Ruhango: Baribwirumuhungu waregwaga kwica abantu batandatu bo mu muryango umwe yakatiwe gufungwa burundu
Urukiko rwisumbuye rwa Muhanga rwahamije Baribwirumuhungu Steven icyaha cyo kwica abantu 6 bo mu muryango umwe mu Murenge wa Byimana, Akarere ka Ruhango, rumukatira igifungo cya burundu, akazanatanga indishyi z’akababaro zingana na miliyoni 34 n’ibihumbi 400 kuri Ngayaberura Silvestre wiciwe umuryango.
Abandi babiri bakekwagaho ubufatanya barimo Uwayisenga Livin na Mugemanyi Tito bagizwe abere kuko urukiko rwasanze icyaha kitabahama.

Undi wari muri uru rubanza, ni Simbarubusa Leonidas wo mu Karere ka Ngororero mu Murenge we Sovu wahishe Baribwirumuhungu akanamufasha guhindura amazina, we urukiko rukaba rwamukatiye igifungo cy’imyaka 5.
Mu rubanza rwabaye tariki ya 21/05/2015, Baribwirumuhungu wari yahakanye ibyaha akurikiranyweho, ubushinjacyaha bwamusabiraga igihano cyo gufungwa burundu.

Urupfu rw’abantu 6 bo mu muryango umwe, rwamenyekanye tariki ya 31 Nyakanga 2014, abishwe bakaba ari abana batanu na nyina wa 6.
Abitabiriye isomwa ry’uru rubanza rwabaye ku wa 20 Gicurasi 2015, bagaragaje ko banyuzwe n’ubwo hari n’abavugaga ko yari akwiye igihano cy’urupfu kitakibaho.

Eric Muvara
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
abantu bakora amahano nkariya turabamaganye twivuye inyuma