Abashakashatsi bo muri RDC bagaragaje imiti yakoreshwa mu kuvura COVID-19

Abashakashatsi mu birebana n’imiti muri Repuburika Iharanira Demokarasi ya Kongo bashyikirije Minisitiri w’Ubuzima imiti babona yakoreshwa mu kuvura icyorezo cya COVID-19.

Tariki 30 Gicurasi 2020 ni bwo impuguke n’abashakashatsi bashyikirije imiti Minisitiri w’Ubuzima Dr. Eteni Longondo, Minisitiri w’Ubushakatsi José Mpanda n’umuyobozi w’ikigo gishinzwe kurwanya icyorezo cya COVID-19, Dr. Jean-Jacques Muyembe.

Imwe mu miti ihabwa icyizere n’impugucye n’abashakashatsi ba RDC irimo IFN/Gamma, Citroplex na le N_Fival.

Ikinyamakuru Actu24 cyandikirwa muri RDC kivuga ko Dr. Jérôme Munyangi wavumbuye umuti uri gukoreshwa muri Madagascar yitabiriye iyi nama, ndetse agaragaza umuti we umaze kumenyekana.

Kubwe avuga ko umuti we wamaze kumenyekana, igikenewe ari ukwemezwa n’itsinda ry’impugucye n’abashakashatsi ba RDC ugatangira gukoreshwa.

Dr. Munyangi yavumbuye umuti ukoreshwa muri Madagascar no mu bihugu bya Afurika, ariko bikomeza kubonekamo abarwayi biyongera, ndetse uwo muti nturemezwa n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS).

Muri RDC imibare y’abarwaye COVID-19 ikomeje kwiyongera mu Mujyi wa Kinshasa no mu ntara zitandukanye zirimo Kivu y’Amajyepfo na Kivu y’Amajyaruguru.

Imibare igaragaza ko ukwezi kwa Gicurasi kwarangiye abarwayi bageze ku bihumbi bitatu, abamaze guhitanwa na COVID-19 bagera kuri 69, naho abamaze gukira ni 428.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka