Ubuyobozi bw’umushinga uguriza abashaka guhinga icyayi mu Karere ka Nyaruguru, Scon, buvuga ko umwaka wa 2030 uzagera abaturage babarirwa mu bihumbi 15 bo muri Nyaruguru bakirigita ifaranga bakesha ubuhinzi bw’icyayi.
Mu gihe abangavu batewe inda bashishikarizwa kugaragaza abagabo bazibateye kugira ngo babihanirwe bamwe ntibanabikore, hari ababyubahirije bavuga ko byabaviriyemo kurebwa nabi n’imiryango y’ababahemukiye.
Mu gihe hari abajya bavuga ko batakurikira amadini yazanywe n’abazungu cyane ko n’abayavugwamo ari bo Yezu na Bikira Mariya na bo ari abazungu, Anathalie Mukamazimpaka wabonekewe we avuga ko Bikira Mariya yabonye atagira icyiciro yabarizwamo mu batuye isi.
Karidinali Antoine Kambanda arasaba abantu bose kujya bafasha abakene, banazirikana ko uko baba bameze imbere yabo babasaba, ari ko na bo baba bameze imbere y’Imana bayisaba.
Abasigajwe inyuma n’amateka bo mu Murenge wa Munini mu Karere ka Nyaruguru barifuza gufashwa bakabona ubundi buryo bwo kubaho, kuko uretse kuba inkono babumba zibaha amafaranga makeya, no kubona ibumba bisigaye bibagora.
Abaturage bo mu Kagari ka Mishungero mu Murenge wa Nyabimata mu Karere ka Nyaruguru, batangiye kwivuriza mu ivuriro riciriritse rizajya ribavura amenyo n’amaso, rikanatanga serivisi zo kubyaza, bakaba baryishimiye cyane kuko mbere bavunikaga.
Abagore b’i Karumbi mu Karere ka Nyamagabe, bavuga ko bazi gukora amasabune bifashishije avoka, ariko ko babuze ubushobozi bwo kugura imashini yabafasha gukora menshi bityo batere imbere, bagasaba ubuyobozi kubafasha kubona iyo mashini.
Ambasade y’u Buyapani mu Rwanda yasinyanye amasezerano n’Umuryango wita ku buzima, (SFH) Rwanda, yo kubaka ivuriro riciriritse ryo ku rwego rwisumbuye kuko rizatanga na serivisi zo kubyaza, kuvura amaso n’indwara z’amenyo zikunze kwibasira abaturage, rikazaba ryuzuye bitarenze amezi ane.
Abasigajwe inyuma n’amateka batujwe mu Mudugudu wa Nyembaragasa, Umurenge wa Munini mu Karere ka Nyaruguru, bishimira ko batujwe heza, ariko hari aho usanga inzu imwe ituwemo n’imiryango irenze umwe bikababangamira, bakifuza ko bakubakirwa izindi nzu kugira ngo babeho neza bisanzuye.
Urubyiruko rw’abakorerabushake rwo mu Karere ka Nyaruguru ruvuga ko n’ubwo rukora nta gihembo bagenzi babo bakabaseka, batazigera babireka kuko ngo n’ababohoye u Rwanda bakoreraga ubushake badategereje igihembo.
Reverien Mutabazi w’i Busanze mu Karere ka Nyaruguru, nyuma y’uko yiciwe umugore n’abana azizwa gucikisha Abatutsi, arasaba abakiri bato kwirinda amacakubiri kuko byanagaragaye ko nta mumaro wayo.
Urubyiruko rw’abakorerabushake rwo mu Karere ka Nyaruguru, rwubakiye utishoboye w’i Busanze wari wasenyewe n’ibiza, runaha inka umuryango umwe utari ufite ubushobozi bwo kuyigurira.
Nyuma y’uko Leta y’u Rwanda yafashe bamwe mu bagize uruhare mu guhungabanya umutekano w’igihugu mu minsi yashize, harimo Rusesabagina ndetse na Callixte Nsabimana wiyitaga Sankara bakaburanishwa, abatuye i Nyabimata mu Karere ka Nyaruguru bangirijwe n’abahateye bavuga ko bishimiye kuba barafashwe, bakaba bizeye ko nibamara (…)
Abahinga mu gishanga cy’Urwonjya mu Mirenge ya Nyagisozi na Cyahinda mu Karere ka Nyaruguru, barifuza kubakirwa ubuhunikiro bw’imbuto y’ibirayi ndetse n’ubwanikiro bw’ibigori, kubera umusaruro mwinshi bagira.
Umuyobozi mukuru wa RAB, Dr. Patrick Karangwa, arasaba abahinzi batuye aho imvura igwa bihagije gutangira gutera, kuko izagwa mu gihe gitoya, nyamara ibihingwa nk’ibigori birimo guterwa muri iki gihembwe cy’ihinga bikeneye imvura y’igihe kirekire.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu, Jean Marie Vianney Gatabazi, avuga ko amavuriro mato yo hafi y’umupaka agomba guhabwa ubushobozi bwo gufasha ababyeyi baje kubyara.
Mu gihe abaturage bahabwa akazi ko gukora amaterasi bishimira ko bibafasha kubona amafaranga, Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, Jean Marie Vianney Gatabazi arabasaba kutayapfusha ubusa, ahubwo bakayagira igishoro.
Callixte Bimenyimana w’i Nyabimata mu Karere ka Nyaruguru, aherutse gushumbushwa igare n’umudepite uhagarariye abafite ubumuga mu Nteko Ishinga Amategeko, nyuma y’uko hari uwamufotoye ari gusana ipine ry’irishaje akabitangaza kuri twitter.
Ku wa Gatatu tariki 25 Kanama 2021, umwana w’umuhungu w’imyaka 13 wiga kuri GS Kiyonza mu Murenge wa Ngoma mu Karere ka Nyaruguru, yafatanywe umuhoro n’icyuma yashakaga kwinjirana ku ishuri ngo abitere abo bagiranye amakimbirane.
Guverineri w’Intara ya Kayanza mu Burundi, Col. Remy Cishahayo, avuga ko abona imigenderanire y’u Burundi n’u Rwanda itazatinda gusubira.
Guverineri w’Intara y’Amajyepfo mu Rwanda hamwe n’uw’Intara ya Kayanza mu Burundi, baturanye inzoga mu rwego rwo kwizihiza Umuganura mu Rwanda n’umunsi wo Gufatana mu nda mu Burundi.
Padiri mukuru wa Paruwasi gatolika ya Cyahinda, Jean Claude Buhanga, yitabye Imana mu masaa tanu zo kuri uyu wa 5 Kanama 2021, azize impanuka y’imodoka.
Mu Karere ka Nyamagabe hari abafundi n’abayede bavuga ko bagiye bakorana na ba rwiyemezamirimo batangiye imirimo ntibayirangize, bamara kugenda bakabura ubishyura, imyaka ikaba ibaye myinshi batarishyurwa.
Urwego rwunganira Akarere ka Nyaruguru mu gucunga umutekano (Dasso-Nyaruguru) rwatanze inkoko 90 ku baturage batagiraga itungo na mba, kuri uyu wa 1 Nyakanga 2021.
Karerangabo Antoine ni umuturage utuye mu Mudugudu wa Rwerere, Akagari ka Nyabimata, Umurenge wa Nyabimata mu Karere ka Nyaruguru. Avuga ko ku itariki ya 19 Kamena 2018, hafi saa sita z’ijoro bakanguwe n’ibintu biturika, Karerangabo abajije murumuna we baturanye iby’urwo rusaku, amusubiza ko ari imodoka y’Umunyamabanga (…)
Abahinzi ba kawa bo mu Murenge wa Nyagisozi mu Karere ka Nyaruguru, bavuga ko babangamirwa n’ubuto bw’igiciro ihabwa kandi kigahindagurika ndetse n’ubuke bw’ifumbire mvaruganda bagenerwa bigatuma bateza uko bikwiye.
Hari abaturage bo mu Karere ka Nyaruguru bavuga ko mu myaka ine bamaze bahawe inka muri gahunda ya Girinka, bamaze kuva mu cyiciro cy’abakene cyane ubu bakaba bari mu cy’abifashije.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyaruguru buvuga ko ingamba bwafashe zo kurwanya imirire mibi zirimo kugabanya imibare yo kugwingira kw’abana, abagifite icyo kibazo bakaba ari ababyawe n’abakobwa bakiri bato.
Ambasaderi w’Umuryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’i Burayi (EU), Nicola Bellomo avuga ko ikawa y’u Rwanda igenda irushaho kumenyekana ku rwego mpuzamahanga.
N’ubwo gahunda ya Leta ari uko malariya ivurwa n’abajyanama b’ubuzima, mu Karere ka Nyaruguru ntibyitabirwaga uko bikwiye, none agahimbazamusyi abavura malariya basigaye bagenerwa katumye bongeramo imbaraga kandi biratanga umusaruro mwiza.