Yakubiswe ikintu mu mutwe ubwo yajyaga kuzimya imodoka yari itwitswe n’inyeshyamba za FLN (Video)
Karerangabo Antoine ni umuturage utuye mu Mudugudu wa Rwerere, Akagari ka Nyabimata, Umurenge wa Nyabimata mu Karere ka Nyaruguru.
Avuga ko ku itariki ya 19 Kamena 2018, hafi saa sita z’ijoro bakanguwe n’ibintu biturika, Karerangabo abajije murumuna we baturanye iby’urwo rusaku, amusubiza ko ari imodoka y’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge irimo gushya.

Karerangabo n’umugore we ndetse n’umwana we w’umusore, ngo bahise babyuka barambara, bagenda bagana aho imodoka irimo guhira, kugira ngo bamenye icyabaye, kuko bo ntibari bazi ko batewe.
Karerangabo akigera hafi y’aho imodoka yarimo ihira yahuye n’abantu biruka bakurikiye moto y’uwitwa Nyangezi, barasa amasasu, bumva bavuga ururimi batumva. Ubwo Karerangabo n’umugore we bahise basubira mu rugo biruka ariko nyuma ngo bibanga mu nda baragaruka.
Bongeye kuzamuka bagana aho imodoka yahiraga, Karerangabo ari kumwe n’umuhungu we. Ngo yahuye n’umugore wa murumuna we, amubwira ko bagiye gushaka amase yo kuzimya iyo modoka, kuko we yari ataramenya ko batewe n’inyeshyamba za FLN.
Karerangabo ati “Tugeze hano twahuye n’izo nterahamwe, nyuma murika itoroshi ya telefoni, ni uko bahita bambwira ngo zana iyo toroshi, ndayibaha, nyuma bankubita ikintu mu mutwe, namaze nk’isaha n’igice cyangwa ebyiri ndyamye hano, aho nzazamukiye nsubira mu rugo nti nimurebe uko mbaye”.


Karerangabo avuga ko yageze mu rugo batangira kumwoza ku gikomere, nyuma ajyanwa ku bitaro bya Munini, atangira kuhavurirwa, mu gihe abandi bari bakomerekeye muri ibyo bitero bari bajyanywe ku bitaro bya Kaminuza by’i Butare.
Aho ku bitaro bya Munini ngo yahamaze iminsi ibiri yitabwaho n’abaganga, nyuma agarutse nibwo yamenye abakomeretse ndetse n’abaguye muri ibyo bitero. Gusa Karerangabo avuga ko yishimira kuba uwiyita ‘Sankara’ wigambye ibyo bitero yarafashwe, ndetse na Rusesabagina wateraga inkunga umutwe w’inyeshyamba wa FLN na we akaba yarafashwe, kuko kuri we ngo yumvise bimuhaye icyizere ko Leta y’u Rwanda ikurikirana abaturage bayo, ikanabaha ubutabera.

Kurikira muri iyi video ubuhamya bwa Karerangabo
Ohereza igitekerezo
|