Musanze: Mu minsi mikuru imbaraga z’insengero zaruse iz’utubari

Mu buzima busanzwe ni gake utubari tubura abatugana cyane cyane mu bihe by’iminsi mikuru isoza umwaka, aho usanga mu masaha y’umugoroba mu mihanda ari urujya n’uruza rw’abaturage berekeza mu mahoteli no mu tubari dutandukanye bishimira ko bagiye gusoza umwaka batangira undi.

Siko byifashe mu Karere ka Musanze cyane cyane mu mujyi, aho uburyo bwo kwishimira iyo minsi mikuru isoza umwaka wa 2024 n’itangira uwa 2025, haragaragara impinduka z’uburyo abaturage bishimira iminsi mikuru ya Noheli n’ubunani.

Mu kwizihiza iyo minsi, bikomeje kugaragara ko abaturage benshi bashishikajwe no gusenga kuruta kwishimisha mu buryo bwo kwiyakira mu tubare nk’uko byahoze.

Byatangiye kugaragara ubwo mu ijoro rya Noheli, mu ma saa yine y’umugoroba, mu mihanda igize umujyi wa Musanze wabonaga nta nyoni itamba, aho amahoteli n’utubari muri ayo masaha nta bakiriya bari barimo, uretse umuziki ariko nawo wacurangirwaga intebe.

Ni mu gihe mbere ho gato y’ayo masaha, mu mihanda hari urujya n’uruza rw’abantu bavuye gusenga muri Kiliziya Gatolika, mu madini n’amatorero atandukanye, kugeza ubwo mu mirongo igenewe abambuka umuhanda n’amaguru (Zebra crossing) mu mihanda itandukanye igize umujyi wa Musanze, hari hashyizwe abapolisi bashinzwe gufasha abantu kwambuka kubera ubwinshi bwabo.

Muri uwo mugoroba, Katedarali ya Ruhengeri yakiriye umubare udasanzwe w’abakirisitu baje kwizihiza Misa y’umugoroba wa Noheli, aho Kiliziya yakira abagera mu bihumbi bitanu yuzuye abajya kungana n’abari mu kiliziya bakurikiranira igitambo cya Misa ku mbuga ya Katedarali.

Ni nako byagenze mu zindi nsengero no mu yandi madini n’amatorero, aho urujya n’uruza rw’abantu bagaragaye mu mihanda hagati ya saa mbiri kugeza saa tatu bari abantu bafashe bibiriya mu ntoki bavuye gusenga.

Ni mu gihe stade ubworoherane ikunze kuberaho ibitaramo yari ifunze nk’uko bisanzwe, aho byagaragaraga ko nta gishya cyabaye muri uwo mujyi.

Amaduka atandukanye yari afunguye, amwe yashyizweho imitako yaka nk’uko bisanzwe mu gihe cyo kwitegura Noheli, gusa abakiriya bari mbarwa kuko abenshi wabonaga bishimiye gutaha kare.

Nyuma ya saa tatu ubwinshi bw’abamotari bwari buruta ubwinshi bw’abagenzi bakibaza ikibazo kimwe bagira bati ‟Aha tuyatayemo.”

Uretse mu ijoro rya Noheli no mu yindi minsi yarikurikiye, urwo rujya n’uruza mu tubari rwakomeje kubura ariko mu bitaramo by’amakorari abantu bagakubita bakuzura.

Urugero ni urw’igitaramo cya Korali Ishema ryacu ya Katedarali ya Ruhengeri cyo ku mugoroba wo ku itariki 29, aho icyumba mberabyimbi cya Centre Pastoral Notre Dame de Fatima cyari cyakubise cyuzuye.

Aho niho abenshi bahera bemeza ko mu gusoza umwaka wa 2024, imbaraga z’isengesho zaruze imbaraga z’inzoga.

Ni iki cyabujije abaturage kwidagadura nk’uko bisanzwe?

Bamwe mu bagaragaza impamvu abidagadurira mu tubari babaye bake kurusha abagana insengero bavuga ko bagiye bigira ku mateka y’iminsi mikuru yagiye ihita, aho bakomeje bumva amakuru y’imfu zitandukanye mu gihe cyo gusoza umwaka no gutangira undi ibyo bikabatera kwigengesera.

Ngo niyo mpamvu mu kwizihiza iminsi mikuru yo gusoza umwaka no gutangira indi habaho kwidagadura ariko bigakorwa mu rugero.

Ndetse abenshi bemeza ko bahitamo kwizihiriza iyo minsi mu miryango, birinda ingorane bahurira nazo mu kwizihiriza iyo minsi mikuru hanze y’ingo zabo, izo ngorane bakemeza ko zirimo impanuka zitandukanye, gusesagura imitungo, ubukene, izamuka ry’ibiciro ku masoko, amafaranga y’ishuri aba ategereje dore ko abantu barya ubunani bitegura gusubiza abana ku ishuri n’ibindi.

