Kugabanya impanuka si inshingano za Polisi gusa
Mu kiganiro kigaruka ku mutekano wo mu muhanda n’uburyo impanuka zagabanuka, kuri uyu wa Gatatu tariki 7 Mutarama, Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, SP Kayigi Emmanuel, yavuze ko hasabwa ubufatanye n’uruhare rwa buri wese, kuko bidashoboka ko impanuka zagabanuka bikozwe na Polisi yonyine.
Yagize ati “ni yo mpamvu iyo tuganira, tuba twubwira abantu tuti nimugerageze dufatanye,ubufatanye nibwo tuba dusaba, kuko buri wese ashyizemo ake,buri wese akoze ibyo agomba gukora impanuka zagabanuka. Ntabwo impanuka wazica 100% ngo uvuge ngo zirarangiye, ni na yo mpamvu zitwa impanuka,…”.
Agaruka ku ruhare rwa buri wese mu rwego rwo kugabanya impanuka, SP Kayigi yavuze ko mu mpanuka zabaye ku munsi mukuru wa Noheli hagaragayemo izahitanye abana babiri harimo n’ufite imyaka ibiri wagonzwe n’imodoka yambukiranya umuhanda.
Bivuze ko aho harimo uburangare bw’ababyeyi, nubwo hazamo n’uruhare rw’abatwara ibinyabiziga, kuko ubundi basabwa kugenda ku muvuduko muto cyane cyane iyo bageze ahari abantu benshi kugira ngo banahuye n’ikibazo bahagarike ikinyabiziga mu buryo bworoshye, ariko yemeza ko hakiri ikibazo cy’imyumvire y’abantu bagikorera ku jisho, bikaba intandaro y’impanuka hamwe na hamwe.
Avuga ku mutekano wo mu muhanda, uko wari wifashe mu minsi mikuru ya Noheli n’Ubunani, yavuze ko nka Polisi batangiye hakiri kare, bigisha abantu, kugira ngo umwanya wo kwishima ntube impamvu yo gukora amakosa ashobora no kuvamo ibyago bitwara ubuzima.
Yagize ati “Twari twagerageje kubitangira mbere, twereka abantu uko bagomba kwitwara, turabibutsa, kuko tuzi ko abantu babizi, tubwira abantu tuti nta gutwara wanyoye ibisindisha, nta kuba uri mu muhanda ngo umupolisi aguhagarike wange guhagarara, nta kuba wishimye ngo noneho ibyishimo bigutere kurangara ku buryo ushobora gukora impanuka cyangwa se ukaba wafungwa, ukarangiriza iyo minsi mikuru urimo kwishimira muri gereza”.
SP Kayigi yanenze abatwara za moto bagize imyitwarire itari myiza ku Bunani, yo kugenda bakuba ibyuma moto zihagararaho mu muhanda kugira ngo haze ibishashi bisa n’umuriro nijoro, avuga ko nubwo nta mpanuka byateje uwo munsi, ariko ko ubwo atari uburyo bukwiye bwo kugaragaza ibyishimo, kuko haba hashyizweho uburyo bwo guturitsa ibishashi (fireworks) mu rwego rwo kwishimira uwo munsi mukuru.
Ku kibazo cy’abashoferi batwara abagenzi mu buryo bwa rusange cyane cyane mu bice by’icyaro bahagurutsa imodoka abagenzi bataricara neza, SP Kayigi yavuze ko Polisi idahwema kwigisha ko ibyaha bidakwiye, ikabikora binyuze mu bukangurambaga bwa ‘Turindane Tugereyo Amahoro’ abashoferi bakibutswa ko ugeze ku cyapa akuramo abagenzi aba agomba kubanza kureba niba umuntu yavuyemo neza akongera agafunga imodoka akabona kugenda.
Yibukije ko gutanga amakuru ku bijyanye n’umutekano wo mu muhanda bitareba umuntu runaka gusa, ahubwo bireba buri wese, ku buryo n’umushoferi ukora amakosa mu muhanda adategereza ko hari aho aza gusanga polisi ku muhanda gusa, ahubwo akaba azi ko n’abagenzi atwaye mu modoka na bo ari abapolisi. Ibyo byose yemeza ko ari byo bizafasha mu kugabanya impanuka kuko kuzigabanya bisaba gukorana n’abaturage.
Yagize ati “Niba utwawe na moto, ntukemere ko umumotari agutwara uko yishakiye, ngo agende agute mu modoka kandi wabirebereye…rero turashaka gukomeza gukorana n’abaturage, mu rwego rwo kuzamura imyumvire, hagamijwe kugira ngo tugabanye impanuka zibe nke, impanuka zitwara abantu, niba tuvuga ngo ku munsi mukuru wa Bonane habaye ebyiri, ubutaha uyu mwaka turimo nurangira tuzavuge ngo nta mpanuka n’imwe yabaye”.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|