Urubanza rwa DJ Toxxyk ku ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo rurasubitswe

Ni nyuma y’uko uburana n’abamwunganira bagaragaje ko batiteguye kuburana ku byaha bine akekwaho. DJ Toxxyk wavutse tariki 27 Nyakanga 1993, ni umusore w’imyaka 33 utuye mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Remera, Akagari ka Rukiri I mu Mudugudu w’Urumuri.

Yavuze ko akora ubucuruzi ndetse no kuvanga umuziki ari byo azwiho cyane.

Ubwo Umucamanza yari atangiye kuvuga ibyaha bine akurikiranyweho, DJ Toxxyk yahise asaba ijambo, arihawe agaragaza ko atiteguye kuburana kuko atabimenyeshejwe mbere.

Abamwunganira ari bo Uwamahoro Marie Josée na Utazirubanda Gad, bunze mu rye bagaragaza ko urubanza rwasubikwa bagahabwa umwanya wo gusobanurira uwo bunganira ibyaha akurikiranyweho, kuganira na we ndetse no kumugira inama.

Me Utazirubanda yagaragaje ko tariki 5 Mutarama 2026 aribwo ubushinjacyaha bwashyize ikirego cya DJ Toxxyk muri sisitemu y’iburanisha, Urukiko rubyemeza ku munsi w’ejo hashize tariki 6 Mutarama 2026, bahita babwirwa kuza kuburana bityo ko batiteguye, ari ho bahera basaba ko urubanza rwasubikwa.

Ubushinjacyaha na bwo mu rwego rwo gutanga Ubutabera ku mpande zombi, bwemeye ko kuba bahabwa umwanya wo kwitegura ari kimwe mu bigize guhabwa ubutabera ariko busaba ko igihe Urukiko ruri bugene batazatanga izindi mpamvu ahubwo bazaba biteguye neza bityo iburanisha ku ifunga n’ifungurwa rigatangira.

Urukiko rwamenyesheje uburana DJ Toxxyk, abamwunganira n’ubushinjacyaha ko urubanza rwimuriwe ku wa Gatatu w’icyumweru gitaha tariki 14 Mutarama 2026 saa tatu za mu gitondo.

Uru rubanza rwari rwatangiye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, tariki 7 Mutarama 2026, aho yageze ku rukiko ahagana saa Mbili.

Yaje yambaye ipantaro y’ikoboyi y’Ubururu, umupira w’imbeho w’umukara n’inkwezo zizwi nka Bodaboda z’umukara. Yari yambaye kandi agapfukamunwa k’umukara ndetse yogoshe inyogosho amenyereweho, igaragaza umusatsi mwinshi hejuru, ku ruhande ukaba muke.

Shema Arnaud wamamaye nka DJ Toxxyk kubera kuvanga imiziki yagejejwe mu rukiko ngo atangire kuburanishwa ku ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo, akaba yitabye urukiko ari kumwe n’abamwunganira babiri ari bo umugabo n’umugore.

Urubanza rwa Dj Toxxyk ruri kubera mu Rukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge.

Dj Toxxyk amaze iminsi akorwaho iperereza, nyuma yo gutabwa muri yombi akekwaho ibyaha byo mu muhanda yakoze tariki 20 Ukuboza 2025, aho bivugwa ko yagonze Umupolisi wari mu kazi ko gucunga umutekano wo mu muhanda, agapfa na we agahita atoroka.

Bivugwa ko DJ Toxxyk nyuma y’amasaha menshi ahunga yaje gufatirwa mu Karere ka Karongi.

Amakuru akomeza avuga ko kandi ubwo yagongaga uyu mupolisi ngo yari avuye kuvanga umuziki nk’akazi ke muri kamwe mu tubari dukorera mu Mujyi wa Kigali, aho ngo akabari nako kari kamaze gusabwa gufunga kuko kari karengeje amasaha yagenwe yo gufungura.

Ubwo rero yavaga muri ako kazi, DJ Toxxyk yasohotse ajya mu modoka ariko ayitwara ku muvuduko mwinshi, yisanga yarenze umuhanda umanuka ujya ahazwi nka ’Peyaje’ yurira inkengero zawo ahari umupolisi aramugonga.

Imodoka ye yakomeje gukurura umupolisi mu ntera ya metero 30.

Bivugwa ko bishoboka ko kugira ngo iyo mpanuka ibe yananiwe kugenzura imodoka aho kugonga ibyuma bizitiye ahari gukorwa imirimo y’ubwubatsi kuri uwo muhanda, akisanga yageze ku mupolisi.

Mu iperereza ry’ibanze kandi byagaragaye ko Dj Toxxyk nta ruhushya rwo gutwara ibinyabiziga agira ndetse bikanavugwa ngo ashobora kuba yari yanyoye inzoga nubwo ibyavuye mu iperereza bitari byatangazwa byose ngo hamenyekane ukuri.

Itegeko riteganya ko umuntu wese wica undi bimugwiririye, ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu kugeza ku myaka ibiri n’ihazabu kuva ku bihumbi 500Frw kugeza kuri miliyoni 2 Frw cyangwa kimwe gusa muri ibi bihano.

Birashoboka ko DJ Toxxyk yakurikiranwaho icyaha cyo kwica umuntu bidaturutse ku bushake mu gihe byaba bigaragaye ko ibyabaye byaba ari impanuka koko.

Kugonga umuntu mu muhanda kandi w’umupolisi bishobora no gufatwa nko kwica umuntu biturutse ku bushake mu gihe yaba yagerageje guhagarika umushoferi w’imodoka akanga guhagarara.

Ubusanzwe icyaha cy’ubwicanyi buturutse ku bushake, ugihamijwe n’urukiko ahanishwa igihano cy’igifungo cya burundu.

Kwica biturutse ku bushake bisobanura ko uwakoze icyaha yari afite umugambi wo kwica cyangwa yagize ubushake bwo gukora ibikorwa bibujijwe bizavamo urupfu rw’umuntu.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka