Kiliziya yakuye kirazira, ni imvugo ikunze gukoreshwa na benshi ari abazi inkomoko yayo ndetse n’abatayizi, ibyo bikaba intandaro yo kugoreka ururimi rw’ikinyarwanda rwo nkingi amateka y’umuco nyarwanda yubakiyeho.
Mu bakiri bato (urubyiruko) batuye mu Karere ka Musanze baganiriye na Kigali Today kuri iyo mvugo, abenshi muri bo bemeza ko bakoresha iyo mvugo buhumyi, batazi igisobanuro cyayo.
Umwe ati ‟Akenshi iyo twagiye muri Party (mu birori), hari ubwo turengera ugasanga twishimye cyane twasinze udukebuye tukamusubiza tuti, ni ibigezweho, ntuzi ko Kiliziya yakuye kirazira”.
Undi ati ‟Nkoresha iyo mvugo kenshi, ariko untunguye ukambaza icyo isobanura sinakikubwira, gusa nyikoresha iyo ndi mu mafuti ungiriye inama nkamwima amatwi, mu kwihagararaho mu mafutri yanjye nkamubwira nti, ndeka ninezeze, Kiliziya se ntiyakuye Kirazira”.
Nk’uko urwo rubyiruko rubivuga, n’abakuru ngo hari ubwo bakoresha iyo mvugo ariko batazi inkomoko yayo, gusa abenshi bakemeza ko bitabaza iyo mvugo mu gihe umuntu ari mu bikorwa bihabanye n’umuco nyarwanda, haba mu mikorere, mu mivugire no mu migendere.
Inararibonye mu mateka ajyanye n’umuco Nsanzabera Jean de Dieu inzobere mu busizi, umuco n’amateka y’u Rwanda, avuga ko iyo mvugo yadutse k’ubwabakoroni n’abamisiyoneri, aho abakoresha iyo mvugo usanga bikuraho amakosa baba bakoze, bahunga imiziririzo na kirazira nk’ipfundo ndahamburwa mu muco w’Abanyarwanda.
Kiliziya yakuye kirazira ngo ni insigamigani yadutse mu 1941, ubwo Kiliziya Gatolika yari irimbanyije mu guhanga Misiyoni hirya no hino mu gihugu.
Ngo umupadiri w’Umufaransa witwa LA VALLART Paul, ubwo yageraga mu Rwanda muri Nzeri 1938, yabaye muri Misiyoni ya Cyanika ubwo yari imaze gushingwa.
Ngo igihe cyarageze ajya mu Bugesera agamije igikorwa cyo guhanga za Misiyoni hirya no hino mu gihugu. Muri icyo gihe ngo nibwo Sheferi (Akarere) y’u Bugesera muri Teritwari ya Kigali yatwarwaga n’Umushefu witwa Ruhorahoza.
Ati ”Ahasaga mu 1941, Umupadiri witwa LA VALLART Paul yafashe inzira ajya gusura umushefu Ruhorahoza mu nkubiri yo kwihinda mu batware kugira ngo bemere bayoboke Kiliziya, noneho n’abaturage babone aho bahera bayoboka”.
Arongera ati ‟Padiri LA VALLART akimara gusaba Ruhorahoza kuyoboka, uwo Mushefu abwira Padiri ati ibyo unsabye byo kubatizwa, reka nzabanze njye kubaza. Abazungu rero bari bazi ko kujya kubaza ari ukujya kuraguza”.
Akomeza agira ati ‟Padiri LA VALLART arihanukira ati have have sigaho, Kiliziya yakuye Kirazira”.
Ngo Padiri akimara kuvuga ibyo, Ruhorahoza yaramurebye amubaza ikibazo kirimo uburakari.
Ati ‟Ariko Padiri, niba Kiliziya yarakuye kirazira ubwo wowe warongora nyoko?”.
Ngo Padiri yamusubije agira ati ‟Uri umupagani ntabwo nakubatiza, Ruhorahoza ati ‟Simbabonye?, niba iwanyu mugira icyo muziririza, twe kuki mwumva ko tutagira icyo tuziririza”.
Nsanzabera avuga ko iyo mvugo Kiliziya yakuye Kirazira ikoreshwa n’abantu bayitwikira inyuma bagakora amafuti arimo ubujura, ubusinzi, ubusambanyi, ubwambuzi…,mu buryo bwo kwirwanaho mu mafuti, ariko ikagira n’ibyo ihanagura mu muco w’u Rwanda, yerekana ko bitakiri ngombwa.
Nsanzabera kandi yagize ati ‟Ni umugani w’abirengera, hari imiziro bashaka kuzimya kandi mu Kinyarwanda umuziro ntujya uzima, ntabwo uwo mugani ukwiye gushyigikirwa no guhabwa agaciro kuko wadukanywe n’abashaka guhanagura umuco, amateka n’imiziro y’abanyarwanda, kandi ntabwo ikwiye kuzima”.
Musenyeri Ntihinyurwa aravuga iki kuri iyo mvugo?
Musenyeri Thadée Ntihinyurwa, Arikiyesikopi wa Kigali uri mu kiruhuko cy’izabukuru, nawe yavuze ku mvugo Kiliziya yakuye kirazira, aho anenga abayitirira Kiliziya, kandi Kiriziya yaraje mu Rwanda itagamije gusenya umuco isanze ikaba itarigeze ihatira abantu kureka imyemerere yabo ngo bayigane.
Yabanje gusobanura kirazira ati ‟mu burere bw’abana, ababyeyi bakundaga kubabwira ko kureba ikintu kitameze neza ugaseka atari byiza kuko nawe ejo waba nkacyo, kirazira guca mu ijambo umuntu mukuru uko wiboneye, kirazira kwica akantu kose ubonye…”
Arongera ati ‟Kirazira ko umwana abona agasimba mu rugo akakica cyangwa akagaca amaguru, uwo mwana yafatwaga nk’inkunguzi, bakabuza umwana kwica utwo tuntu, ugasanga hari umwana utwica asa n’udushinyagurira. Uwo mwana yafatwaga nk’igikenya, kubona igishyimbo cyameze mu ntanzi z’urugo ukakirandura kirazira, ntawe urandura imyaka”.
Akomeza agira ati ‟Gutoza umwana izo kirazira niko yarerwaga kugira ngo akure yubaha ibyo abona, yita kubyo yumvise no kudashinyagurira ibyo abona nk’ako gasimba abona akagatanyaguza. Babonaga ko umwana udatinya izo kirazira byazamutera ubugome, ntabigire ku dusimba gusa akazabigira no ku bantu, ibyo rero barabibabuzaga, byari kirazira”.
Musenyeri Ntihinyurwa avuga ko imvugo Kiliziya yakuye Kirazira idakwiye gufatwa nk’aho abamisiyoneri baje bategeka abanyarwanda kuyoboka imyemerere yabo kuko n’umwami Rudahigwa yemeye kuyoboka Kiliziya nta gahato.
Ati ‟Hari abantu wasangaga batuye hafi ya Kiliziya kandi batabatije, barabandwaga ndetse ahari na Padiri akabyumva, ntacyo yigeze abatwara, wenda yasanze bitamureba cyangwa yanze kubahohotera”.
Arongera ati ‟ Kiliziya ntabwo izanwa no guhutaza izanwa no kwigisha kugira ngo muri uko kwigisha ni wumva bikunogeye uzayikurikire, niwumva kandi bitakunogeye ntabwo uzayikurikira, ntabwo Kiliziya yaje guhagarika umuco gakondo”.
Ohereza igitekerezo
|
Nibyo koko,Kiliziya yakuye kirazira.Hali ibintu byinshi kera baziririzaga,ariko ubu bakora,kubera ko bibiliya yahumuye abantu amaso.Kera baterekeraga abazimu.Ariko bibiliya isobanura ko abazimu batabaho kandi batumva.Kera babagiraga ihene abazimu,bakaraza inyama zayo mu kazu baterekereragamo,mu gitondo bagasanga injangwe yaziririye.Nyamara byaritwaga ko bazibagiye abazimu ngo babashimishe be kuzabagirira nabi.Ni byiza ko imana yahumuye abanyarwanda,bityo abayumvira ikazabaha ubuzima bw’iteka mu bwami bwayo.