo igihugu cya RDC kivuga ko kuva tariki 22 Werurwe cyafunga umupaka utarafungurwa kereka kwinjiza ibicuruzwa n’imiti.

Ibihugu bimwe ku Mugabane w’Uburayi byari bihangayikishijwe na COVID-19 byatangiye kuyisohokamo ndetse byemerera zimwe muri serivisi gukomeza.

Euronews igarahaza ko bimwe mu bihugu ku Mugabane w’Uburayi byatangiye koroshya ingamba byari byafashe mu guhangana n’icyorezo cya COVID-19.

Igihugu cya Autriche cyafunze imipaka igihuza n’ibihugu nk’u Budage, u Butaliyani, u Busuwisi, Liechtenstein, na Repuburika ya Tchèque, mu gihe Vienne iteganya gufungura umupaka uyihuza n’u Budage tariki ya 15 Kamena 2020.

Igihugu cya Bulgarie kiteze gufungura imipaka igihuza na Serbie n’u Bugiriki kuva tariki ya mbere Kamena 2020.

Repuburika ya Tchèque yafunguye imipaka iyihuza n’u Budage, na Autriche tariki 26 Gicurasi 2020, mu gihe kuva tariki 27 Kamena kizayifungura na Slovaquie na Hongrie nubwo hashyirwaho amabwiriza yo gukurikizwa.

Igihugu cy’ u Butaliyani cyagezweho n’ingaruka zikomeye za COVID-19 giteganya gufungura umupaka tariki ya 3 Kamena 2020 ku baturage batuye mu Muryango w’Ibihugu by’Uburayi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka