Nyaruguru: Ubuyobozi burashaka uko ivuriro ryubatswe mu Muhambara ryakora uko bikwiye

Abatuye mu Kagari ka Muhambara mu Murenge wa Cyahinda mu Karere ka Nyaruguru bishimira ivuriro (poste de santé) bubakiwe kuko ribegereye, ariko bakinubira kuba nta muganga bahasanga nimugoroba cyangwa mu mpera z’icyumweru (weekend), gusa ubuyobozi ngo burimo gushakira igisubizo icyo kibazo.

Abivuriza ku poste de santé ya Muhambara bifuza ko abaganga bajya bakora na nijoro ndetse no muri weekend
Abivuriza ku poste de santé ya Muhambara bifuza ko abaganga bajya bakora na nijoro ndetse no muri weekend

Uwitwa Thérèse Hategekimana agira ati “Kuba ivuriro ryaratwegerejwe bituma umuntu ashobora kwivuza mu gitondo cyangwa nyuma ya saa sita yabanje kugira ibyo yikorera mu rugo, ariko kuba nta muganga wahasanga nimugoroba cyangwa muri weekend biratubangamira. Ufashwe muri ayo masaha biba ngombwa ko ajya ku kigo nderabuzima cya Cyahinda, kandi kiri kure”.

Ubundi ngo kuva mu Muhambara ujya i Cyahinda bitwara isaha n’igice ku ugenda n’amaguru utarwaye, na ho urwaye ashobora kuhagenda n’amasaha abiri n’igice.

Utega moto na we ubundi ngo yahatangaga amafaranga 2000 harimo 1000 cyo kugenda na 1000 cyo kugaruka. Ariko muri iyi minsi iteme riri ku muhanda wa bugufi, ku mugezi wa Rukonjo uri hagati y’Akagari ka Muhambara n’aka Rutobwe ngo ryatwawe n’amazi, ku buryo ubu moto ibaca ibihumbi bitatu nk’uko bivugwa na Félicité Murekatete.

Agira ati “Umumotari ubu aguca ibihumbi bitatu kuko avuga ati ningera kuri rya teme, uravaho, nterure moto nyambutse. N’ugucishije mu muhanda wa kure na we aguca ibihumbi bitatu. Ubundi aha iwacu ibintu byose ni 100%, ako kantu k’ubuvuzi ni ko konyine katubangamiye”.

Iyo bibaye ngombwa ko umuntu ajya kwa muganga nijoro, umumotari ngo amuca ibihumbi 10, harimo bitanu byo kugenda na bitanu byo kugaruka.

Uwitwa Célestin Nkundimana yongeraho ko babwiwe ko impamvu yo kutagira umuganga muri weekend na nimugoroba ari ukubera ubukeya bw’abaganga.

Agira ati “Twabajije muganga ngo kuki umurwayi ashobora kugera saa kumi za nimugoroba akabura muganga? Ati twebwe abaganga turacyari bake. Icyakora icyifuzo cyanyu twakigejeje ku babishinzwe, barimo barashaka uko twabona muganga. Turacyategereje”.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru w’agateganyo, Janvier Gashema, avuga ko baza kureba uko iki kibazo cyakemurwa.

Ati “Turaza kuvugana n’ikigo nderabuzima cya Cyahinda kibareberera, turebe ko amasaha bakora yakwisumbura, bakaba bageza wenda ku mugoroba wa joro, mu gihe tutaratekereza uko ririya vuriro ryagirwa ikigo nderabuzima cyegereye abaturage, gikore igihe cyose no muri weekend”.

Mu kagari ka Muhambara bitabira gutanga mituweri uko bakabaye kandi ku gihe. Nko muri uyu mwaka w’ingengo y’imari, ku itariki ya 1 Nyakanga bose bari baramaze kuyishyura. Kuri ubu bamaze gutanga bose ay’umwaka utaha w’ingengo y’imari.

Meya Gashema avuga ko abatuye muri ako kagari bakunze kuvuga ko bitabira gutanga amafaranga ya mituweri ku gihe nk’uburyo bwo gushima kuba baregerejwe ivuriro.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka