Ruhango: Ni intsinzi kuba hari abashobora kwibuka imiryango yazimye muri Jenoside –Kaboneka
Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, Francis Kaboneka avuga ko ari intsinzi kuba hari abafata umwanya bakibuka imiryango yazimye muri Jenoside yakorewe abatutsi, kuko abayiteguye batifuzaga ko hazasigara n’uwo kubara inkuru.
Ibi Minisitiri Kaboneka yabitangaje ku mugoroba wo ku wa 16 Gicurasi 2015, ubwo mu Karere ka Ruhango haberaga umuhango wo kwibuka imiryango yazimye muri Jenoside yakorewe abatutsi mu w’1994 igera kuri 819, nk’uko bigaragarazwa n’imibare yavuye mu bushakashatsi bwakorewe mu Turere twa Kamonyi, Ruhango na Muhanga.
Minisitiri Kaboneka yagize ati “Ndagira ngo twibuke ariko tunishima n’ubwo hari imiryango yazimye, kuko ni intsinzi kubona hari abashobora kuba bari aha bibuka iyi miryango, kuko uwateguye Jenoside ntiyifuzaga ko iki gikorwa cyabaho”.

Habonimana Charles, Umuyobozi w’Umuryango w’abarangije kwiga kaminuza n’amashuri makuru barokotse Jenoside yakorewe abatutsi (GAERG), ari nawo ugira uruhare mu gutegura igikorwa cyo kwibuka imiryango yazimwe muri Jenoside yakorewe abatutsi, yavuze ko iyi mibare atari ihame n’ubwo ariyo bashoboye kubona mu gikorwa cy’ubushakashatsi bakoze, agasaba n’abandi bose baba bibuka imiryango yazimye kubegera kugira ngo nayo ijye yibukwa ihabwe icyubahiro kiyikwiriye.
Yavuze ko iyi miryango n’ubwo yatsembwe ariko itazazima burundu nk’uko byifuzwaga n’abateguye Jenoside yakorewe abatutsi, kuko hari abarokotse kandi bakaba bafite icyerekezo.

Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, Francis Kaboneka wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango, yashimiye urubyiruko rwa GAERG rwagize igitekerezo cyo kwibuka iyi miryango yazimwe, avuga ko bikwiye kuba ibyishimo bya buri wese kuko umugambi mubi wari ugamije gutsemba abatutsi utagezweho.
Uyu muyobozi yijeje urubyiruko rwa GAERG, ko ubuyobozi bwiteguye kurufasha kugira ngo ibikorwa ruteganya gukora birimo kubaka igihugu bigerweho.
Akarere ka Ruhango kabarirwamo imiryango 310 igizwe n’abantu 1498 yazimye mu gihe cya Jenoside, abagiye bafata ijambo bose, bakaba bagaragazaga ko iyi miryango itazimye kuko hari abarokotse n’ubwo hari abatarabyifuzaga.

Uyu muhango wabereye mu Murenge wa Kinazi ahahoze hitwa Komine Ntongwe haguye abatutsi benshi babanje kwirwanaho, wabimburiwe n’igikorwa cyo gusura urwobo rwitwaga CND rwajugunywemo abatutsi basaga ibihumbi 60 rwari rwaracukujwe n’ubuyobozi buhagarariwe na Kagabo wari burugumesitiri w’iyi komine.
Uyu muhango kandi waranzwe n’urugendo rwaturutse ahahoze ari kuri Komine ya Ntongwe ahakuwe abatutsi bagiye kwicirwa ahitwa Nyamukumba haguye abatutsi benshi cyane.
Muri uyu muhango kandi hashyinguwe imibiri 28 yaturutse mu Murenge wa Ntongwe. Iki gikorwa cyo kwibuka imiryango yazimye cyatangiye saa kumi nimwe z’umugoroba kigeza mu gitondo cyo kuri tariki ya 17 Gicurasi 2015. Ni ku nshuro ya 7 GAERG itegura iki gikorwa cyo kwibuka imiryango yazimye.
Andi mafoto:














Eric Muvara
Ibitekerezo ( 6 )
Ohereza igitekerezo
|
Ntibazazima twararokotse!
Kongera kubaho nibwo butwari, kandi ntabutwari budafite Intsinzi, kuba tubasha kubibuka nuko ibyo Leta na Milices zayo zose yo muri 1994 mugihe cya Jenoside, bashakaga batabigezeho nubwo badutwaye benshi.
Kudos GAERG.
iki ni kintu gikomeye cyane kuba dushobora kwibuka imiryango yazimye kuko ababishe batekerezaga ko nta bantu bazasigara ngo bajye bibuka ubutwari bwabo
twifatanyije na GAERG muriki gikorwa cyo kwibuka imiryango yazimye ntikazime twararokotse
Turabashimiye cyane gutangaza aya makuru. Dushimiye kandi abayobozi, abahanzi n’abaturage bitabiriye iki gikorwa.
KT family mwari team nini twabakunze
Bavandimwe banyarwanda mwese, mu izina ry’umuryango GAERG turashimira abantu mwese mwadufashije kugera ku ntego yo kwibuka Imiryango Yazimye muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
By’Umwihariko abayobozi, abanyamakuru, abahanzi, abanyamayaga, n’abanyamuryango ba AERG/GAERG bitanze ijoro ryose rikabacyeraho.
KT Family muri intangarugero.
"NTUKAZIME NARAROKOTSE"
President/GAERG
iyi ni intsinzi kuko abashaka ko ubwoko tutsi buzima ntibabigezeho, twishimire isura y’ubunyarwanda mbere y’ibindi byose