Nyirakigugu, ikiyaga Imana yihereye Nyabihu
Mu murenge wa Jenda, Akarere ka Nyabihu hari ikiyaga cyitwa Nyirakigugu, gifite amateka atangaje. Ni ikiyaga gikora ku muhanda Musanze-Rubavu, abenshi bafata nka kimwe mu byiza nyaburanga bitatse u Rwanda.

Abagituriye barimo Mudugudu witwa Rutsi Sirikani bavuga ko icyo kiyaga cya Nyirakigugu cyadutse muri za 1960-1963, gitangira ari akazenga gato cyane ndetse bamwe bakajya gushorayo inka zabo.
Rutsi umuyobozi w’Umudugudu wa Gisozi aho icyo kiyaga kibarizwa, avuga ko mu mwaka wa 1965 ako kadendezi katangiye gukura biturutse ku isuri yaturukaga mu misozi miremire yo muri ako gace, rimwe na rimwe bamwe mu baturage bagasenyerwa n’ayo mazi bakimuka.
Avuga ko izina Nyirakigugu ryakomotse ku mukecuru wari utuye hafi y’icyo kiyaga witwaga Nyiramagugu, aho nawe ari mu bimuwe nacyo.
Ati ‟Hari umukecuri wari ahatuye kera muri 1965 witwaga Nyiramagugu, ako kadendezi k’amazi kaje bakitirira uwo mukecuru bakavuga ngo ni aka Nyirakigugu kubera ko yakundaga gufata akeso akajya kuvoma muri ako kazenga, bati Nyiramagugu agiye kuvoma muri Nyirakigugu izina rifata rityo”.
Arongera ati ‟Uko isuri iturutse mu misozi ikiteka muri ako kazenga, kakomeje gukura kugeza ubwo amazi yako akomeje gutera mu ngo z’abaturage akabasenyera kugeza bibaye ikiyaga, nk’ubu mu muryango wanjye kimaze kwimura batandatu.”
Uwo musaza w’imyaka 78 avuga ko iryo zina baryitirira uwo mukecuru nawe yari ahari, ndetse ngo uko cyuzuraga uwo mukecuru ari mubimuwe, ubu akaba yaramaze kwitaba Imana.

Ngo mu mabyiruka ye, Rutsi yagiye abona uburyo icyo kiyaga kigenda gikura, kugeza ubwo amazi abaye menshi agera mu muhanda wa kabulimbo, ari nabwo Leta yafashe umwanzuro wo gusatura umuhanda hashyirwaho amatiyo ahitisha amazi kugira ngo amazi y’icyo kiyaga adakomeza kwangiza ibikorwaremezo.
Ni iki gitera icyo kiyaga gukama ubundi kikuzura?
Rutsi avuga ko impamvu yagiye ituma icyo kiyaga kigabanuka ubundi kikuzura, biva ku makoro akigize aho hari ubwo imvura iba nke, inzira zo muri ya makoro ari mu bujyakuzimu bwacyo zikazibuka amazi agahita.
Ngo impamvu cyuzura kikarengera ibikorwa remezo n’imirima y’abaturage, biterwa n’isuri imanura amazi avanze n’icyondo bikaziba twa tuyira tw’amazi yo mu makoro amazi yabura inzira yo guhita akuzura.
Aha rero, ngo niyo mpamvu hari ubwo mu gihe cy’imvura icyo kiyaga cyuzura mu buryo budasanzwe.
Agira ati ‟Kimaze kuzura inshuro ebyiri mu buryo buteye ubwoba kugeza n’ubwo kabulimbo bayisatuye bubaka ikiraro, kuva icyo gihe nibwo twahumetse, ubundi cyaruzuraga kikadusanga hakurya mu misozi”.
Uwo musaza avuga ko icyo kiyaga gifite ubujyakuzimu butandukanye aho ahari ahagera ku burebure bwagera no kuri metero 120.

Ikindi kandi, ngo ntibyorohera abakunda koga kucyogamo bitewe n’ubukonje bukabije buba mu mazi yacyo.
Uwitwa Nyirabwiza Espérence ati ‟Iki kiyaga ni amayobera, hari ubwo cyuzura ubundi kigakama, ariko mbere rwose cyajyaga gikama burundu ku buryo twacyambukaga n’amaguru. Ibibazo kiduteza n’uko iyo cyuzuye kidutera mu ngo kikangiza n’ibikorwaremezo.
Mu kwezi kwa Kane kiruzura kikagera ubwo tubyuka tugasanga amazi yarengeye inzu. Abenshi barimuwe bajya gutuzwa ahandi twe twasigaye ibyo tumaze kubimenyera.
Barasaba kwemererwa guhinga ubutaka bwabo bwegereye icyo kiyaga
Kuri icyo kiyaga hari ubutaka bunini bwimuwemo abaturage budakoreshwa, aho abana birirwa bakinira umupira, abaturage bagasaba ko mu gihe icyo kiyaga kituzuye, bajya bemererwa kujya guhinga ubutaka bwabo, dore ko ngo hari ubwo usanga cyuzuye rimwe mu myaka itanu.
Nyamara n’ubwo iki kiyaga cyavutse, kigakura ndetse kikanatuma benshi bimurwa, mu myaka micye ishize ikiyaga cyatangiye kwisubirira muri ya ngobyi yacyo ya cyera, none kiragenda gikama buhoro buhoro, ku buryo abo cyagaburiye ifi bashobora kuzarwara ubworo.

Ni ubutaka bungana na hegitari eshatu nk’uko Umuyobozi w’imudugudu wa Gisozi abivuga, akemeza ko ubwo butaka bwagakwiye kubyazwa umusaruro n’abaturiye icyo kiyaga mu rwego rwo kongera umusaruro w’ibiribwa.
Ati ‟Iki kiyaga sinavuga ko ubu hari aho kibangamiye umuturage, ahubwo babangamiwe n’uko batari guhinga amasambu yabo yegereye iyo kiyaga. Hari ubutaka bungana na hegitari eshatu zigikikije bupfa ubusa, hariya hakagombye guhingwa nk’uko byahoze abaturage bakabona ibiryo”.
Icyo kiyaga ni umugisha-Meya wa Nyabihu
Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu, Mukandayisenga Antoinette avuga ko ikiyaga cya Nyirakigugu bagifata nk’ahantu nyaburanga, nka kimwe mu bumenyekanisha akarere.
Yemeza ko icyo kiyaga gifatiye runini abaturage kuko cyororerwamo amafi bigafasha umuturage kubonera ifi hafi bigateza imbere imirire myiza ndetse n’aborora ayo mafi bakarushaho gutera imbere.
Ku kibazo cy’ubutaka bwegereye icyo kiyaga abaturage batemerewe guhinga, yagize ati ‟N’ubundi abaturage baturiye kiriya kiyaga hari igice bahinga, ariko nk’uko mubizi ibiyaga cyangwa imigezi bigira metero zigenwa zidahingwa mu buryo bwo kugira ngo ayo mazi abungabungwe”.
Icyakora meya avuga ko azabasura akabumva kugira ngo babashe kubonerwa igisobanuro cyangwa cyiza gihwanye n’imiterere y’icyo kiyaga.

Uwo muyobozi w’Akarere yavuze ko imiryango yimuwe kubera ukuzura kw’icyo kiyaga igera kuri 20. Abishoboye bagiye biyubakira nyuma yo kubona ko ubuzima bwabo bwugarijwe n’ikiyaga, ariko hari n’abatari badafite ubushobozi bwo kwiyubakira bafashwa n’akarere.
Kugeza ubu ikibazo cyo kuzura kw’ikiyaga cya Nyirakigugu cyamaze gukemuka, nyuma yo gushakira inzira amazi bakoresheje ikiraro cyubatswe ku muhanda wa kaburimbo.
Agira ati “nyuma yo kuhakora ikiraro, amazi ntashobora kuzura ngo yongere arenge umuhanda cyangwa ngo asenyere abantu, kuko abona aho anyura bigatuma icyo kiyaga kitongera kuzura”.
Ku bijyanye n’abaturage bakorera impanuka muri ayo mazi, Meya yagize ati ‟Umutekano w’abantu muri icyo kiyaga twese turabizi, ni kimwe n’umuhanda uwukoresheje nabi imodoka yakugonga. Ni ibiganiro bihoraho ababyeyi bakamenya ko umwana adakwiye kujya gukinisha amazi”
Ohereza igitekerezo
|