Ruhango: Abaganga bijanditse muri Jenoside ngo bakwiye guhanwa kurusha abandi

Umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Byimana, Abdallah Munyemana, aravuga ko bibabaje cyane kubona abantu bari bashinzwe gukiza ubuzima bw’abantu barabaye abambere mu kubusonga, agasaba ko umuganga wese wagize uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi mu w’1994 akwiye kujya ahabwa ibihano biruta iby’abandi bayikoze.

Ati “Birababaje, kubona umuganga umurwayi yarazaga amugana, yarangiza akamubwira ati ‘hoshi genda aho Abatutsi mutugeze turahazi’, cyangwa akamwica aho kumuvura”.

Ibi uyu muyobozi yabitangaje ku wa 14 Gicurasi 2015, ubwo ikigo nderabuzima cya Byimana cyari mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 21 Jenoside yakorewe abatutsi.

Munyemana asanga abaganga bakoze Jenoside badakwiye guhanwa nk'abandi.
Munyemana asanga abaganga bakoze Jenoside badakwiye guhanwa nk’abandi.

Munyemana yavuze ko abaganga, abanyamategeko n’abihaye Imana, bari bakwiye kujya bahabwa ibihano biremereye kuko bitwaye nabi imbere y’abantu kandi ari bamwe mu bakagize uruhare mu kubafasha.

Bamwe mu batangabuhamya barokokeye Jenoside imbere y’iki kigo nderabuzima, bavuga ko mu matariki ya 22 Mata 1994, igihe Jenoside yari itangiye kugera muri aka gace, ngo hari abantu babaga bakomeretse bajya kuhivuriza, abaganga bakabirukana ngo nibabave imbere.

Murambe Semana ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Murenge wa Byimana yagaye cyane abaganga bitwaye nk’inyamaswa, bakananga kuvura ababaganaga kubera ubwoko bwabo, asaba abaganga b’iki gihe kuzirinda icyo ari cyo cyose cyabagusha mu mitego nk’iyo aba mbere bahuye nayo.

Bunamiye abashyinguye mu rwibutso rwa Byimana.
Bunamiye abashyinguye mu rwibutso rwa Byimana.

Yashimiye ingabo za RPF zitanze zikarokora abahigwaga, asaba abantu bose kwirinda amacakubiri, ahubwo bakimakaza inzira ya ndi umunyarwanda.

Kugeza ubu ikigo nderabuzima cya Byimana ntikiramenya umubare w’abaganga n’abarwayi babo bazize Jenoside, bagasaba buri wese waba ubazi gutanga amakuru ku buyobozi bw’iki kigo.

Mu gikorwa cyo kwibuka abahitanywe na Jenoside yakorewe abatutsi, abakozi b’ikigo nderabuzima cya Byimana baremeye umukecuru Bankundiye Agnes utari uhari wari mu bitaro kubera uburwayi.

Ikigo nderabuzima cya Byimana cyanaremeye umukecuru warokotse Jenoside.
Ikigo nderabuzima cya Byimana cyanaremeye umukecuru warokotse Jenoside.

Eric Muvara

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka