Ruhango: Kuki ibiyobyabwenge bitaba ari inzira y’umwanzi ushaka guhitana urubyiruko? -Mayor Mbabazi
Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Mbabazi Francois Xavier, arasaba urubyiruko rukoresha ibiyobyabwenge kubireka kuko bishobora kuba ari inzira umwanzi yahisemo yo kwangiza imbaraga z’igihugu.
Ibi uyu muyobozi yabibwiye urubyiruko rwo mu Karere ka Ruhango mu muhango wo kwibuka urubyiruko rwahitanywe na Jenoside mu w’1994, ku wa 15 Gicurasi 2015.
Mbabazi yasabye urubyiruko ko rukwiye gusubiza amaso inyuma rukibaza impamvu ibiyobyabwenge bikomeje gufata imbaraga zidasanzwe mu rubyiruko.

Ati “N’ubwo turimo kwibuka urubyiruko rwazize Jenoside, ariko natwe twirebe, dutekereze ejo hacu hazaza, birababaje kubona urubyiruko rwiga muri za kaminuza ndetse n’urundi, rugikoresha ibiyobyabwenge”.
Asaba ko niba urubyiruko rushaka kubaka ejo heza rwakwitandukanya n’ibiyobyabwenge, kuko ushobora gusanga ari inzira umwanzi yahisemo kugira ngo yangize imbaraga z’igihugu, kuko ziba zishingiye mu rubyiruko.

Umuhuzabikorwa w’inama y’igihugu y’urubyiruko mu Karere ka Ruhango, Damien Rutegeranya, avuga ko urubyiruko rugiye guhagurukira kurwanya ibiyobyabwenge ndetse n’ibindi bibi byatuma rudakomeza gutera imbere rukanateza imbere igihugu.
Avuga ko urubyiruko nk’imbaraga z’igihugu bagiye guhagurukira iki kibazo, bagakangurira urubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge, ahubwo bakarushishikariza kwihangira imirimo, rwirinda icyatuma igihugu gisubira mu icuraburindi cyavuyemo.

Umuhango wo kwibuka urubyiruko rwazize Jenoside mu Karere ka Ruhango wabereye ku rwibutso rushyinguyemo abapasitoro b’Abadivantisiti i Gitwe, uyu muhango ukaba witabiriwe cyane n’urubyiruko rwiganjemo urwiga mu mashuri yisumbuye.
Eric Muvara
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|