Abahinzi b’ibireti bibumbiye muri KOAIKA bo mu Murenge wa Kabatwa mu Karere ka Nyabihu, barishimira uburyo bakomeje kongera umusaruro w’ubwo buhinzi, aho n’ubwasisi bagenerwa bwazamutse bugera kuri Miliyoni 24,052,000Frw buvuye kuri Miliyoni 17Frw.
Uzabakiriho Gervais utuye mu Murenge wa Shangasha mu Karere ka Gicumbi, avuga ko yahoze mu bukene bukabije, gahunda ya Girinka imugobotse ayibyaza umusaruro kugeza ubwo abaye umuhinzi mworozi w’intangarugero mu karere ka Gicumbi.
Abahinzi n’aborozi bisunze gahunda y’ubwishingizi ku bihingwa no ku matungo yabo, bakomeje kwishimira uburyo bashumbushwa mu gihe bahuye n’ibibazo ntihabeho guhomba, aho bamaze guhabwa angana na 6,448,769,162Frw kuva iyo gahunda itangiye muri 2019.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Dr. Patrice Mugenzi, arashimira abahoze mu mitwe yitwaje intwaro mu mashyamba ya Congo, batekereje neza bitandukanya na yo, bagaruka mu Rwanda gufatanya n’abandi kubaka Igihugu.
Hari abantu bafite ubumuga bavuga ko badahabwa serivisi zitandukanye bemererwa n’Igihugu uko bikwiye, zirimo iz’ubwiteganyirize (Ejoheza) n’izifasha abatishoboye kuva mu bukene (Girinka, VUP), Servisi ijyanye n’ubwisungane mu kwivuza, izijyanye no kurengera abafite ubumuga no kubarinda ihohoterwa n’izindi.
Itsinda rigizwe n’Ingabo zo ku rwego rwa Ofisiye, ziturutse mu ishuri ryitwa Martin Luther Agwai International Leadership and Peacekeeping Centre (MLAILPKC), ziri mu Rwanda mu ruzinduko rw’akazi rugamije kwigira ku Rwanda uko bategura aboherezwa mu butumwa bw’amahoro.
Musanze ni kamwe mu turere twakomeje kugaragara mu kibazo cy’igwingira ry’abana ku rwego ruri hejuru, n’ubwo gafatwa nk’ikigega cy’ibiribwa bitandukanye kubera ubutaka bwera n’ikirere kiberanye n’ubuhinzi.
Abamenye Prof Muswahili Paulin bamurebera kure, bashobora kumwitiranya, ariko muri iki cyegeranyo, turasobanura neza uyu murezi n’umubyeyi wasize umurage ukomeye nk’uko bivugwa n’abo babanye, abo bakoranye, abo yigishije ndetse n’abana be bwite.
Minisiteri Ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA), yatangije igikorwa cyo kubaka inzu 115 zangijwe n’ibiza, mu nzu 200 zigomba kubakirwa abaturage batishoboye bagizweho ingaruka n’ibiza mu Karere ka Musanze.
Mu myaka itanu ishize, Akarere ka Musanze kagiye gatekereza imishinga itandukanye ijyanye no guteza imbere ubukerarugendo bukorerwa muri ako karere, ariko bikarangira itagezweho bitewe no kubura amikoro yo kuyishyira mu bikorwa.
Filozofiya (Philosophie) ni uburyo bwo kumenya gushyira umubonezo mu mitekerereze, bigafasha umuntu kwimenyereza gutekereza neza kugira ngo abashe gushyira mu gaciro, bityo ubwo bumenyi bukamugira inshuti y’ubuhanga, (philosophie est l’Amour de la Sagesse).
Muri Kamena 2024, u Rwanda rwari rugeze ku musaruro w’amafi wa toni 48,133 ku rwego rw’Igihugu, aho toni 9,000 muri zo arizo ziva mu bworozi bwayo andi akava mu burobyi busanzwe, gusa uwo musaruro ngo uracyari hasi, intego ikaba ari ukuwuzamura.
Bamwe mu barwariye mu bitaro bikuru bya Ruhengeri bagize ibyishimo bidasanzwe, nyuma yo kubona abayobozi batandukanye babasanga ku bitanda baryamyeho, babazaniye ibiribwa n’ibikoresho byo kwifashisha bitandukanye.
Mugabowagahunde Maurice, ni we wongeye gutorerwa kuyobora (Chairman) Umuryango FPR-Inkotanyi mu Ntara y’Amajyaruguru, mu matora yabereye i Musanze ku wa Gatandatu tariki 8 Gashyantare 2025.
