Kwirinda COVID-19 byakomye mu nkokora gukingira Ebola

Ibikorwa byo gukumira ikwirakwizwa ry’icyorezo cya COVID-19 cyageze mu Rwanda mu kwezi kwa Werurwe 2020 byakomye mu nkokora ibikorwa byo gukingira icyorezo cya Ebola mu Karere ka Rubavu.

Bamwe mubaturage baganiriye na Kigali Today bavuga ko icyorezo cya COVID-19 cyaje hari abafite ubushake bwo kwikingiza Ebola, ariko ntibashobora kubikora kubera gahunda ya guma murugo no guhagarika ingendo.

Musanabera, umubyeyi utuye mu Murenge wa Cyanzarwe, avuga ko yari yizeye kwikingiza ariko bitamushobokeye kuko byakorerwaga mu Mujyi wa Gisenyi kandi abantu barasabwaga kuguma mu ngo.

Agira ati “Nkatwe duturiye umupaka na Goma twari twizeye ko tuzikingiza kugira ngo Ebola nigaruka itazadufata ariko gahunda ya guma murugo yatumye tutikingiza”.

Umuyobozi w’Ibitaro bya Gisenyi Lt Col Dr. Kanyankore William, avuga ko ibikorwa byo gukumira ikwirakwira rya COVID-19 byabangamiye gukingira kuko abantu batashoboraga kugenda, icyakora avuga ko ubu ibikorwa biri gukorerwa mu mirenge.

Ati “Ibikorwa biri gukorerwa mu mirenge kandi dusanga abaturage aho bari tukubahiriza n’amabwiriza yo gukumira COVID-19, abaturage baza bagakingirwa”.

Dr. Kanyankore avuga ko ibikorwa biri gukorerwa mu mirenge ya Nyamyumba, Rugerero na Byahi ahari abaturage benshi bakunze kujya mu Mujyi wa Goma.

Akomeza avuga ko mu mpera z’ukwezi kwa Gicurasi umubare w’abamaze kwipimisha wari umaze kugera ku bihumbi 32 kandi abaturage babyitabira.

Agira ati “Ibihumbi 32 ni imibare yo mu cyumweru cyashize ndizera ko ubu imibare yiyongereye kuko mu mirenge haboneka abaturage benshi bakeneye kwikingiza”.

Mukwezi kwa Werurwe Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS), ryari ririmo gusoza ibikorwa byo kurwanya icyorezo cya Ebola mu burasirazuba bwa RDC, ariko imibare yongeye kuboneka mishya y’abarwanyi mu duce twa Ituri.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) muri Repuburika iharanira Demokarasi ya Kongo, ritangaza ko kuva tariki ya 24 Gicurasi muri RDC mu duce twa Ituri, Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo hongeye kuboneka abarwayi ba Ebola.

Kuva tariki 24 kugera tariki ya 31 Gicurasi buri munsi hakorwaga iperereza ku bantu nibura 2,895 bikekwa ko banduye icyorezo cya Ebola, muri bo 429 bagakurikiranwa nk’abarwaye buri munsi.

Icyegeranyo cya OMS cyasohotse tariki 2 Kamena 2020, kigaragaza ko mu bipimo byafashwe bikagaragazwa tariki 28 Gicurasi bigaraza ko hari abarwayi 3,463 muri bo 3,317 bakaba baremejwe nk’abarwaye Ebola, na ho abamaze guhitanwa na yo ni abantu 2,280.

Iki cyegeranyo kigaragaza ko ibice bya Butembo, Beni, Kalunguta, Gatwa, ahantu nka Mabalako, Vuhovi na Mandima hamaze kuboneka abarwayi benshi abandi bakitaba Imana.

OMS igira inama ibihugu byegeranye na RDC kwitegura guhangana n’iki cyorezo mu gihe cyaba cyongeye gukwirakwira.

aigihugu cy’u Burundi cyegeranye n’Intara ya Kivu y’Amajyepfo imaze kubonekamo abarwayi benshi, kikaba gisabwa nibura amafaranga yakoreshwa guhangana na Ebola kuva muri Mutarama kugera Kamena 2020, angana na miliyoni zirindwi z’amadalari ya Amerika.

Mu Rwanda iri shami rivuga ko hari ibikorwa byakozwe mu guhangana n’iki cyorezo haba mu bakozi n’ubushobozi, mu gihe igihugu cya Sudani y’Epfo cyo gisabwa nibura miliyoni 3.2 z’amadolari ya Amerika mu kwitegura.

Igihugu cya Uganda na cyo cyafashijwe mu bushobozi n’ubumenyi kwitegura iki cyorezo cya Ebola ndetse hashyirwaho n’ibigo bipima mu karere ka Kasese bashobora kugenzura ibipimo bifatirwa muri Beni.

Hari ibindi bihugu byegereye RDC bitaragaragaramo umurwayi wa Ebola ariko bisabwa kwitegura kugira ngo bitazagerwaho n’icyorezo cya Ebola, ibyo ni Angola, Santarafurika, Kongo Brazaville, Tanzania na Zambia.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka