Ruhango: Basanze umurambo w’umusore umanitse mu nzu ariko urupfu rwe rurashidikanywaho

Ahitwa Rubumbashi mu Mudugudu wa Ruhango, Akagari ka Nyamagana, Umurenge wa Ruhango wo mu Karere ka Ruhango, mu gitondo cyo ku wa 21 Gicurasi 2015, habonetse umurambo w’umusore witwa Ishimwe Samuel uri mu kigero cy’imyaka 21 y’amavuko umanitse mu nzu yari acumbitsemo.

Ababonye uyu murambo bwa mbere bavuga ko urupfu rwe ruteye urujijo kuko ngo bigaragara ko atariwe wimanitse mu mugozi.

Ndahimana Emmanuel wabonye uyu murambo bwa mbere avuga ko yagiye muri urwo rugo gusaba amazi yo gukaraba mu maso, arakomanga, umusore wabanaga na nyakwigendera aramukingurira, undi akinjira aba abonye umuntu umanitse mu mugozi yapfuye.

Inzu basanzemo umurambo wa Ishimwe.
Inzu basanzemo umurambo wa Ishimwe.

Ndahimana yahise abaza uyu musore wabanaga n’uwapfuye, ati “‘ese ibi mbona byagenze gute? Niwowe wabikoze?’ Undi ati ‘reka da. Nanjye muheruka ninjoro yambara inkweto akagenda anyuze mu idirishya”.

Ndahimana ngo yahise ahuruza abaturage n’ubuyobozi.

Ruhozishavu Aimable, umwe mu bamanuye umurambo, yavuze ko bigaragara ko atiyahuye kuko ngo yari aziritse amaboko n’amaguru, kandi ngo nta n’ikintu kigaragara ko yuririyeho nk’uko bisanzwe bigenda ku muntu ugiye kwiyahura.

Abaturage bari aha bavugaga ko aka gace gakunze kurangwa n'abantu bakoresha ibiyobyabwenge.
Abaturage bari aha bavugaga ko aka gace gakunze kurangwa n’abantu bakoresha ibiyobyabwenge.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ruhango, Jean Paul Nsanzimana avuga ko mu gihe hagikorwa iperereza ku rupfu rwa Ishimwe, uyu musore babanaga we yahise afatwa n’inzego z’umutekano.

Ababonye umurambo wa nyakwigendera bavugaga ko yari yambaye inkweto n’imyenda, ndetse akaba yari afite inzara ndende.

Amakuru yaturukaga mu baturage yavugaga ko nyakwigendara yari umunyeshuri ku kigo cya “Unique” kiri i Muhanga, igihembwe gishize akaba yarirukanywe kubera imyitwarire mibi. Yaje kuba mu Ruhango abana n’uyu musore basanze muri iyi nzu, nawe wari umunyeshuri kuri G S Indangaburezi.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ubuyobozi bubikurikirane uwo muntu babanaga abiziho nubwo yabihishe ntabyabera munzu uyibamo NGO ubiyoberwe

simon yanditse ku itariki ya: 21-05-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka