Iteme rya Gasuna riri mu muhanda Ruhango-Kinazi ryangijwe n’imvura

Nyuma y’imvura imaze iminsi igwa, amateme yo mu muhanda Ruhango-Kinazi yatangiye kwangirika ku buryo bibuza abawukoresha bari mu modoka kugenda.

Uyu muhanda uva mu Mujyi wa Ruhango ugana i Kinazi hari Ibitaro by’Akarere ka Ruhango, ndetse n’uruganda rutunganya imyumbati rwa Kinazi.

Ahitwa ku iteme rya Gasuna mu Kagari ka Kebero, Umurenge wa Ntongwe, mu gitondo cya tariki ya 13 Gicurasi 2015, abaturage n’abagenzi bazindutse basanga iri teme ryangiritse bitewe n’imvura yaraye iguye, bituma bamwe mu bagenzi batinda kugera iyo bajyaga.

Abaturage bahagarikaga abagenzi ngo babafashe kureba ko basana iri teme.
Abaturage bahagarikaga abagenzi ngo babafashe kureba ko basana iri teme.

Mu gihe cya saa tanu z’amanywa, nibwo abaturage bari batangiye gushaka uko baritunganya kugira ngo abagenzi babone uko bagenda.

Abaturage Kigali Today yahasanze babanzaga guhagarika abagenzi bakabasaba kubafasha mu gikorwa cyo kuhatunganya.

Aba baturage n’abandi bakoresha uyu muhanda bibazaga igihe uzatangira gukorerwa dore ko bamaze igihe bizejwe ko ugiye gutangira gukorwa.

Uyu muhanda ugana ku Bitaro bya Kinazi no ku ruganda rutunganya imyumbati rwa Kinazi.
Uyu muhanda ugana ku Bitaro bya Kinazi no ku ruganda rutunganya imyumbati rwa Kinazi.

Ndinda Révélien ukora akazi k’ubumotari, Kigali Today yasanze kuri iri teme abaturage bamubujije gukomeza we n’umugenzi yari atwaye, yavuze ko igihe babwiriwe ko uyu muhanda ugiye gukorwa, wakabaye wararangiye utakibateza ibibazo.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ntongwe, Ngendahayo Bertin, ari naho iri teme ryacikiye, avugana na Kigali Today yavuze ko nta makuru afite kuri iryo teme ryacitse, kuko ngo yaherukaga kunyura muri uyu muhanda ku wa 12 Gicurasi 2015 agiye mu nama ku karere kandi ari rizima.

Tariki ya 30 Mata 2015, umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Mbabazi François Xavier, yari yabwiye Kigali Today ko umuhanda Ruhango-Kinazi, uzaba watangiye gukorwa mu byumweru bibiri gusa.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka