Niragire utuye mu Kagari ka Kirengeri, Umurenge wa Byimana, mu Karere ka Ruhango avuga ko tariki ya 27 Mata 2015, yagiye gukingiza umwana we urukingo rw’igituntu ku kigo nderabuzima cya Byimana mu Karere ka Ruhango, umuganga akibeshya akamutera nabi bikaviramo umwana we gupfa tariki ya 28 Mata 2015.
Uyu mubyeyi avuga ko akimara kugera ku kigo nderabuzima umuforomo yavomye umuti atera umwana urushinge, ariko nyuma ngo uwo muforomo amubwira ko umuti wamenetse atawumuteye neza, amubwira ko agiye kuvoma undi akawumutera.
Nyuma y’amasaha abiri uyu mubyeyi ageze mu rugo, umwana we yatangiye kugira ikibazo ahinda umuriro, ndetse ijoro ryose barara bicaye. Bigeze nka saa kumi z’ijoro rya 28 Mata 2015, basubiye ku kigo nderabuzima bahageze bababwira ko batavura abana, ahubwo ko bagiye kubohereza ku bitaro bya Kabgayi.

Umuganga wari waraye izamu ngo yahise abandikira urupapuro (transfer) rubohereza ku bitaro bya Kabgayi, bagezeyo mu ma saa kumi n’ebyiri z’igitondo ngo Umuganga bahasanze ababwira ko batabavura bazanye umwana umeze nabi gutyo nta n’umuforomo wabaherekeje.
Niragire agira ati “Tugeze Kabgayi, umuganga twahasanze yaratubwiye ati ‘ariko se abantu bo mu Byimana babaye bate? Ntawabaherekeje nta n’imodoka babahaye?’ Mwihangane rero ndabavura saa munani abandi barangiye”.
Uyu muganga ngo amaze kuvura abandi mu masaha ya saa mbiri z’igitondo nibwo yahamagaye Niragire na Nyina wari wamuherekeje, akoze ku mwana arababwira ngo “ko umwana wanyu akonje?” Ubwo ngo yamushyize akantu mu mano ababwira ko umwana wabo byarangiye [yapfuye].
Umwana ngo ntiyishwe n’urukingo
Umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Byimana, Abdul Munyemana, avuga ko uyu mwana atishwe n’urukingo bamuteye nabi, ko ahubwo ashobora kuba yari arwaye indi indwara ababyeyi be batazi.
Uyu muyobozi avuga ko umuganga wakingiye uyu mwana yagize ibyago umuti ukameneka ariko ngo umuntu aba afite urugero agenewe, bityo ngo niwo yongeye aravoma arawumutera.
Uyu muyobozi avuga ko bagerageje gufasha uyu mwana ariko ntiyerura ngo avuge indwara bamusanganye idafite aho ihuriye n’urukingo.
I Kabgayi ho bavuga ko umwana yahageze yamaze gupfa

Avugana na Kigali Today ku murongo wa telefoni igendanwa, Umuyobozi w’ibitaro bya Kabgayi, Dr Muhoza Patrick yavuze ko umwana bamwakiriye yamaze gupfa ndetse ko nta muganga wigeze yanga kumuvura, gusa ngo ntibigeze basuzuma umurambo we ngo hamenyekane icyaba cyamuhitanye.
Akomeza avuga ko bagiye gushyiraho itsinda rizamanuka rikajya ku kigo nderabuzima cya Byimana bakamenya impamvu uyu mwana bamwohereje ku bitaro bya Kabgayi n’icyabiteye, dore ko ubusanzwe kigomba kohereza abarwayi bacyo ku bitaro bya Gitwe biri mu Karere ka Ruhango.
Umurambo washyinguwe udakorewe isuzuma
Ernest Nyaminani, musaza wa Niragire yabwiye Kigali Today ko bazanye umurambo w’umwana bakawujyana ku Kigo nderabuzima cya Byimana hanyuma umuyobozi wacyo, Abdul Munyemana akababwira ko bategereza uwabohereje ku bitaro bya Kabgayi.
Akomeza avuga ko babonye bitinda bakajya gutanga ikirego ku gashami ka Polisi (Police Post) ka Byimana maze bakababwira ko bagomba gutanga amafaranga bagatwara umurambo kuwusuzumisha, bitaba ibyo bakajya kuwushyingura hanyuma bakazatanga ikirego cy’uwo bashinja kubicira umwana.
Uyu muryango ngo wabonye ko aya mafaranga utayabona uhitamo gushyingura umurambo udakorewe isuzuma.
Kugeza ubwo twatunganyaga iyi nkuru twari tukigerageza kuvugana na Polisi y’Igihugu ikorera Ntara y’Amajyepfo.
Eric Muvara
Ibitekerezo ( 13 )
Ohereza igitekerezo
|
na police izi gufata abajura gusa yiyemeye nkaho aricyo yatorewe gusa mbona irutwa na daso
RIP baby ariko rero abaganga dushobora kuba tubitiranya n’Imana kuko umuntu wese uri ku isi azapfa ! nubwo uyu muforomo yaba yarateye BCG nabi ntacyo byatwara umwana kuko ndahamya ko atari kuri uyu mwana wenyine byabayeho bitewe n’uburyo uru rukingo rugoye ahubwo uwamubonye azanye transfert akamureka atabanje no kuraba uko ameze niwe nashyiraho ikosa . naho uyu muyobozi uvuga ko umwana yahageze yapfuye namubaza niba baramurindirije kumwakira nyuma yabandi ngo amuzure ? plz tujye twemera ko hari igihe turangara
muganga ntiyarikumenyako uwo mwana arembye kurusha abandi ngo amuhitisheho abahamutanze( aho i kabgayi)
abaganga ntibakibuka KO ivuriro ritandukanye n’ibarizo? ariko déontologie biga ayisiga ku ishuri ? kurutwa n’abapfumu birababaje.
Baganga ndabagirinama mwibukeko mwambaye umubiri ntimukomeze kurangarana ababagana abaganga ba NYAGATARE rwose mwagiriye impuhwe ababagana
Abantu bose barangaranye uyu mubyeyi n’umwana we babiryozwe rwose!Ni gute koko umuntu w’umuganga atagirira impuhwe uruhinja rw’amezi 8 rurembye?Ngo kuki uzanye umwana urembye nta muforomo uguherekeje?!!!Ngo mutegereze turamwakira saa 14:00 tumaze kwakira abandi!!!!??? Ubwo se ubwo bunyamwuga ni ubwa he?Biteye agahinda cyane niba ayo makuru avugwa n’umubyeyi ari yo!
Bakurikiranire hafi bamenye icyo uwo mwana yazize kuko njye ndumva ashobora kuba yarazize uburangare bw’umuganga
Ese abavura ni nde utari wagira echec ateye urukingo rwa BCG? kuba yarayisubiyemo se ni byo byakwica umwana!
Uyumubyeyi niyhangane umwanawe baramurangaranye cyane bimuvira gupfa.
kuki umuganga wateye nabi umwana inshinge atavugwa amazina NGO tumwirinde ko numva aricyorezo umuntu bafitanye ikibazo we ubwo ntiyamutera esheshatu mumutubwire rwose
Reta Nihagurukire Abaganga Bitaribyo Baratumaraho Abantu.
ntabitaro bibaba my byimana