Menya aho abarwayi 5 bagaragayeho COVID-19 mu Karere ka Rubavu bavuye

Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE), mu ijoro ryo kuwa 12 Nyakanga 2020 yatangaje ko habonetse abantu banduye Coronavirus 38, harimo abarwayi batanu bagaragaye mu Karere ka Rubavu.

Abarwayi babonetse muri Rubavu ni abakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka
Abarwayi babonetse muri Rubavu ni abakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka

Kigali Today ivugana n’Umuyobozi w’Ibitaro bya Gisenyi Lt Col Dr. William Kanyankore, yatangaje ko ari abarwayi babonetse mu cyumweru gishize bavuye mu bakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka.

Naho kuba byaratinze kumenyekana, yavuze ko byatewe n’uko ibitaro bya Gisenyi bisigaye bipima COVID-19 bikanavura, iyo bimaze kubona abarwayi bibitaho ariko bikohereza ibizami i Kigali kugira ngo byemezwe.

Agira ati “Ni abarwayi bamaze icyumweru babonetse ubu barimo kwitabwaho mu ivuriro rya Rugerero, gusa byatinze kumenyekana kubera ko twohereje ibizami i Kigali kugira ngo babyemeze bahita babitangaza”.

Abarwayi babonetse bavuye mu bakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka bari bacumbikiwe muri Hotel Umucyo.

Lt Col Dr. William Kanyankore avuga ko abakora ubucuruzi bwambukiranya umupaka basabwa kwitwararika mu kazi bakora kuko bigaragaza ko aho bajya gucuruza hari abarwayi.

Ibi biraterwa n’uko hari abandi barwayi batatu bigeze kuboneka mu Karere ka Rubavu na bo bavuye mu bakora ubucuruzi bwambukiranya umupaka, mu gihe bahabwa amabwiriza yo kwirinda ariko bagera mu Mujyi wa Goma ntibayubahirize.

Lt Col Dr. William Kanyankore avuga ko Umunyarwanda wubahirije amabwiriza yo kwirinda COVID-19 yo kwambara agapfukamunwa, kubahiriza intera, gukaraba kenshi no kwirinda gukoranaho ndetse bahabwa amafaranga bakayashyira mu ibahasha ntibayakoreho byabarinda kwandura.

Kuba mu Karere ka Rubavu hari abarwayi babonetse avuga ko bidakwiye gukura umutima abaturage, akabasaba gukomeza kubahiriza amabwiriza yashyizweho.

Agira ati “Icyo dusaba abaturage ni ukubahiriza amabwiriza yo kwambara neza agapfukamunwa, kubahiriza intera hagati y’umuntu n’undi hamwe no gukaraba kenshi bizabarinda.

Ikindi ni uko abakoresha inzira za panya (zitemewe) bajya muri Goma babihagarika kuko hariya hantu hari abarwayi ba COVID-19, kandi buri wese afite inshingano yo kwirinda no kurinda abandi”.

Abagaragayeho uburwayi ubu barimo kuvurirwa mu ivuriro rya Rugerero ahamaze kugera abarwayi 25 harimo abagaragaye mu Karere ka Rubavu, barindwi bavuye ahandi, babiri bavuye muri Nyabihu bakaba bashobora kwakira abandi mu gihe hari imyanya.

Ivuriro rya Rugerero ryita kubarwayi ba COVID-19 rifite ubushobozi bwo kwita ku barwayi 35, rikaba ryarashyizweho rikurikira iryo mu Karere ka Rusizi, Rwamagana, Kirehe na Kanyinya, n’ubwo hari gahunda yo gushyiraho ubushobozi bwo kwita ku barwayi ba COVID-19 mu bitaro byinshi byo mu Rwanda.

Ubucuruzi bwambukiranya imipaka mu Rwanda buri mu bwagiye bwinjiza abafite icyorezo cya COVID-19, ibi bikaba biterwa n’uko ibicuruzwa hagati y’ibihugu bikomeje kwambuka n’ubwo urujya n’uruza rubujijwe, ahenshi hagiye haboneka imibare ni mu Karere ka Kirehe, Rusizi na Rubavu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka