Ruhango: Arashimira ubuvugizi yakorewe ubuzima bwe bukaba bufite icyerekezo
Mukankundiye Verediyana, umukecuru w’imyaka 65 y’amavuko, arashimira inzego zinyuranye zamukoreye ubuvugizi mu mwaka ushize harimo n’itangazamakuru, ubu akaba aba mu nzu nziza ndetse akanabona ubuzima bwe bufite icyerekezo.
Uyu mukecuru utuye mu Mudugudu wa Nyarutovu, Akagari ka Buhoro, Umurenge wa Ruhango wo mu Karere ka Ruhango, ubwo hibukwagwa ku nshuro ya 19 Jenoside yakorewe abatutsi mu w’2013, Kigali Today yaramusuye isanga aba mu nzu mbi yakodesherezwaga n’ubuyobozi kuko atagiraga aho aba.

Iyi nzu y’ibyumba bibiri yayibanagamo n’abana be babiri ndetse n’amatungo akanayitekamo, akavuga ko ubu buzima yabagamo, bwari bumukomereye cyane, igihe cyo kwibuka Jenoside cyagera akarushaho kubabara cyane.
Nyuma y’umwaka umwe asuwe, ubu ngo yubakiwe inzu nziza abamo ifite sima ahantu hose, ikagira inzugi, ikagira igikoni, ubwogero n’ubwiherero.

Mukankundiye avuga ko ubu anezerewe cyane agashimira ubuyobozi bwamwubakiye iyi nzu, ariko ngo cyane cyane agashimira itangazamakuru ryamukoreye ubuvugizi akabasha kubakirwa.
Ati “Ndabashimira guhera kirya gihe mwansuraga mu cyunamo, n’ubu ndacyabashimira kuko nabashije kuva habi nkaba mbaho neza n’umuryango wanjye, umushyitsi yaza nkabona aho mwicaza”.

Uyu mukecuru avuga ko mbere iyo igihe cyo kwibuka cyageraga ngo yumvaga yiyanze akabura aho yerekeza, yatekereza uko yari abayeho mbere ya Jenoside, yareba n’ubuzima abayemo n’abe yabuze, akurushaho kumererwa nabi.
Akomeza avuga ko mu gihe hibukwa ku nshuro ya 21 Jenoside yakorewe Abatutsi yumva nibura atagiheranwa n’agahinda nka mbere.

Eric Muvara
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
ni byiza ubwo yubakiwe gusa nakomeze gushima aho byavuye , Leta yacu ntijya yibagirwa abaturage bayo ahubwo hashobora kuba harabayemo akabazo runaka akaba karakemutse
twishimiye ubu bufasha uyumukecuru yahawe ndetse Nubu vugizi yahawe k uko rwose yari abayeho nabi cyane