Bamwe mu baturage bo mu Mudududu wa Rugarama, Akagari ka Tambwe, Umurenge wa Ruhango wo mu Karere ka Ruhango, baravuga ko bahangayikishijwe cyane n’ikibazo cy’umutekano muke umaze iminsi ugaragara mu baturanyi babo kandi ababiri inyuma ntibamenyekane.
Ahitwa Rubumbashi mu Mudugudu wa Ruhango, Akagari ka Nyamagana, Umurenge wa Ruhango wo mu Karere ka Ruhango, mu gitondo cyo ku wa 21 Gicurasi 2015, habonetse umurambo w’umusore witwa Ishimwe Samuel uri mu kigero cy’imyaka 21 y’amavuko umanitse mu nzu yari acumbitsemo.
Urukiko rwisumbuye rwa Muhanga rwahamije Baribwirumuhungu Steven icyaha cyo kwica abantu 6 bo mu muryango umwe mu Murenge wa Byimana, Akarere ka Ruhango, rumukatira igifungo cya burundu, akazanatanga indishyi z’akababaro zingana na miliyoni 34 n’ibihumbi 400 kuri Ngayaberura Silvestre wiciwe umuryango.
Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi (MINAGRI) iravuga ko nyuma yo kubona ko hari uturere tutitabira gukoresha inyongeramusoruro uko bikwiye yiyemeje gufata ingamba zikomeye, kuko aho bitabiriye gukoresha inyongeramusaruro umusaruro wiyongereye ku buryo bugaragara.
Abahinzi b’imyumbati mu Karere ka Ruhango baravuga ko imbuto y’imyumbati yaturutse mu gihugu cya Uganda na yo yatangiye kurwara ndetse ngo uburwayi bwayo burenze ubw’iya mbere.
Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Mbabazi Francois Xavier, arasaba urubyiruko rukoresha ibiyobyabwenge kubireka kuko bishobora kuba ari inzira umwanzi yahisemo yo kwangiza imbaraga z’igihugu.
Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, Francis Kaboneka avuga ko ari intsinzi kuba hari abafata umwanya bakibuka imiryango yazimye muri Jenoside yakorewe abatutsi, kuko abayiteguye batifuzaga ko hazasigara n’uwo kubara inkuru.
Umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Byimana, Abdallah Munyemana, aravuga ko bibabaje cyane kubona abantu bari bashinzwe gukiza ubuzima bw’abantu barabaye abambere mu kubusonga, agasaba ko umuganga wese wagize uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi mu w’1994 akwiye kujya ahabwa ibihano biruta iby’abandi bayikoze.
Ubuyobozi bw’ishuri ry’imyuga rya VTC Vunga riri mu Murenge wa Mbuye, Akarere ka Ruhango, burashimangira ko bwishimira ko bwashyiriweho amatora y’abakozi bahagagariye abandi, kuko ari izindi mbaraga bungutse zizabafasha mu kunoza neza akazi kabo.
Nyuma y’imvura imaze iminsi igwa, amateme yo mu muhanda Ruhango-Kinazi yatangiye kwangirika ku buryo bibuza abawukoresha bari mu modoka kugenda.
Ubuyobozi bw’Umurenge wa Kinihira mu Karere ka Ruhango n’abaturage bawo ntibavuga rumwe ku kubabuza kujya kwivuriza i Kirinda mu Karere ka Karongi.
Théogène Rusanganwa yatorewe kuyobora inama njyanama y’Akarere ka Ruhango mu minsi isigaye kugira ngo manda yayo irangire nyuma y’igihe gisaga ukwezi kumwe itagira umuyobozi, mu matora yabaye ku wa 07 Gicurasi 2015.
Abatutsi barokokeye mu yahoze ari Komine Ntongwe mu gace k’Amayaga ubu ni mu Karere ka Ruhango, bavuga ko mbere y’uko batangira kwicwa, babanje gukusanyirizwa ku biro bya Komine Ntongwe amazi yajyagayo bakayafunga mu gihe kingana n’icyumweru bahamaze.
Uwimana Semza w’imyaka 21 y’amavuko afungiye kuri Sitatiyo ya Polisi ya Kabagari mu Karere ka Ruhango, akurikiranyweho kwiba amafaranga angana miliyoni ebyiri akoresha mu buryo bwa mobile money mu Murenge wa Bweramana.
Abaturage batuye hafi y’umuhanda Ruhango-Kinazi, baravuga ko ibikorwa byabo byangirika kandi bakaba nta burenganzira bwo kugira icyo babikoraho kuko hamaze kubarirwa amafaranga y’ingurane, ubundi bagashaka ahandi bimukira.
Abaturage b’Akagari ka Mahembe mu Murenge wa Byimana, Akarere ka Ruhango, bagiye kumara ukwezi gusaga batabona umunyamabanaga nshingwabikorwa w’akagari kabo, Ngayaboshya Félix.
Abashinzwe umutekano mu midugudu igize umurenge wa Kinihira uko ari 40, bashyikirijwe telephone zizajya zibafasha m ugutangira amakuru ku gihe, bityo bigatuma habaho imikoranire myiza n’izindi nzego bafatanya mu kazi buri munsi.
Kubera umusaruro ngo bagaragaje mu gukemura amakimbirane mu baturage, Umuryango ukora ibijyanye no guhosha amakimbirane, Search For Common Ground, kuri uyu wa 30 Mata 2015 washyikirije ibikoresho abunzi bo mu Murenge wa Kinihira mu Karere ka Ruhango, bizabafasha mu kurushaho kunoneza no kwihutisha akazi kabo.
Bizimungu Théogene, uvuka ku Rutabo mu Murenge wa Kinazi mu Karere ka Ruhango warokokeye Jenoside yakorewe abatutsi muri Komine Tambwe, avuga ko mu gihe cya jenoside yagiye ahura n’ibihe bikomeye, gusa ngo ntazibagirwa igihe yakizwaga n’inzuki atazi iyo zaturutse.
Niragire Jacqueline, umubyeyi w’imyaka 29 y’amavuko, aravuga ko yagiye gukingiza umwana we w’iminsi 8, umuganga akamutera urushinge nabi bikamuviramo kwitaba Imana.
Guhera ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 27 Mata 2015, mu tugari tubiri twa Musamo na Rwoga mu Murenge wa Ruhango, Akarere ka Ruhango, ngo abantu 12 bamaze kuribwa n’imbwa mu buryo budasanzwe.
Kuri uyu wa 26 Mata 2015, ku Rwibutse rwa Jenoside rwa Kinazi mu Karere ka Ruhango, habereye umuhango wo kwibuka ku nshuro ya 21 Jenoside yakorewe Abatutsi hanashyingurwa mu cyubahiro imibiri 105 y’abazize Jenoside yabonetse.
Niyonzima Emmanuel w’imyaka 29 y’amavuko na Havugimana Evariste w’imyaka 29, bafatiwe mu Umudugudu wa Rukeri, Akagari ka Kirwa mu Murenge wa Kinihira mu Karere ka Ruhango, bafite amafaranga ibihumbi 14 y’amahimbano.
Urugaga rw’urubyiruko rushamikiye ku muryango wa RPF-Inkotanyi mu ntara y’Amajyepfo, ruravuga ko mu myaka ibiri rutangije gahunda ya Saving Group, kuri ubu rumaze kwizigamira amafaranga akabakaba muri miliyoni 24.
Ubuyobozi bw’akarere ka Ruhango burahamya ko imikino ya Kagame Cup mu mashuri yisumbuye, yababereye umwanya mwiza wo gutambutsa ubutumwa ku miyoborere myiza, ndetse no gukangurira urubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge.
Urubanza rwa Baribwirumuhungu Steven ukurikiranyweho icyaha cyo kwica umuryango w’abantu 6 mu Murenge wa Byimana, Akarere ka Ruhango, ku wa 21 Mata 2015, rwatangiye kuburanishwa mu mizi mu ruhame mu Murenge wa Byimana aho icyaha cyabereye, maze ahakana ibyaha aregwa.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa 20 Mata 2015, mu Mudugudu wa Rugarama, Akagari ka Tambwe ho mu Murenge wa Ruhango mu Karere ka Ruhango batoraguye umurambo w’umwana w’imyaka 13 witwa Bikorimana Sadi mu mugende w’amazi ariko ntibashobora kumenya icyamwishe.
Ubuyobozi bw’umuryango Rwanda Youth Healing Center “RYHC”, ugizwe n’urubyiruko rwarokotse Jenoside mu Karere ka Ruhango, uravuga mu bihe byo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi ugerageza guhuriza hamwe urubyiruko kugira ngo rudakomeza guhura n’ihungabana rwasigiwe na Jenoside.
Abenshi mu bagana mu Majyepfo y’u Rwanda bakunze kumva ahitwa Mu Ireganiro; ni mu Kagari ka Buhoro mu Murenge wa Ruhango mu Karere ka Ruhango hagati y’Umujyi wa Ruhango n’ahitwa ku Ntenyo mu Byimana. Abageze mu za bukukuru bahatuye bavuga ko aha hantu kuhita u Ireganiro, byaturutse ku manza Abasurushefu bajyaga baza (…)
Mukankundiye Verediyana, umukecuru w’imyaka 65 y’amavuko, arashimira inzego zinyuranye zamukoreye ubuvugizi mu mwaka ushize harimo n’itangazamakuru, ubu akaba aba mu nzu nziza ndetse akanabona ubuzima bwe bufite icyerekezo.