Mu ishuri rikuru rya INES Ruhengeri ku wa 31 Mutarama hashojwe amahugurwa ajyanye no guteza imbere ikoranabuhanga mu micungire y’ubutaka (Digital Transformation and Land Administration), mu rwego rwo kurushaho kunoza serivise z’imikoreshereze myiza y’ubutaka.
Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango FPR-Inkotanyi, Gasamagera Wellars, yagaragaje uburyo akomeje gushengurwa n’amashusho y’urukozasoni ya bamwe mu rubyiruko, akomeje kugaragara ku mbuga nkoranyambaga, mu gihe ababyeyi badohotse mu kurera, akavuga ko bibabaza na Chairman wa FPR-Inkotanyi, Paul Kagame.
Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa 17 Mutarama, yashyize mu myanya abayobozi mu nzego zitandukanye zifata ibyemezo, abandi ibazamurwa mu ntera.
Mu murenge wa Jenda, Akarere ka Nyabihu hari ikiyaga cyitwa Nyirakigugu, gifite amateka atangaje. Ni ikiyaga gikora ku muhanda Musanze-Rubavu, abenshi bafata nka kimwe mu byiza nyaburanga bitatse u Rwanda.
Ku munsi ngarukamwaka wahariwe umuco, ku basirikare bakuru biga mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare ry’u Rwanda riherereye i Nyakinama mu Karere ka Musanze, baherekejwe n’imiryango yabo basabanye mu mico y’ibihugu byabo irimo indirimbo n’byino, basangira ibiribwa n’ibinyobwa mu myambaro ijyanye n’umuco wabo.
Kuba ikipe ya Musanze yamaze guhagarika myugariro wayo Bakaki Shafiki, ashinjwa imyitwarire itari iya kinyamwuga mu mukino, iyo kipe yatsinzwemo na Vision FC ku munsi wa 15 wa shampiyona, ngo ntibiyibuza kubona intsinzi kuri APR FC.
Uko umwaka ushize undi ugataha, niko ibikorwa by’iterambere bigenda byiyongera mu Ntara y’Amajyaruguru, nk’ahantu Igihugu gishyize imbaraga mu rwego rwo guteza imbere ubukerarugendo.
Mu buzima busanzwe ni gake utubari tubura abatugana cyane cyane mu bihe by’iminsi mikuru isoza umwaka, aho usanga mu masaha y’umugoroba mu mihanda ari urujya n’uruza rw’abaturage berekeza mu mahoteli no mu tubari dutandukanye bishimira ko bagiye gusoza umwaka batangira undi.
Imashini ifasha abantu kuzamuka no kumanuka mu muturirwa hadakoreshejwe amadarajya yatengushye abacururiza n’abahahira mu isoko ry’amagorofa atanu rya Musanze(GOICO). Iyi mashini kuba idakora ku buryo buhoraho, ni kimwe mu bituma abagana GOICO binuba.
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yasabye abayobozi bahabwa inshingano kutagira urwitwazo amikoro make y’Igihugu ngo bakore akazi kabo nabi, abibutsa ko mu byo bashinzwe harimo gushaka ayo mikoro.
Rungu ni kamwe mu tugari tugize Umurenge wa Gataraga mu Karere ka Musanze, ukora ku ishyamba rya Pariki y’igihugu y’Ibirunga.
Mu Karere ka Musanze hatangijwe ubukangurambaga buzamara amezi atatu bw’isuku n’isukura mu bigo by’amashuri yo mu Mirenge yegereye Ibirunga, mu rwego rwo gukangurira abana bato isuku birinda indwara ziterwa n’umwanda.
Umuyobozi w’akarere ka Musanze avuga ko imyanya itari myiza bamaze iminsi bagira mu mihigo idaterwa n’uko badakora, ahubwo ibyo bakora batazi kubimenyekanisha.
Abacururiza mu isoko ry’ibiribwa rya Musanze baravuga ko ikiguzi cy’ubwiherero kibaremereye ku buryo bamwe muri bo ngo birinda kunywa amazi kugira ngo batabishyuza.
Nyuma y’ibyumweru bibiri imbwa zo mu gasozi zizwi nk’ibihomora ziteye abaturage bo mu Kagari ka Huro, mu Murenge wa Muhondo mu Karere ka Gakenke zikica amatungo umunani arimo ihene esheshatu n’intama ebyiri bizezwa ko izo mbwa zamaze kwicwa, zagarutse zisanga ihene ku gasozi aho ziziritse zicamo eshanu ku wa mbere tariki 09 (…)