Uwo twasanze muri tumwe mu tubari two mu ikaritsiye yo mu Mujyi wa Musanze ahitwa mu Gashangiro, ubwo yarimo anywa irya nyuma yitegura gutaha mu ma saa mbiri z’umugoroba, yagize ati ‟Ntabwo narenza saa mbiri z’umugoroba ntaragera mu rugo. Twagiye tubona imfu nyinshi zitunguranye mu gihe twitegura gusoza umwaka tujya mu wundi, niyo mpamvu ngomba kwigengesera ngataha kare naba ngifite inyota nkaritahana nkarinywera mu rugo kugira ngo hatagira icyambuza gusoza umwaka no gutangira undi.

Nyirakabari ati ‟Ubundi mu minsi isanzwe mfunga akabari saa saba z’ijoro, ariko reba nk’ubu saa mbiri ziri hafi ariko abakiriya bamaze gutaha nsigaye njyenyine, abenshi bafite ubwoba muri iyi minsi isoza umwaka ngo abantu bajya bapfa cyane”.

Mugenzi wabo na we ati ‟Njye sinshobora no gutega moto cyangwa imodoka mu gihe hasigaye igihe gito ngo umwaka urangire twinjire undi. Ntababeshye ubu mfite ubwoba ngomba kwigengesera kugira ngo ninjire mu wundi mwaka, kuko ubu urebye nabi wahasiga ubuzima, mu mpera z’umwaka hapfa benshi niyo mpamvu ndi gusenga cyane”.

Hari n’uwatanze urugero ku bantu akomeje kumva ko babuze ubuzima mu mpera z’uyu mwaka 2024, akomoza kubakora umwuga w’itangazamakuru.

Ati ‟Nibyo rwose muri iyi minsi gusenga bigomba kuruta kwishimisha mu bundi buryo, kugira ngo umuntu yinjire mu wundi mwaka. Nk’ubu muri iki cyumweru numvise ko hapfuye abanyamakuru batatu, barimo umwe wari ufite ubukwe kuri Boxing day (umunsi ukurikira Noheli), urumva umuntu yabuzwa n’iki kugira ubwoba, imodoka iranturuka inyuma nkirukira munsi y’umuhanda kubera kwigengesera.”

Mu bo twasanze kuri Katedrali ya Ruhengeri biganjemo urubyiruko, bavuze impamvu mu minsi isoza umwaka abitabira Misa baruta abitabira utubari.

Umusore umwe ati ‟Kuza gusenga turi benshi, akenshi haba harimo n’ubwoba tukavuga tuti Imana iturinde dusoze uyu mwaka mu mahoro, kuko mu minsi mukuru nk’iyi imfu ziriyongera. Icyakora nk’urubyiruko tuba twaje kubera n’amatsiko y’uburyo Kiliziya itatse.”

Umukobwa mugenzi we ati ‟Akenshi kugana insengero tuba dufite amatsiko yo kureba uko bateguye ivuka rya Yezu, tureba uko ikirugu cyubatse, uko Kiriziya itatse, ariko tukanasenga twiyunga n’Imana ngo idufashe gusoza umwaka no gutangira undi”.

Arongera ati ‟Nk’ubu njye sinkunda kujya mu Misa nsenga kuri Noheli, ibyo nkabikora ngo ndebe ko Imana yambabarira ku bibi mba narayikoreye ikamfasha ngasoza neza umwaka. Ababyeyi baduhitishijemo kujya kutwakirira muri Hoteli, no kutujyana mu gitaramo cya Noheli, abana twese duhitamo kwiyizira gusenga, ubu tugiye gutaha batwakirire mu rugo.”

Ikindi abaturage bagaragaza gituma bayoboka insengero kuruta utubari, ngo ni uburyo bwo kwirinda gusesagura aho bemeza ko hari ubukene budasanzwe buterwa cyane cyane n’izamuka ry’ibiciro ku masoko, bagakangwa kandi n’itangira ryamashuri ryegereje.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Abaslamu ntabwo bizihiza Noheli wabeshye cyane

Nana yanditse ku itariki ya: 11-01-2025  →  Musubize

Ni byiza cyane ni inkuru nziza cyane kuba abantu benshi baritabiriye gusingiza Imana kuri Noel na Bon annee kurusha kwitabira utubali no gusinda. Uyu mwaka ubaye uwo guhinduka tukarushaho kuyoborwa n’ijambo ry’Imana mu mvugo no mu ngiro, Igihugu cyacu cyaba cyiza kuko cyaba gituwe n’abeza,ibyaha bikagabanyuka.

Mahoro yanditse ku itariki ya: 8-01-2025  →  Musubize

Kuli Noheli,ahubwo imbaraga z’akabali ziruta cyane iz’insengero.Abantu batemera Yezu ko ari umwana w’Imana,urugero Abashinwa n’abayisilamu,bizihiza Noheli cyane mu rwego rwo kwishimisha.Yezu ntacyo ababwiye.Ariko n’abitwa ko ali abakristu kandi bajya no gusenga,benshi bakora ibyo Yezu yatubujije.Urugero,intambara zuzuye mu isi,abazirwana abenshi bitwa abakristu.Nyamara Yezu yabujije abakristu nyakuli kurwana.Abakristu nyakuli,ntabwo bizihiza Noheli,kubera ko Yezu atavutse le 25 December.Ntabwo abigishwa ba Yezu bizihizaga Noheli.

rutembeza yanditse ku itariki ya: 31-12-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka