Ubuyobozi bw’Umurenge wa Kinihira bukangurira abaturage batuye mu Kagari ka Bweramvura kudakomeza gutsimbarara bumva ko bazakomeza kujya kwivuriza mu Karere ka Karongi ku bitaro bya Kirinda kandi bataye amavuriro iwabo.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kinihira, Uwimana Ernest, avuga ko bamaze igihe bakangurira abaturage kudakomeza kuvunika bajya kwivuriza mu Bitaro bya Kirinda aho baheka abarwayi mu ngobyi bakabambutsa uruzi rwa Nyabarongo, kandi basize amavuriro iwabo abaha serivise nziza.

Uyu muyobozi avuga ko muri aka Kagari ka Bweramvura kagabana n’Akarere ka Karongi hari abaturage banze kuva kwizima kandi hari ibigo nderabuzima bibiri baturiye, ndetse n’iyo umurwayi bidashobora kumuvura, bimushyira mu Mbangukiragutabara bikamujyana ku bitaro bya Gitwe.
Uwimana avuga ko kugeza ubu muri uyu murenge bamaze kubaka ibikorwa remezo nk’imihanda, ku buryo nta modoka igihura n’imbogamizi zo kugera ku bitaro, ariko abaturage bagituye muri aka kagari bo ngo baracyakoresha ingobyi bagaheka umurwayi bakamwambukana nyabarongo bakamujyana i Kirinda.
Kujyana abarwayi i Kirinda ngo biborohereza kugemura
Abaturage batuye muri aka Kagari ka Bweramvura ndetse n’utundi duturanye na Karongi, bavuga ko impamvu baheka abarwayi bakabajyana i Kirinda, ari uko ari hafi y’iwabo bityo n’ubwo kugezayo umurwayi biba bigoranye kuko bisaba kumuheka, ariko ngo byorohereza abantu kumusura no kugemurira igihe bamushyize mu bitaro.

Ndahimana Syldio utuye mu Mudugudu wa Nyabivumu, Akagari ka Bweramvura, avuga ko iyo umurwayi arwaye bakamuzana ku kigo nderabuzima cya Bweramvura, bahita bamwohereza ku bitaro bya Gitwe kuko ariho hari imbangukiragutabara.
Akomeza agira ati “Ariko twe nk’abaturage twifuza ko badukorera neza iteme riduhuza na Kirinda, akaba ariho abarwayi bacu bazajya boherezwa kuko niho hafi kandi no kugemura biroroha”.
Uyu muturage kimwe n’abandi bakavuga ko aho kubohereza i Gitwe mu Karere ka Ruhango, iteme ryambukiranya umugezi wa Nyabarongo ryatunganywa neza, maze bakaba ariho bazajya bivuriza kuko biborohera cyane.
Ubuyobozi bwo butera utwatsi iki cyifuzo, kuko kujya i Gitwe atari kure ndetse ngo n’imihanda yamaze gutunganywa.
Nyamara uwitwa Bizimana Aimable avuga ko kuva mu Kagari ka Bweramana kujya i Kirinda mu Karere ka Karongi n’amaguru bakoresha nk’isaha imwe, mu gihe kujya i Gitwe bagemuye bakora urugendo rw’amasaha nk’atatu n’amaguru.
Eric Muvara
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
ibitaro byikirinda nibitaro bikuru reka tunavugeko arikure ariko ikirinda hari inzobere Zita kubarwayi