Perezida Kagame yavuze ku mubano w’u Rwanda n’u Burundi

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, mu kiganiro yagiranye n’urubyiruko rw’abanyamakuru ndetse n’urukoresha imbuga nkoranyambuga, yabajijwe icyo ateganya mu kuzahura umubano w’u Rwanda n’igihugu cy’u Burundi, maze avuga ko u Rwanda rwiteguye kubana neza n’ibihugu by’abaturanyi harimo n’igihugu cy’u Burundi.

Yagize ati “Igihugu duturanye cy’u Burundi, hari amateka yagiye agaruka cyangwa yatumye abantu batagenderana uko bikwiye, igikwiye ni ukureba uko bikemuka, politiki nziza ni cyo ivuga, abantu bagombye kuba bakwiye kubana bagahahirana, naho kutumvikana bikagira uko birangira, ni byo twifuza. Umuyobozi mushya w’igihugu cy’u Burundi n’abo afatanyije na bo, ubwo iyo politiki niba ariho baganisha ntibazasanga tugoranye nk’ibihugu bituranye.”

Perezida Kagame abitangaje mu gihe umubano w’u Rwanda n’u Burundi wakunze kurangwamo agatotsi cyane cyane kuva muri 2015 aho mu gihugu cy’u Burundi habaye imyivumbagatanyo bitewe n’amatora y’umukuru w’igihugu ataravuzweho rumwe bigakurura umwuka mubi ndetse abaturage babarirwa mu bihumbi bahunga igihugu naho abandi baricwa.

Amateka ya vuba y’ibihugu byombi agaragaramo ingero z’umutekano wagiye uhungabana, imipaka irafungwa, ubuhahirane burahagarara, abaturage bamwe b’i Burundi bahungira mu Rwanda, u Burundi bushinjwa gucumbikira no gushyigikira abahungabanya umutekano w’u Rwanda, n’ibindi.

Perezida Kagame avuga ko u Rwanda rwiteguye gukorana na Perezida watorewe kuyobora igihugu cy’u Burundi na Guverinoma yashyizeho mu gihe afite politiki nziza yo kubana no guhahirana n’ibihugu by’abaturanyi, bakarenga amateka yagiye atandukanya ibihugu byombi ahubwo bakubakira ku biteza imbere abatuye ibihugu byombi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Amakuru kuri bbc

Alias yanditse ku itariki ya: 6-09-2020  →  Musubize

Nejejwe nuko nyuma ya mezi agera 4 leta yacu yo ngeye ku twibuka ngo twongere dusubire mu nzu y’Uwiteka ndashimira H.E Paul Kagame Imana imukomereze m’uburinzi bwayo.

Twagirimana jD yanditse ku itariki ya: 16-07-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka