Prof. Muswahili Paulin, umufilozofe wanditse amateka
Abamenye Prof Muswahili Paulin bamurebera kure, bashobora kumwitiranya, ariko muri iki cyegeranyo, turasobanura neza uyu murezi n’umubyeyi wasize umurage ukomeye nk’uko bivugwa n’abo babanye, abo bakoranye, abo yigishije ndetse n’abana be bwite.

Mwalimu Muswahili Paulin yavukiye i Bushekeri mu Karere ka Nyamasheke mu 1923, yitaba Imana muri Kamena 2001.
Amashuri abanza yayize ahitwa Kagano mu Karere Ka Nyamasheke, ayisumbuye ayiga mu Ishuri ryisumbuye ry’ Abihayimana ryayoborwaga n’Abayozefiti i Kabgayi, akomereza mu Ishuri ryitwaga Indatwa (Groupe Scolaire Officiel de Butare).
Amasomo ye ya Kaminuza yayize mu Bubiligi akomereza muri Kaminuza yitwa Université de Fribourg mu gihugu cy’Ubusuwisi akurikira n’amahugurwa yo gukarishya ubwenge i Oxford mu Bwongereza.
Mu mpano yari afite harimo ubuhanzi, gucuranga inanga za kizungu, kuririmba, kubyina no guhamiriza.
Muswahili ni umwe mu banyamuryango icumi bashinze Chorale de Kigali mu 1966.
Icyakora, uburezi ni cyo gihe kinini cyaranze imirimo ye, by’umwihariko muri Kaminuza y’u Rwanda, aho yabanje akorera ishami ryitwaga Institut Pedagogique National ryakoreraga i Huye.
Nyuma y’ivugururwa rya Kaminuza yakomereje mu Ishami ryakoreraga i Nyakinama mu Karere ka Musanze.
Mbere yo kujya mu kiruhuko cy’izabukuru yigishaga muri Kaminuza i Butare. Hagati aho, yigishije no mu Iseminari Nkuru ya Nyakibanda ndetse no muri Kaminuza zitandukanye mu cyahoze ari Zaïre ubu ni Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Amateka ye afite umwihariko w’uko yasize umurage wabaye intangiriro yo guhanga inkuru zisetsa ku buzima bwe ariko ntibirangirire ku rwenya ahubwo izo nkuru zigatanga inyigisho zo kwimakaza indangagaciro zikwiye kuranga Umunyarwanda mu mibereho ye no mu mibanire ye n’abandi.
Uko muza kubisoma mu buhamya tubasangiza muri iki cyegeranyo, bimwe mu bivugwa ni ukuri kw’ibyabaye, ibindi ni amakabyankuru no gutebya mu kuryoshya ibiganiro n’igitaramo.
Dr. Nsengiyumva Emmanuel, umwe mu banyeshuri bigishijwe na Muswahili, avuga ko uyu mwalimu na we yari mu cyiciro cy’abatanga ubutumwa binyuze mu kwiyaka icyubahiro cye akicisha bugufi agamije kwigisha.
Agakuru batwerereye Prof. Muswahili: Indirimbo y’igihugu bayiririmba bicaye?
Dr. Nsengiyumva yagize ati ‟Muswahili Paulin yigishaga isomo rya Ethique muri Kaminuza, maze rimwe ari mu rugendo ava i Kigali yerekeza i Butare, yicarana n’umunyeshuri we muri taxi. Abantu bose bagendaga mu modoka rusange, bityo n’abanyeshuri bose umwarimu ngo yabaga abazi kuko bari bacye. Mwalimu Muswahili rero yaramurebye aramumenya”.
Icyo gihe ngo Muswahili yaramubajije ati ‟Ariko sha si wowe watsinzwe? Uje gukora deuxième session? (ikizamini cyakorwaga n’umunyeshuri mu isomo yatsinzwe), maze umunyeshuri ati ni byo Prof, ngiye gukora deuxième session mu isomo ryawe”.
Muswahili ati ‟None se uwakuvuna amaguru nkakubaza watsinda bikaba bikemutse, umunyeshuri ati waba umfashije Prof”.
Mwalimu Muswahili yamusabye kuririmba indirimbo yubahiriza Igihugu cy’u Rwanda, kandi ubwo bari bicaranye mu modoka, umunyeshuri ibyishimo biramusaga ati isomo ndaritsinze, atangira kuririmba. Umunyeshuri arangije kuririmba, Mwalimu Muswahili aramubwira ati ‟Uratsinzwe, wigeze ubona umuntu uririmba indirimbo yubahiriza Igihugu yicaye? Ahubwo n’ubundi gukora deuxième session ntabwo ubikwiriye.
Umunyeshuri mu mayirabiri ubwo yabazwaga imbwa n’umugabo hagati ya se n’umwarimu
Akenshi hari ubwo umuntu wize akaminuza agira amahitamo mabi amuganisha no ku rupfu, ugasanga ba rubanda rugufi rwize make ruribaza igiteye iyo njijuke guhitamo nabi.
Ni ho usanga bamwe mu bize barimo ababaswe n’ubusinzi, ibiyobyabwenge, ubusambanyi, ruswa n’izindi ngeso mbi zambura umuntu icyubahiro.
Prof. Muswahili Paulin niho yaheraga agafata umwanya wo kugerageza abanyeshuri be, akababaza ibibazo bituma umunyeshuri wo ku rwego rwa Kaminuza akura mu mahitamo ye.
Rimwe ngo Muswahili yabajije umunyeshuri ati ariko sha, ari njye na so, imbwa ninde umugabo ni nde?
Umunyeshuri yabanje gutinya, ariko Muswahili “ati subiza ni ikizamini.”
Ngo umunyeshuri yumvise ko ari ikizamini dore ko abanyeshuri mu byo bakunda harimo n’amanota cyane cyane ayo batakoreye, ati ‟Umugabo ni wowe imbwa ni Data”. Muswahili ati ‟apuuu, burya wabyawe n’imbwa?, uratsinzwe.”
Umutego wanga ikinyoma washibukanye abanyeshuri ba Muswahili
Muswahili, ngo n’ubwo yakundaga gutebya rimwe na rimwe akaba yakoza umuntu isoni mu ruhame, ngo yari n’umugabo ugira impuhwe ku buryo ngo wasangaga abanyeshuri bamwishyikiraho.
Ngo rimwe bamwe mu banyeshuri be basibye ikizamini baramwegera baramwinginga ngo abategurire ikindi kizamini.
Aba banyeshuri bari bahimbye ikinyoma, bahuza umugambi wo kubwira Mwalimu wabo ko icyabasibije ikizamini ngo ari uko bari bagiye mu birori byo gushyigikira umuvandimwe wabo wari washyingiwe.
Muswahili Paulin yari yamaze kumenya amakuru y’uko abo banyeshuri basibye ikizamini bagiye mu businzi n’izindi ngeso mbi, nk’uko bari basanzwe babizwiho, arababwira ati ‟Nta kibazo, mwicare mbahe ikizamini”.
Mu cyumba gitangirwamo ikizamini, abanyeshuri basabwe guhana intera ya metero ebyiri ngo hatagira ukopera.
Ikibazo cya mbere kigira kiti ‟Nimwandike amazina yombi y’umukobwa mwari mwatahiye ubukwe”.
Ikibazo cya kabiri kiti ‟Nimwandike izina ry’umusore washakanye n’umuvandimwe wanyu, mwandike n’aho ubwo bukwe bwabereye”.
Kubera ikinyoma cy’abo banyeshuri, babuze ibyo bandika kuko batari bagiye inama ngo bumvikane kuri ayo mazina, basibira batyo.
Muswahili Paulin yateze moto yishyura ay’igare
Mwalimu Muswahili Paulin kandi ngo ubwo yari agiye mu gace byasabaga kugenda ahamanuka, yateze umumotari amuca amafaranga 500.
Kubera kugenda ahamanuka, nibwo umumotari yashatse kuramira lisansi, moto arayizimya ayitwara bugare nk’uko abamotari benshi bakunze kubigenza.
Mwalimu Muswahili Paulin nibwo yabiteye imboni, atangira kuganiriza motari amubaza ati ‟Iyo ntega umunyonzi nari kumwishyura angahe? umumotari ati umunyonzi yishyurwa amafaranga 100. Mwalimu Muswahili Paulin ati ‟oh! Ni byiza, twikomereze”.
Ageze aho ajya, yakoze mu mufuka akuramo inoti y’ijana yishyura umumotari, uwo mumotari arasakuza ati “ntitwavuganye ko hano wishyura amafaranga 500 Mzee?”.
Mwalimu Muswahili yaramushubije ati ‟N’ubundi wantwaye bugare jyana ayo”.
Agakuru batwerera Muswahili: Isomo yaritangiriye mu modoka’

Mwalimu Muswahili kandi yari umuntu ukomeye ku ndangagaciro yo kubahiriza igihe, aho ngo imodoka itwara abarimu ba Kaminuza yigeze gutinda kuza kumufata, isaha zo kwigisha zigeze isomo aritangirira iwe, agenda yigisha inzira yose, nk’uko Dr. Nsengiyumva abivuga.
Ati ‟Habaga hari imodoka ziza gufata aba Professeur, abashoferi n’abashinzwe logistics za Kaminuza, rimwe na rimwe bakaza igihe baboneye bigakereza abarimu”.
Mwalimu Muswahili rero, ngo yabaga azi ko niba ku ngengabihe isomo rye riratangira saa mbili rikarangira saa yine, yarazindukaga akitegura akubahiriza igihe cye, ategura ko saa mbili aba ari mu ishuri.
Akomeza agira ati ‟Rimwe umushoferi yaje kumufata saa tatu, ariko we saa mbili zikigera yatangiriye isomo iwe, ati “La fois passé nous avons étudié…, kugeza ubwo imodoka yaje ayijyamo yigisha ntawe umusuhuza, kugeza ageze mu ishuri akomereza aho agejeje isomo rirangira abanyeshuri babihombeyemo”.
Dr. Emmanuel Nsengiyumva, avuga ko ibyo Prof Muswahili Paulin yabikoraga byabaga birimo isomo rijyanye no kubahiriza igihe, mu kurinda bamwe kubangamira abandi.
Ati ‟Haba harimo isomo ryo kubwira abantu gukorera ibintu ku gihe kandi buri wese inshingano ze akazuzuza neza, aho kugira ngo umwe yice gahunda yagenwe bigire ingaruka kuri benshi.”
Dr. Mfurankunda Pravda wateye ikirenge mu cya se
Mu baduhaye ubuhamya bwa Muswahili, harimo n’umuhungu we Dr.Mfurankunda Pravda, wateye ikirenge mu cya se akaba na we amaze imyaka irenga 25 yigisha muri Kaminuza y’u Rwanda.
Yadusobanuriye ko se ari umwe mu bimakaje ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye bw’umugabo n’umugore.
Dr. Mfurankunda, avuga ko Muswahili yashyigikiye umushinga w’uwo bashakanye, Mukakigeli Prisca wiyemeje gukomeza amasomo ye yari yaracikirije amaze kubyara abana be batandatu, agakomeza amashuri ye kugeza arangije icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu burezi.
Icyo gihe ngo byabaye igitangaza kubona umugore wo mu gihe cy‘imyaka ya 1980 ajya kwiga ibintu bitari bisanzwe kuri mutimawurugo wafatwaga nk’ugomba kwita ku rugo no kurera abana.
Nk’uko Dr. Mfurankunda abivuga, ngo ibikorwa by’ubuhanga byaranze Mwarimu Maswahili, abikomora ku masomo yakoze yamuhesheje impamyabumenyi y’Ikirenga ya Docteur ès Lettres ikubiyemo amasomo yihariye yakurikiye mu rurimi rw’Igifaransa ariyo Langues et Littérature (Indimi n’Ubuvanganzo), Philosophie, Histoire, Géographie, Archéologie, Philologie classique, Linguistique, Sciences sociales, Psychologie na Histoire de l’Art.
Ariko nanone ngo abikomora ku bitabo byinshi by’abaphilosophes yasomye birimo ibya Platon, Aristote, Socrates, Epictète, Spinoza, Schopenhauer, akabikomora no ku bushakashatsi ubwe yikoreye mu bice bitandukanye by’u Rwanda, mu myemerere agaharanira guhuza idini n’umuco w’Igihugu.
Dr. Mfurankunda avuga ko mu byo yibukira ku mubyeyi we, harimo ko yari umubyeyi ugira igitsure igihe cy’amafuti ariko akanagira urugwiro, n’urwenya rwinshi mu rugo, ari kumwe n’abashyitsi, abo bakorana n’abandi.
Ngo yaharaniraga mbere ya byose kumererwa neza k’umuryango we, umugore we n’abana be agahora abashishikariza kwiga, uburere bwiza, kwihugura no gushyira imbere umurimo unoze.
Mwalimu Muswahili ngo ni umwe mu bagabo bake bajyaga kwihahira mu isoko agamije kunganira no kuzuzanya n’umugore we, akabitoza n’abana be.
Ikindi ngo yagiraga indangagaciro yihariye yo kubahiriza igihe, idakunze kugaragara mu Banyarwanda benshi.
Ngo ijambo yakundaga kubwira abana be rikabasetsa, yahoraga agira ati “Uwo hejuru basha” akarivuga akina n’abana be batarama basabana.
Avuga ku murage se yabasigiye, Dr. Mfurankunda yagize ati ‟Data yakundaga ijambo ry’Ikidage “Immer Arbeiten”, mu gifaransa risobanura ‟toujours travailler”, mu Kinyarwanda rikagira inyito ivuga ngo ‟Buri gihe n’imburagihe tugomba kurangwa no kwita ku murimo dushinzwe”.
Ohereza igitekerezo
|