Musanze: Batinya kunywa amazi ngo batishyuzwa ubwiherero
Abacururiza mu isoko ry’ibiribwa rya Musanze baravuga ko ikiguzi cy’ubwiherero kibaremereye ku buryo bamwe muri bo ngo birinda kunywa amazi kugira ngo batabishyuza.
Abakoresha ubu bwiherero bavuga ko ku muntu uhakorera, iyo wegeranyije amafaraga ijana batanga uko bagiye mu bwiherero usanga bahendwa.
Nk’uko bamwe bakomeza kubivuga, ngo hari ubwo usanga uwabuze ayo mafaranga agira ikibazo gishobora kumukururira kwiherera ahatemewe bigateza umwanda, basaba ko igiciro cyagabanywa, kikajya byibuze ku mafaranga 50.
Umubyeyi witwa Uwababyeyi Béâtrice, ati ‟Kwishyura ubwiherero bikomeje kuduhombya. Urajya mu bwiheroro ukishyura 100Frw, kandi mu by’ukuri badusaba kunywa amazi mu buryo bw’intungamubiri, ariko sinshobora kunywa litiro y’amazi kuko byansaba kujyayo kane, gatanu bitewe n’uko umubiri wanjye wakoze. Sinabona ayo mafaranga ya buri munsi”
Uwo mubyeyi avuga ko arwara indwara imusaba kujya mu bwiherero byibura gatanu ku munsi, ariko kugerageza kwifata ngo na byo bishobora kumwangiriza ubuzima kurushaho.
Umutoniwimana Solange we agira ati ‟Ni ikibazo gikomeye, nk’ubu umuntu ava mu rugo anyweye amazi cyangwa igikoma bikaba ngombwa ko ajya kwihagarika n’inshuro eshanu, none amafaranga 500 si ikibazo? Hari n’ababura igiceri bakajya kwihagarika ahandi hantu hatemewe bikaba byateza umwanda”.
Kigali Today yegereye umukozi ashinzwe gucunnga no kwishyuza ubwo bwiherero, avuga ko ibijyanye no kugabanya icyo giciro byakwigwaho n’abakuriye isoko, yemeza ko hari uburyo bashyizeho bworohereza abafite ibibazo bitandukanye.
Ati ‟Umugore utwite n’umuntu urwaye diabete ntabwo tubishyuza, bazana ibyemezo byo kwa muganga bakihagarika ku buntu. Twe twahawe akazi, abadukuriye nibo bafata icyemezo cyo kugabanya icyo giciro, dukora ibyo dutegetswe”.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akarere ka Musanze Kanayoge Alex, avuga ko icyo kibazo cyabo bacuruzi gifite ishingiro, ngo barakiganiraho gikemuke.
Ati ‟Reka mbihuze na bya bihumbi 10Frw twaka, ni ukugira ngo tubone amafaranga yo kwita ku nyubako si ugushaka gusaba abantu amafaranga menshi, ariko hagiye gutorwa Komite ibareberera. Tuzicarana twongere turebe icyakorwa, ibyo turabisuzuma kandi birakemuka vuba”.
Iri soko rifite ubushobozi bwo gukoreramo abacuruzi bagera mu bihumbi bibiri.
Ohereza igitekerezo
|
Ariko ariya Frw yishyuzwa ubwiherero mu masoko no muri gare ajyahe? Abantu bakorera mu nyubako za leta cg amasoko na gare baba barishyuye frw y ubukode, ni gute baca inyuma bakongera bakishyuza ubwiherero? Mu frw y’ubukode haba harimo frw yo kwishyura abashinzwe umutekano, abakora isuku no gusana ibyangiritse, ariya yandi ni ubusambo akwiye kuvaho. Ese kuki kwa muganga batishyuza ubwiherero kandi bakira abantu benshi? None nabonye n’amasengero amwe namwe amaze kwigana ubwo busambo bakishyiza nabo