
Mu nama y’igihugu y’amashuri makuru na Kaminuza (HEC), ari na rwo rwego rugenzura amashuri makuru na Kaminuza mu Rwanda, Dr. Rose Mukankomeje wari Umuyobozi Mukuru yasimbujwe Dr. Edward Kadozi.
Mu bindi bigo bishamikiye kuri Minisiteri y’Uburezi, naho abakozi bashya bashyizwe mu myanya inyuranye, aho Carlene Seconde Umutoni yagizwe Umuyobozi Mukuru wungirije mu Kigo cy’igihugu gishinzwe ibizamini n’ubugenzuzi bw’amashuri(NESA).
Dr. Flora Mutezigaju we yagizwe umuyobozi wungirijwe mu Rwego rw’igihugu rushinzwe uburezi bw’ibanze (REB).
Inama y’Abaminisitiri yashyizeho kandi abahuzabikorwa b’uburezi ku rwego rw’Intara n’Umujyi wa Kigali.
Muri iyi nama, hemejwe inama y’ubuyobozi bw’ibitaro by’Umwami Faisal igizwe n’abantu icyenda bayobowe na Dr. Thierry Kalisa, wungirijwe na Dr. Nathali Mc Call.
Inama y’Abaminisitiri kandi yemeje abahagarariye ibihugu n’imiryango mpuzamahanga, aribyo Sudani, Repubulika ya Angola, Repubulika Yunze Ubumwe ya Tanzaniya, Côte d’Ivoire, Repubulika Yunze Ubumwe ya Somaliya, Portugal n’uhagarariye UNICEF.
Minisiteri y’Ubucuruzi n’inganda ndetse n’Inteko ishinga amategeko Umutwe w’abadepite, naho abakozi bashya bashyizwe mu myanya itandukanye.
Ohereza igitekerezo
|