Nyaruguru: Umugabo akurikiranyweho gusambanya abana batatu b’abakobwa

Ubushinjacyaha Urwego Rwisumbuye rwa Nyamagabe, ku wa Kane tariki ya 08 Mata 2021, bwashyikirijwe dosiye y’umugabo ucyekwaho icyaha cyo gusambanya abana batatu b’abakobwa bari mu kigero cy’imyaka itandatu y’amavuko.

Inkuru yatangajwe n’Ubushinjacyaha bw’u Rwanda ivuga ko tariki ya 21 Werurwe 2021 mu Mudugudu wa Ramba, Akagari ka Ramba, Umurenge wa Mata, Akarere ka Nyaruguru, hagaragaye umugabo ukurikiranyweho icyaha cyo gusambanya abana batatu b’abakobwa bari mu kigero cy’imyaka itandatu. Umwana umwe mu basambanyijwe avuga ko yari kumwe na bagenzi be babiri aho bari bari gutora inkwi, uyu mugabo abashukisha amandazi arangije arabasambanya.

Abana baratashye babibwira ababyeyi, na bo babivuga mu nama y’abaturage yabaye bukeye bwaho tariki ya 22 Werurwe 2021. Ubuyobozi bwahise busaba ko abana bahohotewe bajyanwa kwa muganga, uregwa na we arakurikiranwa.

Uregwa aramutse ahamwe n’icyaha akurikiranyweho, yahanishwa igihano cy’igifungo cya burundu. Icyaha cyo gusambanya umwana giteganywa kandi kigahanishwa ingingo ya 4 y’ Itegeko no 069/2019 ryo ku wa 8/11/2019 rihindura itegeko no 068/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ ibihano muri rusange.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka