Nyaruguru: Umwalimu yirukanywe burundu mu bakozi ba Leta

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyaruguru, tariki 3 Gashyantare 2021 bwirukanye burundu mu bakozi ba Leta umwalimu witwa Félicien Ndayisenga, bumuziza ko yafashwe aha abana yigisha inzoga.

Ishusho igaragaza aho Akarere ka Nyaruguru gaherereye
Ishusho igaragaza aho Akarere ka Nyaruguru gaherereye

Abana uwo mwalimu yafatanywe ngo ni abakobwa babiri, barimo uwiga mu mwaka wa Gatandatu n’uwiga mu mwaka wa Kane w’amashuri yisumbuye, ku Rwunge rw’Amashuri Runyombyi ya mbere uyu mwalimu na we yigishagaho.

Nk’uko bisobanurwa n’Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, François Habitegeko, uyu mwalimu ngo bamusanganye n’abo bana b’abakobwa saa yine na 40 z’ijoro, ku itariki ya 25 Ukuboza 2020.

Ababonye aba bana ngo basanze mwalimu yabateretse inzoga za primus, bari kunywa, bicaye ku buriri bwe.

Meya Habitegeko agira ati “Uyu mwalimu yirukanywe kubera imyitwarire idakwiye umurezi. Abana bagombye kuba baryamye hamwe n’abandi, urababuze, ubasanze kwa mwalimu bicaye ku gitanda! Ni ukwiyandarika, ni ukugira abana ibirara, n’ibindi tutiriwe tuvuga byari bigamijwe. Ubundi ubwo hari hagamijwe iki?”

Yungamo ati “Gufata abana ukajya kubaha inzoga, mu cyumba cyawe, nk’ibyo urumva byakwihanganirwa?”

Mu ibaruwa uyu mwalimu yandikiwe, yabwiwe ko yirukanywe burundu mu kazi ka Leta kubera guha abanyeshuri yigisha inzoga, gukura abanyeshuri yigisha mu kigo akabajyana iwe saa yine z’ijoro, guhindura abana yigisha ibirara, kwiyandarika no kutiha agaciro.

Uyu mwalimu kandi yabwiwe ko yirukanywe azira kurangwa n’ubusinzi no kwiha ububasha bwo gutwara abanyeshuri iwe saa yine z’ijoro.

Abanyeshuri na bo bahawe ibihano bisanzwe nk’abana bari bashutswe na mwalimu, ariko hamwe na bagenzi babo bagirwa inama yo kwirinda abantu bakuru babashuka, ndetse no kwirinda irari kuko ryabagusha mu ngorane.

Iyi ni ibaruwa yandikiwe imwirukana burundu mu bakozi ba Leta:

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka