Nyaruguru: Polisi yafashe abantu 6 bafite ibiro 145 by’imyenda ya caguwa ya magendu

Mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki ya 10 Mutarama 2021 Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Nyaruguru mu Murenge wa Cyahinda ku bufatanye n’izindi nzego z’umutekano n’inzego z’ibanze bafashe abantu 6 bikoreye imyenda ya caguwa ya magendu bari bakuye mu Gihugu cy’abaturanyi cy’u Burundi. Abafashwe ni Kayigire Callixte w’imyaka 36 yari yikoreye imyenda ya caguwa ibiro mirongo 30, Uwihawe Gerard w’imyaka 21 yikoreye ibiro 35, Muhire Pascal w’imyaka 24 yari afite ibiro 25, Shumbusho Eliazar w’imyaka 22 yari yikoreye imyenda ibiro 30, Niyongabo w’imyaka 25 yari yikoreye ibiro 25, na Niyibikora Jean Paul w’imyaka 24 ukekwaho gufatanya n’aba bari bikoreye magendu ubwo yari ari ku irondo.

Abantu 6 bafashwe bikoreye magendu y'imyenda ya caguwa
Abantu 6 bafashwe bikoreye magendu y’imyenda ya caguwa

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, Superintendent of Police (SP) Theobald Kanamugire yavuze ko aba bantu bafashwe mu masaha y’ijoro nka saa yine bafatirwa mu Mudugudu wa Rutobwe mu Kagari ka Rutobwe.

Yagize ati “Aba bantu imyenda bari bayikuye muri uyu Mudugudu wa Rutobwe kuko ukora ku mupaka uhuza u Rwanda n’u Burundi bikekwa ko bahuriye n’abagenzi babo bari bayikuye i Burundi bakayibahahera banyuza mu nzira zitemewe. Biracyekwa ko babifashijwemo na Niyibikora Jean Paul wari uri ku irondo ry’abaturage wavuganaga na Kayigire wari uhagarariye aba bari bikoreye imyenda kuko ngo ariwe wari wabahaye akazi, bagenda bavugana inzira banyuramo zatuma badafatwa.”

SP Kanamugire akomeza avuga ko aba bagabo bose banaturuka mu tugari duhana imbibi n’u Burundi. Ubwo bari bikoreye iyi myenda bahise bahura n’inzego z’umutekano ziri mu kazi nk’uko bisanzwe bahita bafatirwa mu cyuho imyenda batarayigeza aho bagombaga kuyijyana.

SP Kanamugire yagize ati “Bakimara gufatwa bavuze ko iyo myenda atari iyabo ahubwa bahawe akazi na Kayigire Callixte bari banari kumwe nawe avuga ko iyo magendu atari iye ahubwo ari iy’uwitwa Hatangimana Innocent ariko we utari uri mubafashwe, uyu ni uwo mu Kagari ka Muhambara mu Murenge wa Cyahinda Akarere ka Nyaruguru. Aba bagabo bombi n’ubusanzwe bakaba bazwiho gucuruza magendu y’imyenda ya cagaguwa.”

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo yibukije abantu muri rusange ko ubucuruzi bwa magendu butemewe ko ababukora uburyo bwose babukoramo n’amayeri bakoresha yose batazabura gufatwa bakabihanirwa.

Yabibukije ko baba barimo kunyereza imisiro kandi ariyo ivamo amafaranga yubaka Igihugu mu buryo butandukanye abayinyereza bakaba baba barimo kudindiza iterambere ry’Igihugu muri rusange. Yanabibukije ko ubucuruzi bwa magendu ari icyaha gihanwa n’amategeko aho ufashwe acibwa amande akanamburwa n’ibyo afatanwe bityo bikamuteza igihombo we ubwe, umuryango we n’umuryango nyarwanda muri rusange. Yasabye abaturage kujya bihutira gutanga amakuru igihe cyose babonye abantu bari mu bikorwa bya magendu.

Abafashwe bose bahise bajyanwa kuri Sitasiyo ya Polisi ya Nyagisozi aho bagiye gukurikiranwa n’Urwego rw’ubugenzacyaha (RIB) ruhakorera mu gihe iperereza rikomeje.

Itegeko ry’umuryango w’Ibihugu byo mu Karere k’Iburasirazuba rinakoreshwa mu Rwanda ingingo yaryo ya 199 rivuga ko ibicuruzwa bya magendu byafashwe bitezwa cyamunara.

Imodoka yakoreshejwe muri ubwo bucuruzi bwa magendu nayo itezwa cyamunara ndetse umushoferi wayo agacibwa amande angana n’ibihumbi bitanu by’amadorali y’Amerika (US$5000).

Ni inkuru dukesha Polisi y’u Rwanda

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka