INES Ruhengeri: Hasojwe amahugurwa ku ikoranabuhanga mu micungire y’ubutaka
Mu ishuri rikuru rya INES Ruhengeri ku wa 31 Mutarama hashojwe amahugurwa ajyanye no guteza imbere ikoranabuhanga mu micungire y’ubutaka (Digital Transformation and Land Administration), mu rwego rwo kurushaho kunoza serivise z’imikoreshereze myiza y’ubutaka.

Ayo mahugurwa y’iminsi itanu yitabiriwe n’abakozi 20 baturutse mu kigo cy’igihugu gishinzwe ubutaka yatangiye tariki 27 asozwa kuri uyu wa gatanu tariki 31 Mutarama 2025, agiye kuba igisubizo mu ikoranabuhanga ryifashishwa mu kunoza imicungire y’ubutaka nk’uko Umukozi w’Ikigo Gishinzwe Ubutaka (NLA), Jean Baptiste Mukarage, nk’umwe mubitabiriye ayo mahugurwa yabitangarije Kigali Today.

Yagize ati ‟U Rwanda twateye imbere mu micungire y’ubutaka, ariko hari byinshi bigenda bihinduka uko imyaka ihita, niba twaranditse ubutaka muri 2009 kugeza 2013, hari byinshi bigenda biza byadufasha kugira ngo iyo micungire y’ubutaka irusheho kugenda neza”.
Arongera ati ‟Twize byinshi mu kwandika ubutaka, mu guhanahana amakuru no kuyageza ku baturage ndetse no kubyaza umusaruro ayo makuru nk’uko twabonye ko mu bindi bihugu amakuru y’ubutaka agurishwa, kugira ngo haboneke ingengo y’imari ifasha imicungire y’ubutaka gukorwa neza."

Arongera ati ‟Nk’abashinzwe imicungure y’ubutaka n’imikoreshereze yabwo, ikoranabuhanga tugiye kuribyaza umusaruro mu kunoza imicungire n’imikoreshereze y’ubutaka”.
Aoife Ossendorp, Umujyanama muri Programme z’ikigo LAND-at-Scale (Programme Advisor LAND-at-Scale of Netherlands), avuga ko u Buholandi bwatangiye imikoranire n’u Rwanda mu mishinga itandukanye ijyanye n’uburyo bwiza bwo gucunga ubutaka muri 2020, binyuze mu Kigo cy’igihugu gishinzwe Ubutaka.

Avuga ko iyo gahunda y’imicungire y’ubutaka yifashishije ikoranabuhanga rigezweho, ari ingenzi mu micungire y’ubutaka, ariyo mpamvu abakozi bakora muri NLA bagenerwa amahugurwa ahoraho, nk’abantu basabwa gukora ibyinshi muri serivise z’ubutaka.
Aoife Ossendorp, yavuze ko mu bundi bumenyi abo bakozi bahawe, harimo no kumenya kwegera abaturage, bagakorana n’uturere mu gutegura imikoreshereze y’ubutaka kugira ngo icyo gikorwa kibe rusange, aho abaturage bagira uruhare, amakuru akaboneka neza kandi agakusanywa mu buryo bwizewe.

Avuga ko ayo mahugurwa ari n’uburyo bwiza bwo gushyira imbaraga mu gukemura amakimbirane ashingiye ku butaka, mu mikoranire n’abunzi mu nzego z’ibanze.
Yakomeje agira ati ‟Aya mahugurwa y’uyu munsi yibanze cyane ku kongerera ubushobozi abakozi b’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubutaka, no kubahuza n’inzobere mu by’ubutaka ziri imbere mu gihugu, kugira ngo bagire uruhare runini mu miyoborere no mu micungire myiza y’ubutaka mu Rwanda”.

Ishuri rikuru rya INES Ruhengeri ryakiriye ayo mahugurwa, ni umwe mu bafatanyabikorwa b’ayo mahugurwa, dore ko ari ishuri ritanga ubumenyi mu gupima ubutaka n’imicungire yabwo.
Umuyobozi w’iryo shuri, Padiri Dr. Jean Bosco Baribeshya yagize ati ‟Bahisemo ko amahugurwa abera muri INES-Ruhengeri, ishuri ritanga ibyasabwaga byose na Guverinoma y’u Buholandi yemera gutanga inkunga, tureba abari gukora imirimo yerekeranye n’ubutaka, cyane cyane dutekereza uburyo twabyaza umusaruro ubutaka buke dufite."
Yongeraho kandi ati "Twe nka Kaminuza, turigisha ariko biba byiza iyo dukoranye n’abari muri uwo murimo kugira ngo turebe ko ibyo twigisha bihuye n’ibikenewe ku isoko ry’umurimo. Murabona ubutaka bwacu kugira ngo bubyazwe umusaruro hakenewe ubumenyi butari ubwo mu bitabo gusa, ahubwo bujyanye n’igikenewe."
Avuga ko ayo mahugurwa asigiye INES Ruhengeri umukoro wo kurebera hamwe uko abari muby’imicungire y’ubutaka babinoza harebwa n’ibibazo bafite ndetse n’ubufasha bwatangwa no kumenya icyakwitabwaho mu bumenyi hagendewe kucyo abaturage bifuza, kugira ngo ubutaka bubyare umusaruro uhagije abanyarwanda babone ikibatunga, birinda ko hari n’ubutaka bwakomeza gupfa ubusa.

Ati ‟Icyo muri INES dukeneye cyane si inyungu z’amafaranga, dukeneye inyungu z’ubumenyi rusange bugera kuri rubanda."
Aya mahugurwa yateguwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubutaka, ku bufatanye na INES-Ruhengeri, ku nkunga ya Guverinoma y’u Buholandi binyuze mu mushinga witwa LAND-at-Scale, University of Twente n’ikigo gishinzwe ubutaka mu Buholandi cyitwa Kadaster International kizwiho uruhare mu gufasha u Rwanda gushyiraho sisiteme ibika amakuru y’ubutaka.

Ohereza igitekerezo
|