Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mbuye mu Karere ka Ruhango, Idrissa Bihezande yeguye ku mirimo ye ku wa 25 Werurwe 2015.
Abaturage batuye Akagari ka Bweramvura mu Murenge wa Kinihira, Akarere ka Ruhango baravuga ko bahangayikishijwe n’inzara bagiye kumarana hafi amezi 2 batewe n’imvura irimo amahindu yaguye mu gace kabo ikangiza imyaka yose.
Urubanza rwa Baribwirumuhungu Steven w’imyaka 29 y’amavuko wishe abantu 6 bo mu muryango umwe, rwongeye gusubikwa ku nshuro ya kabiri, tariki ya 24 Werurwe 2014, ku mpamvu z’uko atari yiteguye kuburana.
Ubuyobozi bw’Ishyaka Riharanira Ukwishyira Ukizana kwa buri muntu “PL” mu Ntara y’Amajyepfo, burahamya ko igihe cyose umurwanashyaka wabo azaba atubahiriza gahunda za Leta, azaba atakinabashije kuba umuyoboke w’iri shyaka.
Ikamyo yo mu bwoko bwa Benz RAB 851 I-RLO516 Remorque, yageze ahitwa ku kuri 40 mu Kagari ka Munini, Umurenge wa Ruhango Akarere ka Ruhango mu gihe cya saa munani z’ijoro zo kuri uyu 22 Werurwe 2015, ikatira indi modoka yahapfiriye ifite purake RAB 597 f, irenga umuhanda iragwa.
Umurambo w’umukecuru witwa Mukarubayiza wasanzwe mu nzu yari acumbitsemo ya Munyeshyaka Alèxis, mu Mudugudu wa Nyarubuye, Akagari ka Buhanda mu Murenge wa Bweramana mu Karere ka Ruhango, icyamwishe ntikiramenyekana.
Mbarushimana Simon w’imyaka 26 y’amavuko afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi iri mu Murenge wa Kabagali mu Karere ka Ruhango, akekwaho gusaba umuturage ruswa y’amafaranga ibihumbi 10.
Abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu w’1994 bubakiwe amazu mu Mudugudu wa Nyagatovu, Akagari ka Kayenzi, Umurenge wa Ntongwe mu Karere ka Ruhango, bamaze amezi atanu batagira aho bacumbika nyuma y’uko basenyewe n’umuyaga, bagasaba inzego zindi kubagoboka kuko babona ubuyobozi ntacyo bukora.
Abanyehuri 54 b’abakobwa batsinze neza ibizamini bya leta mu mwaka wa 2014, bashyikirijwe ibihembo n’umuryango Imbuto Foundation, mu gikorwa isanzwe ikora buri mwaka hagamijwe kuzamura uburezi bw’umwana w’umukobwa.
Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bagifite ibikomere ku mubiri basigiwe nayo, barasaba ko itegeko nshinga ryakongera rigahindurwa Perezida Paul Kagame agahabwa indi manda, kuko bazi neza aho yabakuye, aho yabagejeje n’icyerekezo afitiye Abanyarwanda.
Abarokotse jenoside yakorewe abatutsi bo mu Karere ka Ruhango bagifite ibikomere bya jenoside barishimira ubuvuzi bari guhabwa n’ingabo z’u Rwanda mu gikorwa cya army week, kuko indwara bari bamaranye imyaka 21 barimo kuzivurwa.
Abacungamutungo ba za Koperative Umurenge SACCO zo mu Karere ka Ruhango baravuga ko baterwa ibihombo n’idindira na bamwe mu bayobozi bafata inguzanyo ntibazigarure.
Ubwo mu Ruhango haberaga umuhango wo kwakira Ndoricima Marcel ukomoka mu Burundi wahawe ubwenegihugu bw’u Rwanda kuwa 09/03/2015, umuyobozi w’akarere ka Ruhango yavuze ko u Rwanda ruryoshye kandi rwizewe na benshi, bikaba ngo biri mu byatumye abanyamahanga 112 basaba ubwenegihugu mu mwaka ushize wa 2014 kandi ngo bakaba (…)
Bamwe mu babyeyi bo mu Karere ka Ruhango baravuga ko bitoroshye gukangurira abana b’iki gihe kugira umuco wo gusoma kubera gukurira mu mafilime na televiziyo.
Guhera tariki ya 31/03/2015, hazatangizwa amatora y’intumwa z’abakozi bahagarariye abandi n’abagize komite zishinzwe ubuzima n’umutekano mu bigo by’abikorera.
Urukiko rwisumbuye rwa Muhanga rwakatiye Rwagashayija Boniface wari ushinzwe umutungo mu ishyirahamwe Indangaburezi na Sindikubwabo Janvier, umutetsi muri Groupe Scolaire Indangaburezi mu Karere ka Ruhango, igifungo cy’iminsi 30 y’agateganyo mu gihe bagikorwaho iperereza n’ubushinjacyaha ku cyaha cyo kubiba amacakubiri (…)
Abaturage basaga 500 bo mu Murenge wa Ruhango, Akarere ka Ruhango baravuga ko bamaze amezi atatu batarahembwa amafaranga bakoreye muri VUP, bakavuga ko babayeho nabi kuko bataye imirimo yabo yababeshagaho n’amafaranga baje gukorera ntibayabone.
Abapfakajwe na Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu mwaka w’1994, barishimira aho bagera mu iterambere nyuma y’akaga bahuye nako, bagashimira umuryango Femmes Développement wabegereye ukabafasha kwivana mu bukene.
Njyanama y’Akarere ka Ruhango iravuga ko ingengo y’imari ya 2014-2015 ivuguruye, kuba yaragabanutseho amafarana miliyoni zirenga 106 nta mungenge bikwiye gutera ngo atari menshi cyane.
Abanyeshuri 230 bigaga mu Ishuri rRikuru rya ISPG “Institut Superieur Pédagogique de Gitwe”, mu mashami ya Bio-medical, ubuforoma na computer science, kuri uyu wa 26 Gashyantare 2015, bashykirijwe impamyabumenyi zabo maze basabwa kurangwa n’ubwitange no kwakira neza mu ababagana kazi kabo.
Ubuyobozi bwa Groupe Scolaire Nyarugenge riri mu Kagari ka Burima, Umurenge wa Kinazi mu Karere ka Ruhango, ngo bwishimiye kuba Akarere ka Ruhango karabubakiye amashuri ajyanye n’igihe, nyuma y’uko bakoreraga mu mashuri ashaje yubatswe mu mwaka 1962.
Umuyobozi w’Intara y’Amajyepfo, Munyantwali Alphonse, aravuga ko ubu bamaze gufata ingamba z’uko rwiyemezamirimo azajya akora urutonde rwabo yakoresheje amafaranga yabo agashyirwa ku ma konti na minisiteri y’imari n’igenamigambi (MINECOFIN), mu rwego rwo gukemura ikibazo cya ba Rwiyemezamirimo bambura abaturage.
Ubuyobozi bw’akarere ka Ruhango, buratangaza ko guhera kuri uyu wa kabiri ya 24 Gashyantare 2015, isoko ritangira kurema kabiri mu cyumweru, rikazajya rirema buri wa wa kabiri na buri wa Gatanu.
Urubyiruko rwibumbiye mu muryango Rwanda Youth Healing Center (RYHC) ukorera mu Karere ka Ruhango, rurishimira ibyo rugenda rugeraho bitewe n’amahugurwa atandukanye rutegurirwa n’uyu muryango.
Abanyeshuri barangije muri Lycée Ikirezi de Ruhango baravuga ko biteguye kujya ku isoko ry’umurimo kandi ko ubumenyi bahawe atari ubuzatuma biruka inyuma y’akazi, ahubwo bagomba gutinyuka bakihangira imirimo.
Ikipe y’abafite ubumuga ya Sitting Volleyball mu Karere ka Ruhango iri mu myiteguro yo kuzitabira amarushanwa yateguwe na NPC ku rwego rw’igihugu.
Nzeyimana Polycalpe, umukozi ushinzwe iterambere (SEDO) mu Kagari ka Gitisi mu Murenge wa Bweramana mu Karere ka Ruhango, ari mu maboko ya polisi guhera tariki ya 17/02/2015, akekwaho icyaha cyo kwakira ruswa y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 5 ayatse umuturage.
Umwana witwa Niyonemera Pélagie w’imyaka 14 y’amavuko arashakisha ababyeyi be nyuma yo guteshwa umuntu ngo wari umujyanye mu Mujyi wa Kigali kumushakira akazi.
Abagize urugaga rw’abikorera rushamikiye ku muryango wa RPF-Inkotanyi mu Karere ka Ruhango, barahamya ko bumva neza akamaro ko gutanga umusanzu w’umunyamuryango kuko iyo bawutanze wongera ukabagarukira mu bikorwa by’iterambere.
Uruganda rutunganya imyumbati ruri mu Karere ka Ruhango mu Murenge wa Kinazi rwatangiye gukorana n’uturere twa Bugesera na Ngoma kugira ngo rubone umusaruro w’imyumbati rutunganya.